Amb. Valentine Rugwabiza yakiriwe na Perezida Touadéra

Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ndetse wagizwe n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Prof Faustin Archange Touadéra.

Amb. Rugwabiza yakiriwe na Perezida Touadéra
Amb. Rugwabiza yakiriwe na Perezida Touadéra

Amb. Rugwabiza yakiriwe mu biro bya Perezida, Touadéra, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, nyuma yo kugera muri icyo gihugu agiye gutangira inshingano ze.

Ku wa Mbere tariki 18 Mata 2022, ni bwo Ambasaderi Valentine Rugwabiza yakiriwe mu buryo bw’icyubahiro n’Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santrafurika, MINUSCA.

Muri Gashyantare 2022, ni bwo Guterres yagize Amb. Rugwabiza umuyobozi wa MINUSCA asimbura Mankeur Ndiaye, warangije manda ye tariki ya 28 Gashyantare 2022.

Ingabo za MINUSCA zakira Amb. Rugwabiza
Ingabo za MINUSCA zakira Amb. Rugwabiza

Rugwabiza wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, yamaze imyaka irenga 30 akora mu myanya ifite aho ihuriye n’iterambere ndetse n’ibibazo by’umutekano muri Afurika, ndetse itangazo UN yashyize ahagaragara, ni kimwe mu byagendeweho ahabwa izo nshingano.

Yabaye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, anaruhagararira mu bihugu n’imiryango itandukanye.

Muri Santrafurika, u Rwanda rusanzwe rufiteyo Ingabo 1660 n’abapolisi 459 mu butumwa bwa Loni kuva muri 2014. Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida wa Santarafurika kuva mu 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ambasadeli Rugwabiza tumwifurije ishya n,ihirwe kunshingano yahawe.

Nitwa Bizgmana j.m.vianney yanditse ku itariki ya: 20-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka