Dore uburyo butanu bwo kuvanaho imyanda yafashe ku menyo

Hari ibiribwa by’ubwoko butandukanye bituma amenyo azamo utunyabuzima duterwa n’umwanda (bacteria), uko iminsi igenda ishira ugasanga amenyo yajeho ibintu bifashe bisa n’umuhondo bihereye ku ishinya.

Uretse kuba bitera uburwayi bw’ishinya, usanga umuntu ufite icyo kibazo agira n’ipfunwe ryo kugaragaza amenyo igihe amwenyuye cyangwa asetse. Nyamara hari uburyo butandukanye bw’umwimerere ushobora gukoresha ukavana iyo myanda ku menyo, ari nako asubirana ibara ryayo.

1. ‘Baking soda’ n’umunyu

Ubusanzwe koza amenyo igihe cyose urangije gufata ifunguro ni yo nama ya mbere y’ingenzi; ariko niba amenyo yawe yaramaze kuzaho iyo myanda, ushobora gukoresha agafu kazwi nka baking soda gakoreshwa mu gutunganya imigati n’ibindi bisa nayo.

Ufata akayiko gato kuzuyeho baking soda ukongeramo akunyu ufatishije intoki ebyeri ubundi ugashyira ku buroso bw’amenyo ukayoza nk’uko bisanzwe. Ushobora no kubivanga n’umuti usanzwe w’amenyo ariko ntugomba kubikora igihe kirenze umunsi umwe mu cyumweru kuko bishobora kwangiza amenyo.

Baking soda kandi ifite n’akamaro mu kwica izindi mikorobe ziba ziri mu kanwa, no kuvanaho ibizinga biba byaraje ku menyo ubundi ugasigara useka amasaro agaseseka.

Icyitonderwa: Ntugomba kwitiranya baking soda na baking powder kuko byombi bijya gusa, ariko baking powder ikagira ibyo bita Aluminum bishobora guteza ingaruka mu mubiri w’umuntu kubera ko bibamo ubutare bw’icyuma.

2. Ibishishwa by’amacunga

Gukoresha ibishishwa by’amacunga (orange). Ufata ibishishwa byayo ukajya ukuba uruhande rw’imbere rwera ku menyo byibuze iminota 2 – 3. Ushobora no kubisya ukajya ibikuba ku menyo bimeze nk’umutsima. Uburyo bwose wahitamo, ugomba kunyuguza mu kanwa neza n’amazi y’akazuyazi, ukabikora inshuro 2 – 3 mu cyumweru.

Impamvu ibishishwa by’amacunga byoza amenyo neza, ni uko mu bigize amacunga harimo vitamine C, ibyo bita soluble fiber, Limonene, na pectin, ibi byose bikaba bifite ubushobozi bwo gusukura amenyo.

3. Umutobe w’indimu

Umutobe w’indimu nawo ni ingenzi cyane mu gusukura amenyo, kubera ko indimu zigira aside izwi nka citric acid ivana umwanda ku bintu byinshi kandi mu kanya gato.

Ufata umutobe w’indimu ukajya ukozamo uburoso ukoza bisanzwe, warangiza ukunyuguza mu kanwa. Kubera ko citric acid igira ubukana bwinshi bwangiza imyunyu ngugu ya calcium ikenerwa n’amenyo kandi nta gishobora kuyisimbura, inama nziza rero ni ukubikora rimwe mu byumweru bibiri. Kandi niba usanzwe ugira ikibazo cy’amenyo, ibyiza n’uguhitamo ubundi buryo.

4. Imbuto za sezame

Imbuto za sezame ku muntu uzifata mu biribwa, ku mugati cyangwa mu bundi buryo, zisanzwe zifite ubushobozi bwo kurinda umusatsi gupfuka, gukira ibikomere vuba, zikanarinda umuntu kudwingwa n’udusimba (imibu).

Tugarutse ku isuku y’amenyo, imbuto za sezame nazo ni ingenzi cyane. Ufata imbuto zuzuye ku kiyiko ukazitamira ubundi ukazihekenya ariko ntuzimire, wamara kumva ko zose wazihekenye zakwiriye mu menyo, ugafata uburoso budatose ugashyiraho umuti woza amenyo ukayakuba warangiza ukunyuguza mu kanwa.
Ibi ushobora kubikora kabiri mu cyumweru bikanagufasha kwica utundi dukoko tuba turi mu kanwa dushobora guteza ibindi bibazo.

5. Inkeri n’inyanya

Inkeri n’inyanya bikungahaye kuri vitamine C ifitiye akamaro umubiri, byagera ku menyo bikaba akarusho. Ufata izi mbuto zombi ukazikatamo ibice, ukazisya zivanze hanyuma umushongi wazo ukawujundika igihe cy’iminota itanu ubundi ukunyuguza mu kanwa n’amazi meza.

Niba usanzwe ufite amenyo yoroshye, inkeri ni ukuzitondera kuko nazo zifite acid nyinshi yo mu bwoko bwa ascorbic, ishobora kwangiza amenyo. Niba kandi uhisemo gukoresha ubu buryo, ni ngombwa koza amenyo nyuma yaho ukoresheje ubwoko bw’umuti w’amenyo burimo ibyo bita fluoride.

Icyitonderwa: Ubu buryo uko ari butanu, ntabwo ari inama za muganga. Niba amenyo yawe amaze igihe kirekire ariho imyanda yafasheho, gana muganga ubifitiye ubumenyi buhagije n’ibikoresho byo koza amenyo, ariko niba amenyo yawe atarandura ku buryo wakenera ibyo byose, inama nyamukuru ni ukujya wibuka koza amenyo igihe cyose umaze gufata ifunguro n’ibinyobwa, biti ihi se ukoza amenyo inshuro ebyeri ku munsi (mu gitondo na mbere yo kuryama).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye inama zanyu.

Ntihazagire umuntu ugira amenyo asa nabi rwose.

Freud yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka