Ku bitaro bya Rwinkwavu ibikoresho bya Miliyoni 200 Frw bimaze umwaka bidakora
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza bwabuze ibisobanuro bihagije buha Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC), ku bikoresho by’ibitaro bifite agaciro ka miliyoni 201 Frw bimaze umwaka bidakora, nyamara bikenewe mu gutanga serivisi ku barwayi.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025 igaragaza ko ibikoresho 26 byo kwa muganga byamaze igihe kirenga umwaka bidakora, nubwo byari bikenewe mu buvuzi.
Muri ibyo bikoresho harimo imashini ya X-ray, ikoreshwa mu gufata amashusho y’imbere mu mubiri afasha abaganga gusuzuma indwara n’ibikomere, imashini ya ultrasound ikoreshwa mu gusuzuma inda hifashishijwe amajwi, imashini imesa , ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa muri serivisi zita ku bana n’izindi serivisi z’ubuvuzi.
Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yabajije ubuyobozi bw’ibi bitaro impamvu butashyize mu bikorwa inama bwari bwarahawe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zo gukoresha ibi bikoresho.
Yagize ati: "Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mwashyize mu bikorwa inama mwahawe ku kigero cya 73%, mu gihe mwari mwiyemeje kugera nibura kuri 80%. Ibi bigaragaza intege nke mu micungire y’ibi bitaro. Turashaka kumenya impamvu ibi bikoresho byamaze umwaka bidakora kandi bikenewe mu kuvura abarwayi."
Depite Barthélemy Karinijabo na we yabajije impamvu ibitaro bitegereza gukorerwa igenzura kugira ngo bibone gukemura ibibazo byagaragajwe.
Yagize ati: "Umurwayi uje akeneye serivisi zisaba ibi bikoresho bidakora mumufasha mute?"
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu, Dr. Mwiseneza Phoebe, yemeye ko habayeho intege nke, avuga ko byatewe ahanini n’uko amasezerano ibitaro byari bifitanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yo gusana no gufata neza ibyo bikoresho yari yararangiye.
Yagize ati: "Impamvu byatinze gukoreshwa ni uko amasezerano twari dufitanye na RBC yari yararangiye. Igihe twakorerwaga igenzura twari tugitegereje ko avugururwa."
Dr. Mwiseneza yavuze ko nyuma haje amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) abamenyesha ko serivisi zo gusana no gukoresha ibyo bikoresho zizajya zikorwa mu bufatanye n’Ikigo gishinzwe gutanga no gucunga ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda ‘Rwanda Medical Supply’ (RMS), bityo ibitaro bikaba byari bigitegereje ko ayo masezerano atangira gushyirwa mu bikorwa.
Yongeyeho ko hari ibikoresho bimwe na bimwe byamaze gusanwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa birimo imashini imesa, kandi ko ibitaro bifitanye amasezerano na Rwanda Medical Supply agamije gutuma ibikoresho bisigaye na byo byongera gukora, bityo serivisi zihabwa abarwayi zikanozwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|