Mu mukino wo kwishyura wa 1/8 waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Marine FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 bituma Kiyovu ihita isezererwa.
Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ally Serumogo ku munota wa 39 w’umukino.

Marine FC yaje kwishyura igitego ku munota wa 50 w’umukino, iza no gutsinda icya kabiri ku munota wa 88 w’umukino, bituma Marine n’ubwo umukino ubanza yari yatsinzwe 1-0, ihita ikomeza kubera ibitego byinshi yatsindiye hanze.










Andi mafoto menshi kuri uyu mukino kanda
HANOMukura ku mbehe yayo, ntiyabashije gusezerera Etoile de l’Est
Ikipe ya Mukura Victory Sports, ibaye indi kipe nkuru isezerewe rugikubita, ni nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Etoile de l’Est ibitego 3-1, mu gihe mu mukino ubanza Mukura yari yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0.
Undi mukino wabaye uyu munsi, ikipe ya Gasogi United yatsinze Sunrise i Nyagatare igitego 1-0, bituma Sunrise ihita isezererwa.
La Jeunesse yari yihagazeho, birangira Police FC iyisezereye.
Mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2, ikipe ya La Jeunesse yongeye gutangira uyu mukino ifite imbaraga nyinshi ndetse inarushaka ikipe ya Police FC guhererekanya umupira kugeza igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri cy’umukino byaje guhindura isura aho ikipe ya Police FC yaje gutsinda ibitego bibiri byose byatsinzwe na Twizerimana Onesme ku munota wa 52 n’uwa 83 w’umukino, birangira La Jeunesse isezerewe ku giteranyo cy’ibitego 4-2.













AMAFOTO: NIYONZIMA Moise
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Genda kiyovu we! Igendere mushaka muyoboke inzira yabanyarwanda harya ngo nudatwara igikombe abanyamahanga 5 bazababagikenewe cyo buvuganira abandi ko batibeshye bafata uwo mwanzuro! Murakoze