Nyuma y’uko umuyaga w’inkubi uvanze n’imvura wasenyeye abatuye i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, n’abafite inzu zasambutse bagahabwa amabati yo kuzisana, abafite izisakaje amategura bavuga ko bishobotse na bo bakwibukwa, kuko na bo ntako bahagaze.
Abaturage bari mu mujyi wa Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wafunzwe nyuma y’imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na Cyanzu hafi y’Ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo.
Inshuro nyinshi umugore utwite akunze kwisunga bagenzi be abaza uko bitwaye ubwo bari batwite, rimwe na rimwe agafata inama nyinshi zitandukanye kandi zishobora kwangiza ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite.
Filime ‘I Bwiza’ imaze imyaka ibiri ikorwa na Nahimana Clémence, umuhanzi, umwanditsi w’ikinamico Musekeweya, akaba n’umunyarwenya uzwi nka Feruje, akaba kandi umukinyi muri filime Umuturanyi aho azwi nka Mama Rufonsina.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko nta muntu uzajya gutora abajyanama atikingije Covid-19 mu kwirinda kuyikwirakwiza.
Ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu bikomeje gusaba amasafuriya manini bita muvelo byemerewe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), kugira ngo bibashe guteka amafunguro ahagije abana muri gahunda yo kubagaburirira ku ishuri yatangiranye n’uyu mwaka wa 2021/2022.
Mu rwego rwo gutegura imikino ibiri izahuramo na Mali na Kenya, abakinnyi babiri bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu gihe batatu ba APR FC batitabiriye
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukorera i Ngoma bwashyikirije urukiko umugabo n’abahungu be bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa nibwo hamenyekanye amakuru ku bwicanyi bwakorewe abana babiri bavukana.
Igihugu cy’u Bushinwa ku Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021 cyahaye u Rwanda inkunga y’inkingo ibihumbi 300 za Covid 19 zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorerwa mu Bushinwa.
Ku Cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021, itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore berekeje mu gihugu cya Sudani y’Epfo gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 16, bakaba babonetse mu bipimo 16,123.
Muri gahunda yo kugira Umujyi utoshye kandi wihaza mu biribwa, tariki 05 Ugushyingo 2021, mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti mu midugudu ine y’icyitegererezo. Ni gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na FAO, aho bahise batera ibiti mu midugudu y’icyitegererezo ya Karama, Ayabaraya, Rugendabari, na Nyagisozi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021, yakiriye mu biro bye, Vilage Urugwiro, umushoramari Howard G. Buffett. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’umuryango washinzwe n’uwo muherwe, Howard G. Buffett Foundation.
Umunyamuziki w’Umwongereza Terence Wilson wamamaye ku izina rya Astro, akaba n’umwe mu batangije itsinda ry’abaririmbyi rizwi nka UB40, yitabye Imana afite imyaka 64 y’amavuko.
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye abanyamuryango ba AERG na GAERG gushyira imbaraga zabo mu kubaka igihugu kuko ibindi ari urusaku rupfuye ubusa.
Kuba abantu benshi bagaruka mu kuba ingo z’ubu zisigaye zibana mu makimbirane mu buryo bukabije, ni ibigarukwaho n’abantu benshi. Ariko njyewe nibaza niba koko ari ukuri cyangwa ahubwo ari uburyo bwo kumenyesha ibyabaye bwateye imbere, ku buryo ubu akabaye kose kamenyekana.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arahamagarira abo muri AERG na GAERG kujya mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda.
Abajyanama batowe mu byiciro byihariye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe gukora impinduka zigamije kuzamura iterambere ry’ababagiriye icyizere bakabatora. Babisabwe ku wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, nyuma y’amatora y’abahagarariye ibyiciro byihariye ku rwego rw’imirenge yabaye mu gihugu cyose.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie nibwo yizihije ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 10 amaze akora umuziki.
Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Karere ka Burera, bamusanze mu nzu yamaze gushiramo umwuka, bikekwa ko yimanitse mu mugozi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 33, bakaba babonetse mu bipimo 18,870.
Ubwo bahabwaga impanuro za nyuma mu gihe bitegura kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, abapolisi 160 basabwe kurangwa no kubaha ndetse no gukorera hamwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) ubayeho, n’imyaka 18 ishize hashinzwe undi muryango witwa GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe (…)
Abaganga n’abagenzacyaha bakora muri Isange One Stop Center barishimira ko amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamaze igihe cy’iminsi ine bahabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), agiye kurushaho kubafasha mu kazi kabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yibukije Assumpta Ingabire ko inshingano yahawe zikomeye kuko ari izo gutuma umunyarwanda amera neza akarushaho kugira ubuzima bwiza.
Uruganda rwa Samsung ruzwiho gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, rwashyikirije ishuri Rwanda Coding Academy ibikoresho by’ikoranabuhanga, bigiye kuryunganira mu kunoza ireme ry’uburezi buhatangirwa.
Ikipe ya Kigali Volleyball Club (KVC) y’abagore yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’uruganda rwa Azam afite agaciro ka Miliyoni 20 Frws
Umuhanzi Kabengera Gabriel ni uwa kabiri mu bana barindwi (7) akaba mwene Mubiligi Justin na Mukamihigo Suzan. Yavutse mu 1949 avukira ahahoze ari muri Komine Gishamvu, muri perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko mu mpera z’Ukuboza 2021 buzaba bwarangije gutanga urukingo rwa Covid-19 ku baturage bagomba kurufata bafite imyaka guhera kuri 18 kuzamura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 44, bakaba babonetse mu bipimo 12,168.
StarTimes hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) basinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye yo gushyiraho shene ya 3 nshya yitwa Magic Sports ya RBA kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru barahiriye inshingano nshya, maze abibutsa ko bakwiye kubaha ibyagezweho mu myaka ishize.
Ikigo cy’ishoramari BK Group Plc gihuza Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance hamwe na BK Tech House, cyatangaje inyungu cyabonye mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2021, ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 700 (ahwanye na miliyoni 36 n’ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika).
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi irizeza abahinzi bahuye n’ibiza bitandukanye, ko mu gihe bazahura n’ingaruka zabyo bazagobokwa.
Bamwe mu babyeyi batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko batewe impungenge n’imyitwarire y’abana batasubiye ku ishuri kuko birirwa batoragura ibyuma.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021, ahagana saa sita z’amanywa nibwo Umugande, Malinga Kathbart yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali, yakirwa n’Umunyamabanga w’iyo kipe (Gisagara vc), Bwana Gatera Edmond.
Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zirenga 10,000 zirimo izirwanira mu kirere n’izishinzwe kurinda ibikorwa by’igihugu biri mu isanzure, kugeza ubu ntizirafata urukingo rwa Covid 19, bitewe n’uko harimo ababyanze n’abatanze impamvu batifuza gukingirwa n’ubwo abayobozi babo batabyumva.
Umuhanzi MC Tino akaba umunyamakuru n’umushyushyarugamba, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show gitambuka kuri KT Radio yari yatumiyemo umuhanzikazi Alyn Sano, yamubwiye ko abona ahagaze neza mu muziki, by’umwihariko mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, akaba ndetse ngo akwiye guhabwa ibihembo bitangwa muri iki gihe no mu bihe (…)
Ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021, nibwo Gen Landry Urlich Depot, Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale yo muri Repubulika ya Santrafurika yasuye ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), ashima amahugurwa atangirwa muri iryo shuri ajyanye n’umwuga w’igipolisi.
Abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, baratangaza ko ubu batagifite urujijo ku buryo bakwitabara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro.
Régine Niyomukiza w’i Nyamagabe, avuga ko nta mwuga udakiza iyo umuntu awukoze neza, kuko we urugo rwe rwazamuwe n’ububoshyi bw’imipira y’imbeho.
Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ivuga ko itewe impungenge n’ahantu ituye hashyira ubuzima bwabo mu kaga, bitewe n’uko ari mu manegeka, bagasaba ubuyobozi kubarwanaho mu maguru mashya bagashakirwa ahandi batuzwa, mu rwego rwo kubarinda ibikomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, tariki 03 Ugushyingo 2021 rwagiriye urugendo i Save mu Karere ka Gisagara rutangira kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusaza w’imyaka 101 ukekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko bagiye gushaka uburyo bwo gufasha amwe mu mashuri kugira ngo abashe gukemura bimwe mu bibazo ahanini bijyanye no kwita ku bikorwa remezo ahabwa ariko birenze ubushobozi bwayo.
Isi abantu batuyeho irimo uruhurirane rw’ibibazo byinshi aho usanga umuhangayiko (stress) uterwa n’akazi kiyongeraho izindi nshingano nyinshi byarasimbuye burundu ibikorwa by’imyidagaduro byagafashije abantu kuruhuka.