Rubavu: Umumotari yafashwe ashaka guha ruswa Umupolisi
Polisi y’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w’imyaka 20 washakaga guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda 6,000 nyuma y’uko amwatse ibyangombwa bimwemerera gutwara moto akabibura. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza, Umudugudu wa Buhaza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Iradukunda yari atwaye moto mu muhanda uva mu mujyi wa Gisenyi werekeza Byahi afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urunyamahanga rwatangiwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko adafite icyangombwa cyemeza ko yabayeyo, kandi nta n’icyangombwa kimwerera gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, amaze kubona ko atujuje ibyangombwa yigira inama yo guha amafaranga umupolisi ngo amureke akomeze kugenda.
Yagize ati: "Yahise akura mu mufuka amafaranga 6000 ayahaye umupolisi yanga kuyakira, ahita abimenyesha umukuriye, uwo mumotari arafatwa."
SP Karekezi yashimiye uwo mupolisi wanze kwakira ruswa, anibutsa abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa biringiye gutanga ruswa, ababwira ko ruswa muri Polisi y’u Rwanda itemewe bityo ko nta mupolisi wakira ruswa ngo akore ibinyuranye n’amategeko.
Yabibukije ko kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bitagoranye ko hari amabwiriza akurikizwa ngo umuntu abibone kandi ko buri wese ashobora kubibona mu gihe yakurikije ibisabwa.
Yasoje asaba abaturage kwirinda ruswa kuko ari mbi, idindiza iterambere kandi ikabangamira imitangire ya serivise nziza. Ikindi yabibukije ni uko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi igihano gikomeye kirimo no gufungwa muri Gereza.
Iradukunda yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi, ngo hakurikizwe amategeko.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|