Nigeria: Umuyobozi w’Intara yemereye abasivili gutunga imbunda

Guverineri Bello Matawalle w’Intara ya Zamfara muri Nigeria, yategetse ko abaturage bahabwa impushya zo gutunga imbunda kugira ngo batangire kwirindira umutekano ukomeje kubangamirwa n’imitwe yitwara gisirikare, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya no gutsimbura abagizi ba nabi bakomeje kwica no gushimuta abaturage, by’umwihariko mu karere k’Amajyaruguru.

Abaturage ba Zamfara bemerewe gutunga imbunda
Abaturage ba Zamfara bemerewe gutunga imbunda

Guverineri Matawalle ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize mu itangazo ryasomwe na komiseri ushinzwe itangazamakuru, nk’umwe mu myanzuro yo gufasha abaturage kugira uruhare mu kurwanya abajura bitwara gisirikare.

Iyo mitwe ifatwa nk’abajura muri Nigeria, imaze iminsi yibasiye abaturage mu bice by’amajyaruguru ashyira uburengerazuba no hagati mu gihugu. By’umwihariko intara ya Zamfara mu mwaka ushize ni yo yabayemo ubushimusi bukabije, aho abajura basaba amafaranga y’ingurane kugira ngo barekure abo bashimuse.

Guhabwa impushya zo gutunga imbunda ntabwo byari bisanzwe muri Nigeria, intara ya Zamfara ikaba ari yo igihe kuba iya mbere mu gutanga izo mpushya ku bwinshi. Kugeza ubu ariko nta makuru yisumbuyeho arebana n’uburyo abaturage bazafasha Leta kurwanya iyo mitwe yitwara gisirikare, gusa ubuyobozi buremeza ko abapolisi hari igihe bibarenga bakarushwa imbaraga n’ibyo bitero.

Komiseri ushinzwe itangazamakuru mu Ntara ya Zamfara, Ibrahim Dosara, wasomye ubutumwa bwa guverineri, yavuze ko bagiye gutanga impushya zo gutunga imbunda ku bantu 500 bujuje ibisabwa, kugira ngo bazihabwe kandi banagaragaje icyifuzo cyo kuzitunga kugira ngo bicungire umutekano.

Ingamba zagiye zifatwa mu bihe byashize zirimo gufunga imirongo y’itumanaho rya telefone zigendanwa, gufunga nimero zitabaruye no gushyiraho amasaha ntarengwa yo kugera mu rugo, ntabwo byagize icyo bigeraho gifatika mu rwego rwo kugarura amahoro mu baturage.

Mu gihe izo mpushya zigiye gutangwa muri Zamfara, komiseri w’itangazamakuru yasabye abaturage kujya batunga agatoki abakorana n’ayo mabandi bayaha amakuru. Ababikurikiranira hafi babwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ko hari abaturage bemera bagakorana n’iyo mitwe, kubera ibibazo by’ubukene n’ubwoba bwo kugirirwa nabi.

Amasoko n’ahagurishirizwa gaze mu duce tumwe tudatekanye harafunzwe, amapikipiki nayo yarahagaritswe; kuko abo bajura babarirwa mu magana akenshi bagaba ibitero bari ku mapikipiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwemerera abaturage gutunga IMBUNDA,ntabwo ari byiza.Reba ingaruka zabyo muli Amerika bahora barasana.Iteka iyo mbonye Imbunda,ngira ubwoba cyane.Nkibaza impamvu abantu dufite ubwenge Imana yaduhaye dukora imbunda zo Kwicana no Kurwana,aho gukundana nkuko imana yaturemye idusaba.Ndetse ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Ahanini intwaro zikoreshwa mu kurwana.Budget ikoreshwa mu bijyanye n’intambara buri mwaka ku isi hose,igera kuli 2 Trillions USD.Kuva muntu yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion (milliard).Amaherezo azaba ayahe?Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma imana izatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo abicana n’abarwana.Niwo muti rukumbi w’intambara no kurasana.

mateke yanditse ku itariki ya: 30-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka