Pariki y’Akagera yashoye Miliyoni 250 Frw mu bikorwa biteza imbere abayituriye

Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe ubufatanye hagati ya Pariki y’Akagera n’abayituriye, Karama Joseph, avuga ko uyu mwaka bashoye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 250 mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage bayituriye aturuka ku nyungu zabonetse kubera ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ibi bikorwa byafashije n'urubyiruko kwiga imyuga
Ibi bikorwa byafashije n’urubyiruko kwiga imyuga

Ibi bikorwa harimo isoko rito rya Kageyo mu Murenge wa Murundi, Agakiriro ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare ndetse n’ibagiro ry’amatungo rya Nyankora mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.

Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe ubufatanye hagati ya Pariki y’Akagera n’abayituriye, Karama Joseph, avuga ko batekereza ibi bikorwa bari bagamije kwegerana n’abaturage cyane ko Pariki ari iyabo bityo batabasha kuyibungabunga bonyine ba nyirayo batabigizemo uruhare.

Ati “Habaho abaturage no mu ngo zacu baba bafite umutima mucye akaba yakumva ko yacura abandi noneho akaba yajya muri Pariki akaba yakwica inyamaswa akaza akayigurisha. Iyo rero babonye ibikorwa nk’ibi barushaho kuyibungabunga kuko baba bamenye ko ibafitiye akamaro.”

Ngo iyo abaturage bamenye akamaro ibafitiye barushaho kugaragaza abashaka kubangamira ibinyabuzima bibamo bagafatwa kuko baba ari inyangabirama.

Avuga ko n’ubwo uyu mwaka amafaranga ajyanye n’ibikorwa byo guteza imbere abaturiye Pariki yagabanutse kubera ingaruka za COVID-19 ariko hashoboye kuboneka Miliyoni 250.

Kubariza mu gakiriro byatumye bamwe babasha kubona akazi hafi
Kubariza mu gakiriro byatumye bamwe babasha kubona akazi hafi

Agira ati “Uyu mwaka amafaranga agamije ibi bikorwa biteza imbere abaturage ni Miliyoni 250. Birumvikana ko COVID-19 yadukomye mu nkokora imyaka ibiri ishize ariko mbere muri 2019 twari tugeze kuri Miliyoni 490, abaturage rero iyo bateguye imishinga ibateza imbere ni yo dutera inkunga.”

Asaba abaturage kurushaho kubungabunga Pariki yabo kuko itunze imiryango itari munsi ya 450 batari abakozi bwite ahubwo bagerwaho n’amafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi harimo abarinda Pariki ndetse n’ibikorwa remezo yubaka bigamije gufasha abaturage bayituriye.

Isoko rito rya Kageyo ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 68, agakiriro ka Cyarubare gatwara Miliyoni 58. Uretse ibi byuzuye hasigaye kubakwa ishuri riri i Kabare ndetse n’ibagiro ry’amatungo.

Isoko rito rya Kageyo ryagabanyije ibihombo ku bacuruzi
Isoko rito rya Kageyo ryagabanyije ibihombo ku bacuruzi

Mu Karere ka Kayonza ibikorwa Pariki y’Akagera imaze kubaka bigamije iterambere ry’abaturage guhera mu mwaka wa 2014 bifite agaciro ka Miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko uretse ibyo bikorwa by’iterambere, Pariki y’Akagera ikorana n’amakoperative atandukanye mu Karere aho umwaka ushize yinjije Miliyoni zisaga 84.

Asaba abaturage kubibungabunga kugira ngo bitangirika kuko ari bo bifitiye akamaro.

Ati “Nk’uko baba barasabye ibi bikorwa remezo babigizemo uruhare tubasaba kubibungabunga bakabyitaho kugira ngo bitangirika kandi natwe ubuyobozi turahari ngo tubunganire.”

Mukamakuza Esperance ucururiza mu isoko rya Kageyo avuga ko aho bacururizaga mbere imvura yagwaga bakiruka rimwe na rimwe ibicuruzwa byabo bikanyagirwa.

Abakora umwuga wo kudoda uretse kuba basigaye babona abakiriya benshi ngo banungurana ubumenyi
Abakora umwuga wo kudoda uretse kuba basigaye babona abakiriya benshi ngo banungurana ubumenyi

Agira ati “Aho twakoreraga mbere ntihari hasakaye imvura yaragwaga ibicuruzwa bikanyagirwa ubwo igihombo kikaba kiraje ariko hano dukora neza ku buryo bishoboka twakora na nijoro umuriro ubonetse.”

Niyonsenga Claudine umwe mu badozi bakorera mu gakiriro ka Cyarubare avuga ko mbere bagikorera mu ngo zabo nta bakiriya babonaga bityo n’amafaranga umuntu akorera ku munsi akaba yari macye.

Avuga ko gukorera ahantu hamwe byatumye bunguka ubumenyi kuko icyo umwe atazi undi amwigisha, kandi n’abakiriya ngo babaye benshi.

Ati “Twashinze Koperative ‘Abahuje ba Cyarubare’ turi abanyamuryango 25. Buri muntu akidoda ukwe ntawarenzaga 1,000 ku munsi ariko ubu ntawabura 5,000 ku munsi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka