Abarokokeye Jenoside i Rwinkwavu bavuga ko batereranywe n’abagombye kubarinda

Abarokokeye Jenoside muri Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batereranywe n’abakabatabaye harimo abaganga, aribo bagombaga kugira uruhare runini mu kubarindira ubuzima.

Babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Babitangaje ku wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2022, mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’ibitaro bya Rwinkwavu ndetse n’abari abakozi b’Ikigo gicukura amabuye y’agaciro.

Mu buhamya bwatanzwe na Hategekimana Jean Paul, ubundi ukomoka i Kiyombe ariko warokokeye aho i Rwinkwavu, yagarutyse ku buryo babanje gutotezwa mbere y’uko bamwe bicwa.

Yavuze ko Jenoside itangiye bahungiye ku wari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu abakuru n’abana baba ariho bihisha. Ku kagambane k’uwari ushinzwe imisoro, ngo birukanywe ku Muyobozi w’Ibitaro.

Ati “Rimwe bigeze saa cyenda, umwe yaraje aratubwira ngo Dogiteri yatwirukanye ubu twiteguye gupfa, kuko amasaha yaduhaye 12 aratangira kubara nimugoroba.”

Ubundi ngo bahunga bakajya i Rwinkwavu ngo ni uko bari babwiwe ko ari hafi na Tanzaniya, ku buryo byaborohera kwambuka bakaba ariho bahungira.

Bafashe umunota wo kwibuka abiciwe i Rwinkwavu
Bafashe umunota wo kwibuka abiciwe i Rwinkwavu

Murara Aristarque ubu uyobora icyo kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Wolfram Mining, agaragaza ko ahahoze imbuto mbi ubu hashibutse inziza, kuko bashyize imbere ubumwe aho gucamo Abanyarawanda ibice.

Ati “Ibyo tubwira abakozi bacu buri munsi ni ukwirinda amacakubiri, tubabwira ko imbere habo ari heza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Munganyinka Hope, yavuze ko ubutegetsi bwa Repubulika ya kabiri bwabibye urwango mu banyagihugu n’amacakubiri n’inzangano, zishingiye ku moko no ku turere ndetse abandi bahezwa mu Gihugu.

Yagarutse ku mbogamizi zirimo kuba hari abakigaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba Abanyarwanda kuyirinda.

Yagize ati “Dufatanye kwamagana izo nyigisho zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo itabibwa mu rubyiruko no mu bana bato, ahubwo tubigishe ibifitiye Igihugu akamaro kugira ngo tugire u Rwanda rwiza.”

Yasabye abaturage kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ubumwe n’ubwiyunge aho batuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka