La Fouine yiteguye gususurutsa Abanyarwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, Umuraperi w’Umufaransa, Laouni Mouhid, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka La Fouine, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru mu Mujyi wa Kigali, asobanura uko yiteguye gususurutsa abaza kwitabira ibitaramo byiswe ‘Africa in Colours festival’, biteganyijwe gutangira uyu munsi bikazarangira ku itariki 3 Nyakanga 2022.

La Fouine yiteguye gususurutsa Abanyarwanda
La Fouine yiteguye gususurutsa Abanyarwanda

Aganira n’itangazamakuru, La Fouine yavuze ko ikintu cya mbere yishimiye ari ukubona ukuntu u Rwanda ari igihugu cyiza, kandi giteye imbere, yibaza uko iterambere abona ryashoboye kugerwaho mu gihe gito gishize, ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku bijyanye n’ibitaramo yaje kuririmbamo mu Rwanda, yavuze ko akibwirwa ko aza kuririmba mu Rwanda, yumvise ari ibintu abonye nyuma y’igihe kitari gito abitegereje.

Yagize ati “Mu gihe bari bansabye kuza kuririmba mu Rwanda, ikintu cya mbere cyaje mu mutwe wanjye, naravuze nti amaherezo noneho birakunze, kuko nari nararirimbye hirya no hino muri Afurika ariko nta na rimwe bari barigeze bansaba kuza mu Rwanda. Nkibaza nti kuki, kandi ko u Rwanda ari igihugu gikoresha Igifaransa, kandi nzi ko urubyiruko rw’u Rwanda rukunda cyane injyana ya ‘rap’ mu Gifaransa, barayumva cyane, ubwo rero nahise nibwira nti amaherezo birakunze”.

Yaboneyeho umwanya wo gushishikariza abataragura amatike yo kwitabira igitaramo, ko bakwihutira kuyagura kuko ngo uyu munsi baridagadura binejeje, cyane ko ngo yabateguriye. Bityo rero ngo baze ari benshi kuko haza kuba hari ‘ambiance’ yo ku rwego rwo hejuru.

Ni ibitaramo bibera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka ‘Imbuga Car free zone’. La Fouine yasabye urubyiruko gushyigikira abahanzi b’Abanyarwanda, kuko umuhanzi amenyekana mu ruhando mpuzamahanga ari uko yabanje kumenyekana aho avuka.

La Fouine azwi cyane mu ndirimbo nka Ma Meilleure, Quand Je Partirai, D’où l’on vient n’izindi nyinshi zikunzwe na benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka