Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda rumaze kwakira doze miliyoni 1.6 z’urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Moderna, zatanzwe n’igihugu cya Canada binyuze muri gahunda ya Covax.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) cyatangaje ko mu ngamba cyafashe kugira ngo kizinjize imisoro cyifuza muri uyu mwaka wa 2021/2022, harimo gahunda yo kugenzura imipaka y’igihugu hakoreshejwe utudege tutagira abaderevu (drone) hamwe na ‘Camera’.
Ku munsi w’ejo taliki ya 20 Ugushyingo 2021, muri Kigali Arena hateganyijwe umukino w’ibihanganjye muri Basketball yo mu Rwanda (All Star Game), gusa amatike yo kuwitabira amaze iminsi 3 yarashize.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku kibazo cy’abamaze igihe binubira kuba bahanirwa umuvuduko ukabije, ko hakwiye kubaho kongera uwo bagabanyije cyane, ariko na none abatwaye ibinyabiziga bakirinda umuvuduko ukabije.
Hirya no hino mu Turere 27 two mu Ntara enye z’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 bazindukiye mu matora y’abayobozi b’Inama Njyanama ndetse n’abayobozi b’uturere hamwe n’ababungirije.
Ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, nibwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ibahono zari zarafatiye u Burundi mu 2015, kubera imvururu zavutse nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yatsinzwe na Pierre Nkurunziza, uherutse kwitaba Imana.
Ubuyobozi bwa Jali Investment Ltd butangaza ko icyorezo cya Covid-19 cyagize uruhare mu kudindiza ibikorwa byo kubaka gare ya Gisenyi.
Neston Muvunyi, umuyobozi mukuru wungirije wa StarTimes mu Rwanda, yasobanuye za ‘Platforms’ zitandukanye StarTimes yagejeje ku bafatabuzi bayo kuva yagera mu Rwanda guhera mu 2007. Harimo ‘Platform’ y’igisahani, ‘Platform’ ikoreshwa kuri anteni y’udushami. Nyuma y’izo ‘Platforms’ ebyiri, StarTimes ngo yongereye ibikorwa (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abahinzi n’aborozi kubana neza batabangamiranye ahubwo bakuzuzanya, umworozi agaha umuhinzi amata n’ifumbire undi akamuha ibisigazwa by’imyaka bikagaburirwa amatungo.
Ikamyo ya rukururana yaturukaga i Nyamagabe yerekeza i Huye yaguye mu iteme ririmo gusanwa ku mugezi wa Nkungu, abari bayirimo barapfa.
Amatsinda 15 akora ibikorwa by’Ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inkunga ingana na miliyoni 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, azabafasha guteza imbere imishinga batangiye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC yifuzaga ko umukino ugomba kuyihuza na Rayon Sports usubikwa, kugira ngo yitegure umukino uzayihuza na RS Berkane
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 7 bakaba babonetse mu bipimo 9,548.
Abagabo babiri b’abacuruzi mu Mujyi wa Kigali bafatanywe amavuta atemewe bakekwaho gucuruza nyuma yo kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abakurikiranywe ni Jean Damascene Nizeyimana na Jackson Twiyongere bafatiwe mu Murenge Kimisagara mu Karere Nyarugenge aho bacururizaga amoko atandukanye y’amavuta atemewe harimo (…)
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) yateye inkunga koperative z’urubyiruko 15 zo mu turere twa Muhanga Ngororero na Karongi, ingana na miliyoni 50frw mu rwego rwo kuzifasha gukomeza kwiyubaka.
Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihaye uburenganzira za Federasiyo bwo gusubukura ibikorwa bya Siporo, Federasiyo ya Kung-fu Wushu na yo irasubukura ibikorwa byayo bahera kuri Shampiyona.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo kwishakamo ubushobozi bakigurira imodoka y’Umutekano, baratangaza ko igiye kubunganira muri gahunda yo kwibungabungira umutekano, no kujya bayifashisha kugira ngo abawuhungabanya bashyikirizwe byihuse inzego z’ubutabera.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Munanira II, Umurenge wa Nyakabanda, bahangayikishijwe n’uko ruhurura ya Kamenge itubakiye ikaba ishobora kubateza ibyago mu gihe hatagize igikorwa vuba, cyane ko muri iyi minsi harimo kugwa imvura nyinshi.
Mu Rwanda hamaze iminsi hari ibikorwa by’amatora bigamije gushaka abayobozi mu nzego z’ibanze. Kuri ubu abantu bashobora kuvuga ko amatora ageze mu cyiciro cya nyuma aho abakandida 17 bagize Inama Njyanama ya buri Karere barimo abazayobora uturere bamaze gutorwa. Ku itariki 16 Ugushyingo 2021, Uturere tw’u Rwanda uko ari (…)
Ikipe ya AS kigali yatsinze gorilla igitego kimwe cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 8 w’igice cya mbere, nyuma y’umupira wari uhinduwe neza na Rukundo Denis.
Ubusanzwe uturemangingo twose tw’umubiri dukenera amazi kugira ngo dukore neza; ariko iyo umuntu anyweye amazi menshi arenze urugero bigira izindi ngaruka mu mubiri. Ni byo mu kiganga bita ‘overhydration’ (amazi arenze akenewe mu mubiri).
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya byiswe ‘Sion Awards’, bigenewe abahanzi n’amatsinda baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihugu hose.
Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, bifatanyije mu cyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, bikazakorerwa mu Turere twa Nyanza, Rutsiro, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Nyaruguru, Kirehe, Burera, Gicumbi na Musanze.
Ubusanzwe amata akoze mu bimera ntamenyerewe cyane cyane mu muryango nyarwanda. Kugeza ubu, usibye amata akomoka ku matungo by’umwihariko ay’inka, afite agaciro kanini haba ku buzima bw’Abanyarwanda ndetse no mu muco wabo, amaze kumenyekana ariko nabwo adakunzwe na benshi ni amata ya Soya.
Abahinzi b’ibirayi mu turere twa Rubavu na Nyabihu bavuga ko bakiriye neza ibiciro fatizo byashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), mu kubarinda igihombo bahura nacyo, icyakora bagasaba gufashwa kubona inyongeramusaro.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko imikino ya shampiyona yagombaga kubera i Rubavu yasubitswe kubera iruka rya Nyiragongo
Abantu 15 barasiwe mu myigaragambyo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka, bikaba byarabaye ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ubwo ibihumbi by’abaturage biraraga mu mihanda bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize muri Sudani.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abajyanama batowe kurushaho kwegera abaturage bakumva ibitekerezo byabo, bamara no gufata ibyemezo muri njyanama bakagaruka kubamenyesha ibikorwa by’iterambere bagiye gukorerwa aho kubiharira abayobozi b’uturere.
Abayobozi b’inzego zishinzwe Ubutabera n’Ubucamanza mu Rwanda hamwe n’Imiryango mpuzamahanga yafashije Leta gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeje kumvisha amahanga ko agomba gufatira ingamba abakekwaho Jenoside bacyidegembya.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko ingengo y’Imari y’umwaka wa 2021/2022 ya miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda yari yagenewe kuhira imyaka ku buso buto buto mu Ntara y’u Burasirazuba, yiyongereyeho andi miliyari imwe na miliyoni 200 mu rwego rwo guhangana n’amapfa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka (RLMUA), ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, cyatangije ku mugaragaro urubuga ruzajya rufasha mu gutanga amakuru atandukanye ku bijyanye n’ubumenyi bw’isi.
Umufaransa Didier Gomes da Rosa uheruka gusezererwa muri Simba SC, yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Mauritania.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 19, bakaba babonetse mu bipimo 7,653. Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, nta n’uwinjiye ibitaro.
Mu gihe hashize umwaka umwe ibihugu byo hirya no hino ku Isi biri mu rugamba rwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, kuri ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryateguye inama igamije kugaragaza aho intego yo kurandura iyi kanseri igeze.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ikipe ya Basketball y’abagore, REG WBBC, irerekeza muri Tanzania mu irushanwa ry’akarere ka gatanu, igahamya ko itagiye mu butembere aho kuzana igikombe.
Abaturanyi b’umuganga w’amatungo witwaga Malipe Ole Kisota wari utuye ahitwa Emboreet , mu Karere ka Simanjiro, Intara ya Manyara muri Tanzania, wishwe n’abavandimwe batatu bamuziza gutera inda umugore w’abandi, barasaba ko Leta yafata abagize uruhare muri urwo rupfu nyuma bagatoroka.
Abanyeshuri 133 basoje amahugurwa y’ibanze mu birebana n’Ubugenzacyaha bakurikiranye mu gihe cy’amezi atandatu, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, bakaba bitezweho kunoza akazi kabo.
Mu Buhinde, mu Murwa mukuru New Delhi, babaye bahagaritse amasomo, ubu amashuri abaye afunze kugeza igihe hazazira amabwiriza mashya, mu gihe abakozi basabwe gukorera mu ngo zabo ndetse imodoka zitwara ibintu bidakenerwa cyane zavubijwe kwinjira muri uwo Mujyi, kubera ihumana ry’umwuka wo mu kirere rikabije.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Polisi ikorera mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yerekanye abagore batatu bakekwaho ibyaha birimo gushungera umuntu, kumukora mu misatsi, kumuseka, ibyatumye uwabikorewe abona ko yabaye igishungero bikamukoza isoni mu bantu bari aho.
Nyuma yo kongera amashene no kugabanya ibiciro bya Dekoderi, muri ibi bihe bya Noheli n’Ubunani, StarTimes ibazaniye Poromosiyo irimo na Tombola yiswe StarTimes We Share (STARTIMES WISHEYA).
Nyuma yo kwakira amatsinda abiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Australia, u Rwanda rwongeye kwakira ibindi bigugu.
Mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, kimwe nk’ahandi mu gihugu, batoye abajyanama rusange umunani muri buri Karere, baza biyongera kuri batanu batowe mu cyiciro cya 30% n’abandi bane bahagarariye ibyiciro byihariye, abo bose bakaba ari na bo bazatorwamo batatu bagize komite nyobozi ya buri Karere.
Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, yasuye ibikorwa bw’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka karongi, maze ashima ibyo bagezeho mu kwiteza imbere, n’uburyo bafasha Abanyarwanda guhashya indwara ya malariya.
Nyuma y’iminsi mike yari ishize atorewe kongera kuba Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Umunyamakuru Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yasabye inzego ziyobora abakora mu bijyanye n’Ubuzima bose kubategeka gufata urukingo rwa Covid-19 bitarenze iminsi 10 guhera igihe izo nzego zakiririye urwandiko.