U Budage bwiyemeje kugarura ibikoresho by’ubugeni bwakuye muri Afurika kera

Ibintu bitandunye by’ubugeni byari byarajyanywe mu Budage biturutse muri Cameroon, Namibia na Tanzania mu gihe cy’ubukoloni, kuri ubu u Budage bukaba bwiyemeje buzabigarura muri Afurika aho byaturutse bikahaguma burundu.

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibijyanye n’umurage ushingiye ku muco ‘Prussian Cultural Heritage Foundation’, giherereye i Berlin mu Budage, ari nacyo gishinzwe gucunga inzu ndangamurage zose ziri muri uwo Mujyi, ku Mbere tariki 28 Kamena 2022, cyatangaje ko cyinjiye mu biganiro bigamije gusubiza ibyo bintu bikozwe mu bugeni muri Namibia, Tanzania na Cameroon.

Mu bigomba kugarurwa n’u Budage, harimo igihangano kigaragaza imana yitwa ‘Ngosso’, iyo ikaba ifite agaciro gakomeye cyane mu myemerere y’abantu bitwa aba ‘Nso’, batuye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Cameroon, nk’uko byatangajwe n’iyo ‘foundation’ ishinzwe gucunga inzu ndangamuruge z’aho i Berlin.

Icyo gihangano (statue) cyashyizwe mu nzu ndangamurage y’aho i Berlin yitwa ‘Ethnological Museum’ guhera mu 1903, nyuma y’uko iyo nzu ndangamurage iyihawe n’umusirikare w’Umudage wari wayitwaye ayambuye abo baturage b’Aba Nso ku ngufu.

Abagize inama y’ubuyobozi bw’iyo Foundation bemeje ko ibintu bikozwe mu buryo bw’ubugeni bigera kuri 23 birimo n’iby’imirimbo ‘jewellery’, ibikoresho bitandukanye ndetse n’imideri bizasubizwa Namibia. Hari kandi n’ibintu byibwe mu gihe cy’ubukoloni, ni ukuvuga kuva mu 1884 kugeza 1919, ubu ngo byari byaroherejwe muri Namibia kubera impamvu z’ubushakashatsi, none ubu nabyo ngo byemejwe ko bigomba guhita bigumayo.

Perezida w’iyo Foundation kandi ngo yanahawe uburenganzira bwo gusinya amasezerano yo gusubiza ibintu u Budage bwatwaye bubivanye muri Tanzania, mu gihe cy’intambara ya Maji Maji n’izindi zabayeho mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, mu gihe cy’ubukoloni.

Hermann Parzinger, Perezida w’iyo Foundation, yavuze ko bishimishije gusubiza ibyo bintu by’ubugeni aho byaturutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka