1. Andropause ni iki? Andropause ni uruhurirane rw’ibimenyetso bigaragara mu buzima bw’umugabo bitewe n’igabanuka ry’ikorwa ry’umusemburo wa kigabo witwa ‘testosterone’, hamwe n’indi misemburo ifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere (hormones sexuelles) ku bagabo.
Bikorimana André ni umwe mu baririmbyi bari bagize itsinda (Orchestre) Nyampinga ry’ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye. Bikorimana yavutse mu 1959 i Muhembe muri Komini Runyinya muri Nyaruguru, ubu ni mu Murenge wa Karama, Akarere ka Nyaruguru. Bikorimana yitabye Imana mu 1995.
Umuryango Haguruka, uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, uragaragaza ko hakiri icyuho mu mitangire ya Serivisi ku bantu bakorewe ihohorerwa, aho abenshi bakomeje kugaragaza ko badafashwa uko bikwiye.
Nyuma y’umwaka n’amezi arindwi nta bafana bemerewe kwinjira ku bibuga bikinirwaho umupira w’amaguru mu Rwanda, nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19 cyugarije u Rwanda n’isi muri Rusange, abafana bagiye kongera kugaruka ku bibuga muri Shampiyona ya 2021-2022 iteganyijwe gutangira kuri uyu wa (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 51, bakaba babonetse mu bipimo 8,690. Abitabye Imana ni abagore batatu n’abagabo babiri.
Muri iki gitondo cyo kuwa 29 Ukwakira 2021 nibwo Dusenge Wicklif yerekeje mu gihugu cya Misiri aho yerekeje mu ikipe ya Tala’ea El Gaish Volleyball Club.
Ku itariki 26 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abantu batatu bagiye gukura ibyuma muri moto bicyekwa ko bari bayibye, bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, Akagari ka Nyabigoma, Umudugudu wa Kabeza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratanganza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 abakora mu rwego rw’ubuzima bazatangirana n’Ikigo cy’imari cyabo cyo kuzigama no kuguriza, Umuganga Sacco.
Urubyiruko n’abagore 113 bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, basoje amahugurwa, bamaze igihe cy’amezi atandatu bakurikirana mu birebana n’ubudozi ndetse n’ubukorikori, baratangaza ko biteguye guhanga udushya, dutuma bitwara neza no guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, bibakure mu bushomeri n’ubukene bituruka ku (…)
Muri iki gihe hagenda hagaragara abagize uruhare muri Jenoside bihana bakanasaba imbabazi abarokotse Jenoside ku bw’inyigisho z’isanamitima, Christophe Nyagatare wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye i Nyanza, avuga ko inyigisho z’isanamitima zikwiye kujya zihabwa n’urubyiruko kuko yasanze bazikeneye cyane nk’u (…)
Minisiteri ya Siporo iramenyesha Abanyarwanda bose ko ibikorwa bya siporo byose byemerewe gusubukurwa hubahirizwa amabwiriza akurikira:
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021 rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA) kivuga ko abatarava munsi y’umurongo w’ubukene (bakigenerwa inkunga y’ingoboka na VUP) basigaye ari 16%, ubu bashyiriweho uburyo bushya bwo gufashwa kugira ngo batazaraga abana ubukene.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA) kiratangaza ko umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga gihuriweho n’uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza na Gisagara wiswe Green Amayaga ugeze kuri 25% mu mwaka umwe umaze utangiye.
Mu Karere ka Rubavu Polisi yataye muri yombi umusore w’imyaka 21 wahimbye imyanya itamenyerewe mu modoka agashyiramo inzoga zihenze akazambutsa umupaka aizana mu Rwanda.
Bamwe mu baturage ibikorwa byabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo, barizezwa ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bazahabwa ingurane y’ibikorwa byabo.
Ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, byari ibyishimo mu muryango wa Ntizihabose Charlotte wo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, ubwo abana be bane basubiraga mu ishuri nyuma yo kurikurwamo no kubura amikoro.
Abanya-Uganda Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba bari bategerejwe muri Kiyovu Sports bamaze gutangira imyitozo kuri uyu wa Kane
Tariki ya 26 Ukwakira 2021 mu nteko z’abaturage habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite Nyobozi z’Imidugudu zasoje manda n’iziheruka gutorwa.
Mu gihe hitegurwa amatora y’abajyanama bazavamo abayobozi b’uturere, uturere tune mu Ntara y’Iburasirazuba dushobora kuyoborwa n’abashya kubera impamvu zitandukanye.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), hamwe na Kaminuza yigisha iby’Ubukerarugendo, Amahoteli n’Ikoranabuhanga(UTB), bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kwigisha ikoranabuhanga abakozi ba Leta ibihumbi 75 bari hirya no hino mu gihugu.
Hari abantu bibwira ko siporo zagenewe abakuze gusa nyamara hari n’izagenewe abana hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo.
Umuryango mpuzamahanga ugamije kongerera ubushobozi abahinzi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, African Agricultural Technology Foundation (AATF) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, batangije ku mugaragaro ihuriro ryo guteza imbere ubuhinzi bwibanda ku ikoranabuhanga rya ‘Biotechnology’, rikanatanga amakuru y’ukuri ku (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 42, bakaba babonetse mu bipimo 9,272.
Abapolisi 656 bari bamaze igihe kingana n’ibyumweru 52, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021, barangije amahugurwa abinjiza ku rwego rw’aba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.
Abakora uburaya mu Karere ka Nyagatare bavuga ko mu gihe babonye imishinga ibateza imbere hari ababucikaho, kuko ngo abenshi babwishoramo bitewe no gushaka imibereho.
Umunyamakuru, umunyamuziki akaba n’umushyusharugamba Kasirye Martin wamamaye ku izina rya MC Tino, yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukorera KT Radio, Radio y’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd.
Guverineri w‘Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko abagurisha ifumbire ya nkunganire muri Congo ari abagambanyi, kuko aho kuyikoresha mu buhinzi mu Rwanda bayambukana bigatuma abahinzi batabona ikenewe ngo beze cyane.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahinduriye bamwe mu bayobozi inshingano, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Kanseri (UICC), kubera uruhare rudasanzwe yagize mu gukumira no kuvura indwara za kanseri, akaba yabiherewe igihembo.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan, ubwo yasuraga urwibutso rwa Kigali ku gisozi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, yunamiye ndetse anashyira indabo ku mva y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga 250.000 baharuhukiyemo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abaturage gufatanyiriza hamwe n’abayobozi bashya batowe ku rwego rw’umudugudu kugira ngo babashe gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba aborozi kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’inzara mu nka, kuko hari zimwe zatangiye gupfa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaque ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC). Bbakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.
Ingo 5,498 ziri mu Mirenge ya Mubuga, Bwishyura na Gishyita mu Karere ka Karongi zahawe amashanyarazi uhereye mu kwezi kwa karindwi 2020 kugeza mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2021. Mu bahawe amashanyarazi harimo n’inganda zikomeye, amashuri ndetse n’amasoko ya kijyambere muri iyi Mirenge itatu ya Karongi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 nibwo Abapolisi 656 bari bamaze igihe kingana n’ibyumweru 52, barangije amahugurwa abinjiza ku rwego rw’aba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda, bagahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).
Ababyeyi barerera ku kigo cy’amashuri cya Munanira mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, barasaba ko nyuma yo kubakirwa ibyumba bitatu by’amashuri, banafashwa gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangiye gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima(Life insurance) ku bazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri gahunda ya Ejo Heza bakitaba Imana.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yibukije abayobozi bashya batangiye inshingano zo kuyobora imidugudu 2,744 yo mu turere tugize Intara ayoboye, ko bahagarariye Perezida wa Repubulika, abasaba kunoza neza inshingano bahawe zo gukorera abaturage, na bo bamwizeza ko batazatenguha uwabatumye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 43, bakaba babonetse mu bipimo 8,801.
Abashoferi 22 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha bakarenza ibipimo bya alukoro (Alcohol), byagenwe na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, bagasaba bagenzi babo kwirinda amakosa nk’ayo bakoze.
Amoris Restaurant VIP ikorera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye), yasohoye itangazo ryihanangiriza abakiriya barura ibiryo byinshi kuko ngo bayihombya.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, hamwe n’abayobozi ba Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) ndetse n’Uruganda rukora inkingo rwa BionTech, bashyize umukono ku masezerano agamije gutangira kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti i Kigali (mu cyanya cyahariwe inganda) mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi bashya mu nzego z’ibanze ko igihe bazaba bemejwe bagomba kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu nshingano bazaba bahawe.
Abantu bagera ku 10 biravugwa ko bapfuye abandi barenga 80 barakomereka, nyuma y’uko igisirikare kibarasheho bari mu myigaragambyo y’abamagana igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Sudan.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, imvura ivanzemo urubura n’umuyaga yangije hegitari 600 z’imyaka mu mirenge ine igize Akarere ka Nyagatare ndetse n’inzu 122 zivaho ibisenge, abahinzi bakaba basabwa gufata ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo bubagoboke mu gihe habayeho ikibazo cy’ibiza.
Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 55 z’Amayero (ararenga Amafaranga y’u Rwanda miliyari 55), mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19. Aya mafaranga azacungwa na Banki ya Kigali (BK Plc) hamwe na KCB-Rwanda.
Muri tombola ya yo guhatanira kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC yatomboye RS Berkane yo muri Maroc