Rwamagana: Abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside barasabwa kubwiza ukuri abana babo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Cyahoze ari Komini Muhazi, Umurenge wa Gishari w’ubu, bavuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu basoje ibihano byabo, kubera ko bagihakana uruhare rwabo muri Jenoside ndetse ntibabwize ukuri abana babo ibyaha bafungiwe.

Bashyize indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi 1,185 baruhukiye mu rwibutso rwa Gishari
Bashyize indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi 1,185 baruhukiye mu rwibutso rwa Gishari

Ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro, IPRC-Gishari, ku wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2022, bamwe mu barokokeye i Gishari bavuze ko imyitwarire ya bamwe mu babahemukiye basoje ibihano ihangayikishije.

Mu buhamya bwe, Karekezi Leandre, avuga ko ababahemukiye harimo abari abaturanyi babo ndetse n’inzego z’umutekano, cyane abasirikare.

Yasobanuye inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, ariko nanone ashima Ingabo za RPA zabarokoye kuko iyo zidatabara nta Mututsi uba wararokotse i Gishari.

Kubera ko hari ababo bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro, yifuje ko abagize uruhare muri Jenoside bahabwa umwanya bakagira icyo babivugaho, bakaba batanga amakuru aho iyo mibiri yajugunywe.

N’ubwo ngo batanze imbabazi ku babahemukiye ariko nanone ngo bahangayikishijwe n’imyitwarire y’abasoje ibihano, kubera uruhare rwabo muri Jenoside bagikomeje kwinangira, bakaba banabishyira mu bana babo bakabahisha ukuri.

Ati “Bariya bantu bazi ibintu byinshi ariko ikibabaje kikanatera agahinda, ni uko n’ubu usanga umuntu yigiza nkana akavuga ati ibyo ntabyabaye, abo ntabo nzi, ugasanga yabyinjije no mu bana be ntihagire uwumva ko ise yahaniwe icyaha cye. Ntiyumve ko umubyeyi we yakoze ibyaha, n’umubyeyi wasoje ibihano bye ntiyicare ngo abwire abana ati narahemutse, narahemutse nkora ibi namwe ntibizababeho.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko kwibuka bifasha abacitse ku icumu kwiyubaka no kubaka Igihugu.

Umwanya abantu bafata bibuka ngo ukwiye gufatwa nk’isomo mu yandi, aho kwicara bagahaguruka bakagenda uko baje ntakintu gishya batahanye.

Avuga ko ari uwahigwaga, uwahigaga ndetse n’uwareberaga bose nta n’umwe wungukiye muri Jenoside, ahubwo n’uwumvaga ko abifitemo inyungu ntibyatinze ngo abone ko yibeshye.

Habayeho no gucana urumuri rw'ikizere
Habayeho no gucana urumuri rw’ikizere

Yasabye urubyiruko rwiga za Kaminuza gushyira hamwe no gukora cyane kugira ngo bateze imbere Igihugu cyabo, no kutarangara kuko hari abagifite umutima wo gusubiza Igihugu mu icuraburindi.

Yagize ati “Dukurikije uko 1994 ivugwa ndetse na mbere yayo hategurwa Jenoside, birasaba imbaraga zacu cyane urubyiruko mu kurushaho kubaka Igihugu cyacu, ariko nanone ntiturangare kuko hari abagifite umugambi wo kudusubiza mu icuraburindi.”

Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic, Prof Richard Musabe, yagarutse ku mibanire y’Abanyarwanda mbere y’Ubukoloni, kuko baza ngo basanze bunze ubumwe batarangwamo amacakubiri.

Bamaze kuza ngo bazanye Politiki ya “Mbatanye mbategeke”, amashuri atangira kwigisha ko Abanyarwanda atari bamwe ndetse hashyirwaho n’irangamuntu zirimo amoko.

Ibi ngo byakomeje muri Repubulika zakurikiyeho, aho hazanywe iringaniza hagamijwe guheza abana b’Abatutsi mu mashuri.

Abarimu ngo bakanguriwe kujya bahagurutsa abanyeshuri mu ishuri hagendewe ku moko ndetse bigakorerwa raporo, hagamijwe kwigisha amoko no kubuza amahirwe Abatutsi bacye bari mu mashuri kuyahagarika.

Izi nyigisho ngo nizo zatumye urubyiruko rumwe rukora Jenoside, nyamara ngo kuri ubu umwana w’Umunyarwanda ariga neza ndetse hagashakishwa n’uburyo yabona ubumenyi bwaNngombwa, buzamufasha gukemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda bose.

Yasabye urubyiruko gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kurwanya ingengabitekerezo yayo hagamijwe ko itazongera kubaho ukundi.

Ati “Mugomba gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingengabitekerezo yayo n’ingaruka zayo kugira ngo mufate iya mbere mu kuyirwanya no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.”

By’umwihariko nk’abiga ngo bakwiye kurwanya abapfobya Jenoside banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Mukamurara utagiraga icumbi yubakiwe inzu ashimira ubuyobozi bwiza
Mukamurara utagiraga icumbi yubakiwe inzu ashimira ubuyobozi bwiza

Yasabye abarezi gutoza abanyeshuri indangagaciro nziza no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yagize ati “Muharanire gutanga uburezi budaheza, mufata abanyeshuri bose kimwe, muzaba mutanze umusanzu wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, IPRC-Gishari yashyikirije uwacitse ku icumu, Mukamurara Vestine utagiraga aho aba, inzu n’ibikoresho bijyanye n’ibiribwa bifite agaciro ka Miliyoni 12Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka