Uturere twa Gakenke na Gicumbi twashimiwe nk’utwahize utundi mu guhesha ishema Amajyaruguru

Gakenke na Gicumbi ni uturere twashimiwe ko dukomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru mu kwitwara neza muri gahunda z’imihigo zinyuranye za Leta, aho utwo turere twombi twatwaye ibikombe bine mu bikombe bitanu byatanzwe.

Akanyamuneza kari kose ku bayobozi no ku bakozi b'Akarere ka Gicumbi nyuma yo gutwara ibihembo bibiri
Akanyamuneza kari kose ku bayobozi no ku bakozi b’Akarere ka Gicumbi nyuma yo gutwara ibihembo bibiri

Utwo turere twashimiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru yateraniye mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022, iyoborwa na Guverineri w’iyo Ntara, Nyirarugero Dancille, aho yitabiriwe n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’Intara.

Abitabiriye iyo nama baganiriye kuri bimwe mu bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’iyo ntara, birimo imiryango itagira amacumbi, igwingira ry’abana riri ku gipimo kiri hejuru ya 40%, abangavu baterwa inda, guta ishuri n’amakimbirane mu miryango, ariko hanashimwa ibyagezweho cyane cyane ibiri mu mihigo ubuyobozi bw’uturere businyira imbere y’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.

Byari ibyishimo ku bayobozi b'uturere besheje imihigo bakabishimirwa
Byari ibyishimo ku bayobozi b’uturere besheje imihigo bakabishimirwa

Uturere twa Gakenke na Gicumbi twashimiwe cyane kubera kwesa imihigo muri gahunda zinyuranye za Leta, hagendewe ku bipimo byumvikanwaho ku rwego rw’igihugu hagamijwe kumenya uburyo imihigo yeswa, utwo turere tukaba twafashwe nk’udukomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru ku rwego rw’Igihugu.

Akarere ka Gakenke kahawe igihembo cyo kwesa umuhigo wa gahunda ya “Ejo heza”, aho kari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu, umuhigo ako karere kagiye kesa kuva ubwo iyo gahunda yatangiraga kakaba katarigeze karekura umwanya wa mbere.

Ni Akarere kandi kahawe ikindi gihembo cyo kwesa umuhigo muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, aho uyu mwaka kari ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu inyuma ya Gisagara, ako Karere ka Gakenke kakaba karihariye umwanya wa mbere mu myaka itanu ishize.

Akarere ka Gicumbi kahembewe no gucunga neza imari ya Leta
Akarere ka Gicumbi kahembewe no gucunga neza imari ya Leta

Akandi Karere katwaye ibikombe bibiri ni Gicumbi yahawe igihembo cy’imicungire myiza y’umutungo wa Leta, igihembo kandi cyahawe n’Akarere ka Rulindo.

Akarere ka Gicumbi kandi kahawe ikindi gihembo cyo kwesa umuhigo muri gahunda ya Girinka, aho kuva muri 2017 kugeza uyu munsi ako karere kesheje umuhigo wa Girinka, ndetse kuri iyo mihigo karenzaho inka ibihumbi birenga 15, ako karere kandi kakaba kaje no ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu muri gahunda ya Ejo heza.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimiye cyane uturere twa Gakenke na Gicumbi dukomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru, asaba uturere twa Musanze na Burera kurushaho kwegera abafatanyabikorwa n’abaturage hagamijwe kurushaho kwesa imihigo.

Meya wa Gakenke na Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu bashyikirizwa igihembo na Guverineri Nyirarugero Dancille (uri hagati) nyuma yo kwesa umuhigo wa Ejo heza aho Akarere kaje ku mwanya wa mbere mu Gihugu
Meya wa Gakenke na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu bashyikirizwa igihembo na Guverineri Nyirarugero Dancille (uri hagati) nyuma yo kwesa umuhigo wa Ejo heza aho Akarere kaje ku mwanya wa mbere mu Gihugu

Ati “Ndagira ngo nshimire Akarere ka Gakenke ubuyobozi n’abaturage muri rusange b’ako karere kamaze imyaka irenga itanu kari ku isonga muri gahunda zinyuranye za Leta, ngashimira n’Akarere ka Gicumbi gakomeje kwesa imihigo inyuranye. Ni uturere turi gukora cyane duhesha ishema Intara y’Amajyaruguru aho bikomeje kugaragarira mu bipimo bituruka ku rwego rw’Igihugu”.

Arongera ati “Musanze na Burera, na bo ndabashimira n’ubwo badatahanye ibikombe ariko na bo hari icyo bakoze, nkaba mbasaba gushyiramo imbaraga bafatanya n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa, ku buryo bashyiramo ikibatsi kigaragara muri uyu mwaka w’imihigo tugiye gutangira, na bo bakazaza ari aba mbere ku rwego rw’Igihugu bagatwara ibikombe bitandukanye”.

Uwo muyobozi avuga ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 utangira ku itariki ya 01 Nyakanga 2022, Intara yihaye intego yo kugera kure hashoboka bahangana n’ibibazo bimwe na bimwe byugarije iyo Ntara, dore ko akenshi usanga bimwe bidasaba ingengo y’imari ahubwo bisaba gusa ubukangurambaga mu baturage.

Bimwe muri ibyo bibazo, ni ukurwanya ikibazo cy’abangavu bakomeje gutwara inda z’imburagihe bikabagiraho ingaruka zo kuva mu ishuri, ikibazo cy’umwanda, kurwanya amakimbirane mu ngo, kurwanya igwingira mu bana, n’ibindi.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi bushyikirizwa igihembo nyuma yo kwesa umuhigo muri Gahunda ya Girinka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bushyikirizwa igihembo nyuma yo kwesa umuhigo muri Gahunda ya Girinka
Ubuyobozi bw'akarere ka Rulindo nabwo bwishimiye igihembo bwahawe cyo gucunga neza umutungo wa Leta
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo nabwo bwishimiye igihembo bwahawe cyo gucunga neza umutungo wa Leta
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bwishimiye igihembo bwahawe cyo kwesa umuhigo wa Mituweli
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwishimiye igihembo bwahawe cyo kwesa umuhigo wa Mituweli
Ni inama yitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka