Kicukiro: Basanga kurandura Malaria bishoboka buri wese abigizemo uruhare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango nyarwanda utari uwa Leta ASOFERWA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, tariki 30 Kamena 2022 bahuriye mu bikorwa byo kurwanya indwara ya Malaria byabereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashimiye abitabiriye ubwo bukangurambaga, ababwira ko ibikorwa barimo biri mu nyungu z’ubuzima bwabo.

Yashimiye ASOFERWA yagize uruhare mu kwibutsa ko n’ubwo abantu bamaze igihe barwanya covid-19 ariko hari izindi ndwara zari zaracogoye nyamara zishobora kugaruka mu gihe abantu baba badafashe ingamba zihamye zo kuzirwanya.

Yasabye abaturage ko ibikorwa byo kurwanya Malaria bidakwiriye kurangirira aho, ahubwo ko bakwiye kubikomeza aho batuye bagakuraho ibintu byose bituma imibu yororoka nk’ibihuru ndetse n’amazi areka ahantu hatandukanye.

Ibi biri no muri gahunda Umujyi wa Kigali wiyemeje yo gushyira isuku imbere mu rwego rwo guhashya umwanda utera indwara zitandukanye.

Ibi kandi ngo ntibigarukira muri uyu Murenge gusa, ahubwo ni ubukangurambaga bureba n’indi mirenge yose igize aka Karere.

Akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa 17 mu kugira imibare myinshi y’abarwaye Malaria mu Gihugu, ikaba imwe mu mpamvu biyemeje guhagurukira kuyirwanya nk’uko Umutesi Solange uyobora ako Karere yakomeje abisobanura.

Ati “Ntabwo ari indwara dukwiye kureberera kuko n’ubwo yaba ari umuturage umwe cyangwa babiri bayirwaye kandi batagombaga kuyirwara biba ari ikibazo ku buyobozi. Ni yo mpamvu kuba dutangije ubu bukangurambaga tubifata nk’ibintu by’agaciro ku baturage bacu kuko biratwibutsa kutirara.”

Mu rwego rwo guhashya Malaria, hagaragajwe n’amavuta abantu bashobora kwisiga mu gihe bari hanze batari mu nzitiramibu kugira ngo imibu itabarya, ayo mavuta akaba ari mu bwoko bw’imiti yirukana imibu.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora Porogaramu yo kurwanya Malaria muri RBC, ati “Iyo uyisize ahantu hatagera imyenda nko ku maboko, ku ijosi, ku maguru, ku birenge, cyangwa ku mutwe, bituma imibu itakwegera mu gihe cy’amasaha runaka.”

Bamurikiwe umuti wo kwisiga ukirukana imibu
Bamurikiwe umuti wo kwisiga ukirukana imibu

Uyu muyobozi muri RBC avuga ko iyo miti idasimbura inzitiramibu kuko na zo bashishikariza abantu gukomeza kuziraramo. Mu rwego rwo kugeza iyo miti ku bayikeneye, ngo RBC irateganya gukorana n’abafatanyabikorwa nk’imiryango itari iya Leta, abikorera n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo iyo miti iboneke hafi kandi ku giciro kidahenze.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Kurandura Malaria bihera kuri jye.” Aha ni ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ASOFERWA, Nshimiyimana Appolinaire, yahereye asaba buri wese kubigiramo uruhare.

Ati “Mwabonye ko twakoze imirimo yo gusenya indiri z’imibu, byaba ari ayo mazi aretse, yaba ari ugutema ibihuru n’ahandi hano mu gishanga hashobora kuba hakwihisha imibu. Ibyo bivuze ko dukangurira buri wese nta n’umwe usigaye kwirinda Malaria no kugira uruhare mu kuyirinda abandi.”

Yakomeje ati “Kuyirandura birashoboka igihe wowe nanjye, igihe buri wese azabigiramo uruhare. Niwirinda Malaria nkayirinda, nukangurira abo muhorana kuyirinda, nta hantu tuzahurira n’umubu ngo ube waturuma.”

ASOFERWA (Association de Solidarité des Femmes Rwandaises) washinzwe mu 1994 n’abagore 30 bari bafite umutima w’impuhwe wo gufasha Abanyarwanda b’ingeri zose bari bari mu kaga. Ni umwe mu miryango nyarwanda itari iya Leta iri mu rugamba rwo kurwanya Malaria, umwihariko wayo ukaba ari ukwita ku byiciro byihariye by’abantu bakunze gukorera ahantu hatuma bagira ibyago byo kurumwa n’umubu bakarwara Malaria.

ASOFERWA ifite gahunda y’imyaka ibiri yo kurwanya Malaria hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kurandura burundu Malaria.

Nyuma y'umuganda bagiranye ibiganiro bacinya n'akadiho
Nyuma y’umuganda bagiranye ibiganiro bacinya n’akadiho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka