Intambara ya gatatu y’Isi ishobora kuba niba OTAN ifashije Ukraine kwisubiza Crimea

Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya akaba kuri ubu yungirije ku buyobozi bw’Inama y’Umutekano y’icyo gihugu, Dmitry Medvedev, yatangaje ko nihagira igihugu kigize OTAN gifasha Ukraine kwisubiza umwigimbakirwa wa Crimea, biza kubyara Intambara ya Gatatu (III) y’Isi.

Medvedev yabitangarije ikinyamakuru cy’Umujyi wa Moscou cyitwa Argumenty i Fakty, nk’uko byagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Televiziyo y’Abarabu, Al Jazeera.

Ukraine ivuga ko intwaro zirasa kure (harimo izitwa HIMARS) yahawe n’Umuryango OTAN itazazikoresha irasa ku Burusiya nyirizina, ariko ko igiye kuzikoresha mu kubohoza ibice byose imaze kwamburwa n’u Burusiya birimo n’umwigimbakirwa (presqu’île) wa Crimea.

U Burusiya na bwo buvuga ko iyo ntara ya Crimea bwambuye Ukraine mu mwaka wa 2014 ari ubutaka bwabwo bwite, kandi ko n’aho bumaze gufata kuva mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka hatazongera kujya mu maboko ya Leta ya Ukraine bibaho.

Dmitry Medvedev avuga ko Crimea ari ubutaka bw’u Burusiya bwemewe n’amasezerano mpuzamahanga, kubera iyo mpamvu ati “Igerageza ryose ryabaho ryo kwisubiza Crimea ryaba ari intambara ku gihugu cyacu cy’u Burusiya.”

Ati “Kandi mu gihe byaba bikozwe n’igihugu kimwe mu bigize OTAN/NATO, bisobanuye ko intambara yahita itangira kuri uwo muryango wose (ugizwe n’ibihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru), yaba ari Intambara ya Gatatu y’Isi. Ibyago bya rurangiza.”

Medvedev avuga ko ahandi hagiye kuvuka ikibazo gikomeye ari mu gihe ibihugu bya Finland na Suwede byaba bibaye abanyamuryango ba OTAN, u Burusiya ngo buzahita burinda imipaka buhana n’ibyo bihugu ku buryo bukomeye, bwiteguye kurebanisha ibisasu bya kirimbuzi bya OTAN n’ibyabwo.

Ibi bihugu bigeze kure gahunda yo kuba abanyamuryango ba OTAN, kandi na wo wamaze kubyemerera kwinjiramo mu gihe cya vuba n’ubwo kitaratangazwa.

Ibi u Burusiya bubitangaje mu gihe bwamaze kwigarurira Amajyepfo n’u Burasirazuba bwa Ukraine harimo Donbas (igizwe n’Intara za Lughantsk na Donesk), nk’uko ari yo ntego nyamukuru bwavugaga ko bufite igihe bwatangizaga ibitero kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka.

Ibi byateye ikibazo gikomeye umuryango OTAN na Ukraine by’umwihariko, kuko icyo gihe byavugaga ko nta cm2 n’imwe y’ubutaka bwa Ukraine izajya mu maboko y’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yari amaze igihe avuga ko mu gihe Umujyi wa Severodonetsk mu Ntara ya Lughantsk waba wigarurirwe n’u Burusiya, ngo byaba ari iherezo kuri Donbas yose, none byarabaye.

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu birindwi bya mbere ku Isi bikize (G7) yateraniye mu Budage mu gihe cy’iminsi itatu kugeza kuri uyu wa Mbere, Umukuru w’u Budage Olaf Scholz, yabwiye Itangazamakuru ko batazemerera na rimwe Perezida Putin w’u Burusiya gutsinda intambara ya Ukraine.

Iyi nama ya G7 yarangiye haterana iy’Umuryango OTAN i Madrid muri Espanye, yo yafashe umwanzuro wo guha Ukraine ubufasha bwose bushoboka kugira ngo yirukane Abarusiya ku butaka bwayo, by’umwihariko ikabohoza ibiribwa byaheze ku byambu byo ku Nyanja y’Umukara.

Iyi nama kandi yahise ifata umwanzuro wo kongera abasirikare ba OTAN ku mipaka uwo muryango uhana n’u Burusiya, bakava ku bihumbi 40 bakagera ku bihumbi 300.

Ku wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2022, Umujenerali wo mu ngabo z’u Bwongereza witwa Sir Patrick Sanders yasabye ko habaho kwitegura kurwana n’u Burusiya, kandi bikajyana n’uko yaba ari Intambara ya Gatatu y’Isi.

Iyi myiteguro yose irakorwa ku ruhande rwa OTAN, ariko ku rundi Abarusiya n’inshuti zabwo na bo baticaye ubusa, kuko mu cyumweru gishize hateranye Inama y’ibyitwa BRICS (Brazil, Russia, India, China na South Africa) ntawamenya imyanzuro yagezweho n’ubwo batangaje ko bagomba kwagura uwo muryango ushingiye ahanini ku bukungu.

Nta wamenya kandi ibiza kuva mu ruzinduko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, arimo agirira mu bihugu by’inshuti ze bya Tajikistan na Turkmenistan, akaba ari bwitabire n’Inama mpuzamahanga y’ibihugu bihuriye ku Nyanja ya Caspian ari byo Azerbaijan, Kazakhstan, Iran na Tukmenistan.

Ibi byose biraba mu gihe u Bushinwa (inshuti y’akadasohoka y’u Burusiya) na bwo bwitegura kugaba ibitero ku kirwa cya Taiwan gifashwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho bumaze kohereza indege z’intambara 29 hafi y’icyo kirwa.

U Bushinwa buritegura guhita buhangana n’Ingabo za Amerika ziri mu Buyapani na Koreya y’Epfo, zifatanyije n’iz’ibyo bihugu ndetse n’iza Taiwan ubwayo.

Perezida Vladimir Putin
Perezida Vladimir Putin

Perezida Putin yaherukaga gusohoka mu gihugu cye cy’u Burusiya mu ntango za Gashyantare uyu mwaka mbere y’uko agaba ibitero kuri Ukraine, akaba icyo gihe yaragiye mu Bushinwa akagirana amasezerano y’ubushuti atagira imipaka na mugenzi we Xi Jin Ping.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose z’intambara,nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi biteye ubwoba bitabagaho kera.

munana yanditse ku itariki ya: 29-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka