U Rwanda rukomeje gushaka uko rwihaza mu biribwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iravuga ko mu myaka itanu iri imbere nta nzara izaba ikibarizwa mu Rwanda, kuko buri wese azaba ashobora kwihaza mu biribwa.

Ibi MINAGRI ibishingira ku bushakashatsi buheruka gukorwa bukerekana ko u Rwanda ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa kuko ruri hejuru ya 85%.

Inama mpuzamahanga ku bushakashatsi mu bijyanye n'imiterere y'ubuhinzi n'ikibazo cy'ibiribwa bahisemo ko ibera mu Rwanda kubera ko ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga
Inama mpuzamahanga ku bushakashatsi mu bijyanye n’imiterere y’ubuhinzi n’ikibazo cy’ibiribwa bahisemo ko ibera mu Rwanda kubera ko ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga

Uretse ubushakashatsi kandi ngo politiki y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi yo guhinga bakabona umusaruro uri hejuru wahinzwe ahantu hato, n’izindi zose zikoreshwa, u Rwanda nk’igihugu ruhagaze neza, ku buryo bizafasha igihugu kugera muri 2030 ikibazo cy’inzara cyarakemutse.

Ibi byagaragajwe ku wa 29 Kamena 2022, i Kigali hatangirizwaga inama mpuzamahanga hagamijwe kumurika ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye ku mibereho y’Abanya-Afurika y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba, burimo covid-19, uburinganire bw’abagabo n’abagore, imiterere y’ubuhinzi n’ikibazo cy’ibiribwa, ibidukikije hamwe n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko ubushakashatsi buheruka bwasohotse mu mpera z’umwaka wa 2021, bafatanyijemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WFP), bwagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza kuko ruri hejuru ya 85% mu kwihaza mu biribwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Jean-Chrysostome Ngabitsinze
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Jean-Chrysostome Ngabitsinze

Ati “Mbere ya Covid-19 twari turi hejuru y’uwo mubare, twari hafi 86% ariko hajemo covid usanga hari icyagabanutseho, ariko iyo uri hejuru ya 80% mu kwihaza mu biribwa mu bihugu by’Afurika uba uhagaze neza, ariko ntabwo inzara igomba kugira n’umwe igeraho, ni gahunda dufite yo kurwanya inzara mu Rwanda no ku isi muri rusange, twe turabona y’uko byanze bikunze tuzajya kugera muri 2030 byanze bikunze nta nzara ikibarirwa mu Rwanda”.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rya kaminuza y’u Rwanda ryigisha icungamutungo Pierre Claver Rutayisire, avuga ko abarimo kwiga icyiciro cya gatatu cy’abakora ubushakashatsi barimo kwiyongera muri kaminuza kandi bashoboye.

Ati “Ni uburyo twebwe tubona bwo gutuma bungura ubumenyi bari bafite, bakazana n’ubushakashatsi busubiza ibibazo abaturage bafite, birimo ibishobora kuba byaratewe na covid, intambara irimo kuba muri Ukraine, kuko ari ibibazo bitugiraho ingaruka, kandi umuturage aba akeneye ko abona igisubizo cyuzuye. Ubushakashatsi dukora turashaka ko busubiza ibibazo by’umuturage koko”.

Amos Njuguna
Amos Njuguna

Amos Njuguna umushakashatsi wo muri Network for Impact Evaluation Researchers in Africa (NIERA), avuga ko ibihugu bya Afurika bigifite ibibazo bijyanye no kwihaza mu biribwa ahanini bitewe n’ubuhinzi bukorwa bwiganjemo ubwa gakondo bigatuma batagira ubushobozi bwo kohereza cyangwa kwinjiza ibituruka hanze, ariko ahanini bigaterwa n’ubushakashatsi bukorwa busaba abahinzi ibirenze ubushobozi bwabo.

Ati “Ikibazo cyo kutihaza cyagaragajwe n’ubushakashatsi niba hari ibicuruzwa bitari ku isoko ryacu, noneho bakabisabwa mu rwego kubyaza umusaruro ibiribwa, n’ikibazo kuko nta bisubizo bishobora kuboneka muri ibyo bihugu”.

Carson Christiano
Carson Christiano

Umuyobozi wa Center for Global Effective Global Action (CEGA) Carson Christiano, avuga ko bagerageza gutera inkunga ubushakashatsi bukorwa, ku bufatanye naza minisiteri n’ibigo bitari ibya Leta, kugira ngo bifashe kugera ku ntego nyazo z’ibihungu kandi n’ubushakashatsi bwakozwe bube bwizewe.

MINAGRI ivuga ko ubushakashatsi bwo kwihaza mu biribwa bukorwa bashingiye ku kumenya inshuro abantu barya ku munsi, hagatoranywa ingo zizagerwamo kuko batagera ku bantu bose, nkuko bikorwa mu ibarura rusange, ubundi hakabona gufatwa ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KABISA UBU IGIHIGWA CY’urutoki kitaweho cyaduha akazi dore ko hari igihe usanga ibigikomokaho bipfa ubusa kubera bitaranozwa mumitunganyirize

GASORE JUSTIN yanditse ku itariki ya: 20-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka