Ikipe ya Guinea isoje imikino ya gicuti yakiniraga mu Rwanda itsinda Amavubi, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu abaturage bakomeje kwijujutira izamuka rikabije rya gaz, Ikigo ngenzuramikorere (RURA), cyaburiye abacuruzi batubahiriza ibiciro byashyizweho ko bazabihanirwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Henry Muhire ari we munyamabanga mukuru mushya wa Ferwafa
Abagore n’abakobwa bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, barasaba kubakirwa irerero kuko abafite abana bagorwa no gufatanya amasomo bahabwa no kubitaho.
Ntirujyinama Benjamin utuye mu Kagari ka Nyagahindo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yasabye gusubizwa mu kazi yari yaranditse agasezera kubera kwanga kwikingiza Covid-19, akaba abikoze nyuma yo kwemera gukingirwa, ubuyobozi bw’akarere nabwo bukaba bwahise bumwemerera gusubira mu kazi ke.
Umunyarwanda Hitimana Thierry uheruka gutandukana n’ikipe ya Simba SC yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya KMC yo muri Tanzania
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere (CRD), Fred Musime, avuga ko kuba hari ibikorwa remezo byubakwa na Leta ariko ntibibyanzwe umusaruro, biterwa n’uko umuturage aba ataragize uruhare mu iyubakwa ryabyo.
Abashinzwe inyungu z’umuhanzikazi Ariel Wayz umaze iminsi agarukwaho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, batangaje ko yahagaritse kujya yikoreshereza imbuga nkoranyambaga ze, bikaba bigiye kujya bikorwa n’abo bashinzwe kumureberera.
Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka nyinshi harimo n’umwuka w’ubwoba ndetse n’ihungabana ku bana, ingimbi n’abangavu, bituma kuri bamwe na nyuma batiga neza amanita bagiraga aragabanuka.
Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF zaturutse mu ishyamba rya Idohu mu gace ka Irumu, muri Ituri. Abarokotse bavuze ko abishwe ari abasivili bafashwe bugwate n’izi nyeshyamba, mu gihe hari ababashije kubacika.
Tariki 2 Mutarama 2022 nibwo indirimbo umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yakoranye na Diamond wo muri Tanzania yasohotse mu buryo bw’amajwi(audio) ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa, ni ukuvuga tariki 4 Mutarama 2022, basohora n’amashusho yayo (video). Iyo ndirimbo yabo bayise ‘Why’.
Nyuma y’uko imiryango ine yo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ishyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda, irashimira itangazamakuru ryayikoreye ubuvugizi ikibazo cyabo kikaba cyarumviswe n’ubuyobozi butangira kugikemura, bamwe bakaba baramaze guhabwa ingurane z’ibyabo ngo (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi buratangaza ko abaturage baho bakomeje guhangana n’amapfa yatumye imyaka bahinze yuma, ndetse ubu bakaba baratangiye kwakira ubufasha buvuye ahandi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryemeye kwisubira rikuraho ingingo yo gucumbikira abakinnyi mu myanzuro mishya yari yafashwe
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 5 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 1,066 bakaba babonetse mu bipimo 22,883. Abitabye Imana ni abantu batanu, bakaba ari abagore bane n’uruhinja rumwe, ibyo bitumye abamaze guhitanwa na Covid-19 muri rusange mu Rwanda baba 1,362.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Vianney Gatabazi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Musenyeri Laurent Mbanda wa Angilikani, bari mu bantu 10 baganiriye na Kigali Today, basobanura intego n’ibyifuzo byabo muri uyu mwaka mushya wa 2022.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko gahunda y’ingendo z’abanyeshuri basubira ku mashuri izatangazwa bitarenze ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.
Mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge zo kuba amasoko bagurishirizamo amatungo adasakaye, andi akaba ari mu bishanga aho imvura igwa agaterwa n’imyuzure, ubuyobozi bw’ako karere bwafashe icyemezo cyo kuyimura andi akavugururwa.
Intare ni inyamaswa zidakunze kuboneka henshi ndetse z’inkazi ku buryo bitoroha kuyibona ngo abantu bamenye uko ibaho. Mu mwaka wa 2015 nibwo intare zari zarazimiye muri Pariki y’Akagera zongeye kugaruka mu Rwanda.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022 inzu y’uwitwa Masozera Diogène iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu (…)
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ya Pemba witwa Matar Zahor Masoud yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri ku itariki 4 Mutarama 2022. Ubwato bwarohamye ngo bwarimo abantu baturutse ahitwa i Chakechake berekeza ku Kirwa cya Panza mu kiriyo cy’umuntu wapfuye, nyuma ubwato barimo buza kugira ikibazo bararohama.
Umugabo witwa Sagamba Félix, yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga, ngo abone icyemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi abantu 78 bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo 11 bafashwe bagiye gusengera mu gishanga.
Mu kiganiro Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiranye n’Ikinyamakuru ‘Le Parisien’ ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, yatangaje ko agiye gutuma ubuzima bukomera ku bantu banga kwikingiza Covid-19.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu batanu, harimo abakora n’abaranguza inzoga y’Umuneza.
Ibigo by’amashuri yigenga mu Karere ka Gakenke bikomeje gufunga umusubirizo, intandaro ngo ni gahunda y’uburezi bw’amashuri y’ubumenyi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 bwegerejwe abaturage, bituma ayo mashuri abura abanyeshuri.
Mu Karere ka Kirehe bamennye litiro 2,036 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu baturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yarazifashe mu gihe cy’amezi ane, zafatirwa mu mirenge ya Kirehe na Kigina.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo w’imyiteguro y’Ibarura rusange rya Gatanu rizakorwa tariki 16 Kanama 2022, hakazifashishwa abarimu barenga 28,000 bo mu mashuri abanza, kandi bazakoresha ikoranabuhanga.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa igamije gushaka uburyo shampiyona yasubukurwa, Rayon Sports yanze umwanzuro w’uko amakipe akina abakinnyi bacumbikirwa hamwe
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 1,477 bakaba babonetse mu bipimo 19,074. Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,357.
Ku wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 Polisi yerekanye abantu 29 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Bafashwe hagati ya tariki ya 31 Ukuboza 2021 na tariki ya 03 Mutarama 2022, bafatirwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ku mugabane w’i Burayi ryafunguye tariki 01 Mutarama 2022, ikipe ya Real Madrid yongeye gutangira urugendo rwo gushaka rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappé.
Nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke, hakemezwa guhagarika gukoresha ubwato busanzwe bw’ibiti, ubu inzego z’umutekano Ingabo na Polisi zifatanyije n’iz’ubuyobozi batangiye gufasha abaturage kwambuka hifashishijwe ubwato bugezweho bwa moteri.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Bugesera baratangaza ko batazongera gusiragiza abaturage kuko mudasobwa bahawe zigiye kurushaho kubafasha kunoza serivisi mu kazi kabo ka buri munsi.
Ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, kompanyi y’imodoka zitwara abagenzi ya Jali Transport Ltd, yashyize imodoka zitwara abagenzi mu muhanda Gihara-Nyabugogo, bityo bibarinda kongera gutega inshuro ebyiri cyangwa zirenga.
Abavumvu bane batawe muri yombi mu gihugu cya Chili nyuma y’imyigaragambyo yari igamije gusaba Leta ko yashyigikira akazi kabo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai, yasabye imbabazi Perezida Samia Suluhu Hassan n’Abatanzania bose kubera imbwirwaruhame aherutse kuvuga, nyuma bikavugwa ko yarimo amagambo yababaje Umukuru w’igihugu.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Ikuzo Basile, avuga ko kwipimisha virusi itera Sida ukoresheje igipimo cyihuse (Rapid Test) ugasanga uri muzima bitavuze ko udafite ubwandu 100%, kandi ko hakozwe imibonano mpuzabitsina idakingiye ugaragaza ko ari muzima ariwe wanduza kurusha (…)
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 rwa AstraZeneca rwongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya Omicron.
Ubuyobozi bwa Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB), butangaza ko nyuma yo gusinya amasezerano n’ibigo bizafasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga no kubona akazi mu gihugu cya Qatar, yasinye amasezerano n’ibigo bitanu bikorera mu mujyi wa Dubai, na byo bizajya bifasha abanyeshuri barangije mu (…)
Umukinnyi Ilaix Moriba usigaye ukinira ikipe ya RB Leipzig yo mu Budage, ari mu bakinnyi b’ikipe ya Guinea Conakry baraye batsinzwe n’Amavubi ibitego 3-0
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi k’Ukuboza 2021, abantu 11 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi ahantu hatandukanye mu gihugu.
Inkongi y’umuriro yibasiye ibiro by’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2022 barayizimya, nyuma yongera gushya ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, ukekwaho gutwika iyo nyubako akaba yatawe muri yombi.
Perezida Mokgweetsi Masisi yishyize mu kato amaze kubona ko yanduye Virusi ya Corona ubwo yari yipimishije bisanzwe. Byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, John-Thomas Dipowe, uhagarariye umunyamabanga uhoraho wa Guverinoma ushinzwe itumanaho. Mu itangazo yavuze ko nta kimenyetso na (…)
Perezida wa Bresil, Jair Bolsonaro, yatangaje ko yashyizwe mu bitaro ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, nyuma yo kumva amerewe nabi ku cyumweru amaze gufata amafunguro ya saa sita.
Umuntu umwe ni we waburiye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku wa 03 Mutarama 2022, ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe Nduwayezu Valens w’imyaka 35 na Urimubenshi Jean Bosco w’imyaka 33, bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bafatirwa mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugunga.
Muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abarimu bo ku Ishuli Gatolika rya paruwasi ya Tangila, baherutse kwibwa imishahara yabo bigabije imihanda y’umujyi wa Kamituga mu gace ka Mwenga, basaba ko amafaranga yabo yibwe agaruzwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 998 bakaba babonetse mu bipimo 13,790. Abantu babiri bishwe na Covid-19 kuri uwo munsi, bakaba ari abagore, uw’imyaka 80 n’uw’imyaka 63 bombi b’i Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imvura yaguye tariki ya 3 Mutarama 2022 ivanze n’umuyaga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, yatumye igisenge cy’amashuri kiguruka maze kigwira abantu batandu barakomereka.