R. Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30

Umuririmbyi w’Umunyamerika, Robert Sylvester Kelly, umenyerewe nka R. Kelly, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 30 muri gereza, kuko yakoresheje ibyo kuba ari icyamamare bigatuma akorera abana n’abagore ihohotera rishingiye ku gitsina.

R. Kelly yakatiwe igifungo cy'imyaka 30
R. Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30

Umuhanzi wo mu njyana ya ‘R&B’ w’imyaka 55, yaburanishijwe muri Nzeri umwaka ushize wa 2021, aburanishwa ku byaha birimo gusambanya abana n’abagore ku ngufu.

Ejo ku wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, mu gihe cy’isomwa ry’urubanza rwe, umucamanza yavuze ko R.Kelly " ari umuntu utita ku mubabaro w’ikiremwa muntu".

Abanyamategeko ba Robert Sylvester Kelly, bavuze ko bazajurira kubera icyo gihano yahawe. Mbere gato y’uko akatirwa icyo gihano, hari itsinda ry’abagore babanje kumubwira ikibari ku mutima.

Umwe muri bo yagize ati "Ukuntu niyumvaga bitewe n’ibyo wankoreye, numvaga nifuza kuba narapfuye" .

Urukiko kandi rwanumvise uko R.Kelly yari yarashatse impapuro z’impimbano zimwemerera gusezerana n’umuririmbyi Aaliyah, mu gihe yari afite imyaka 15 y’amavuko mu 1994, hashize imyaka irindwi uwo muhanzi yaje gupfa aguye mu mpanuka y’indege.

Jovante Cunningham, wajyaga afasha R.Kelly mu byo kuririmba ‘a backup singer’, yavuze ko atiyumvishaga ko hazabaho umunsi R.Kelly agacirwa urubanza.

Yagize ati "Nta munsi n’umwe mu buzima bwanjye nigeze ntekereza ko urwego rw’ubutabera, rwarengera n’abakobwa b’abirabura ndetse n’abafite impu z’umuhondo”.

Ati “Mpagaze hano numva ntewe ishema n’urwego rw’ubutabera bw’igihugu cyanjye, ntewe ishema na bagenzi banjye barokotse ihohotera, kandi nishimiye ibyavuye mu rubanza."

Abanyamategeko ba R.Kelly bavuze ko yababajwe cyane n’igihano yahawe, ko bazajurira.

R.Kelly yari afunze by’agateganyo guhera muri Nyakanga 2019, ubwo yatumizwaga n’abashinjacyaha bo muri New York na Chicago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka