Gufashisha amafaranga abarokotse Jenoside biba ari ngombwa - IBUKA

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uvuga ko gufashishwa amafaranga nabyo biba ari ngombwa, kuko bifasha abarokotse kubonerwa icyo bakora, bikaba bishobora kuba umuti w’ihungabana kuri bo.

Imiryango itari iya Leta ku bufatanye na RGB batanze inkunga ya miliyoni umunani ku miryango y'abarokotse Jenosde
Imiryango itari iya Leta ku bufatanye na RGB batanze inkunga ya miliyoni umunani ku miryango y’abarokotse Jenosde

Mu minsi yagiye itambuka si kenshi wakundaga kubona imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ihabwa ubufasha bw’amafaranga nyirizina, ahubwo bakorerwaga ibikorwa bitandukanye bibahindurira ubuzima birimo kubakirwa izu, guhabwa inka cyangwa guhabwa ibindi bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, avuga ko n’ubu bikunda kuba bafashishwa amacumbi, inka n’ibindi byose byunganira mu mibereho ya buri munsi, ariko kandi ngo nyuma y’imyaka 28, bitewe n’uko basesengura ibibazo by’abarokotse Jenoside, basanga hari abakeneye ubushobozi bw’amafaranga.

Ati “Hari abantu hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu yindi Mijyi, bari bafite ubucuruzi buciriritse, ariko ugasanga bwarahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19, barahombye. Ugasanga ni umuntu ukeneye ko umufata akaboko, wongera kumuha igishoro, agasubira mu isoko, muri butike agacuruza, agashobora kwibeshaho”.

Akomeza agira ati “Ni ibintu by’ingenzi kuko bifasha umuntu kubona icyo akora, ariko bikanamufasha mu kuzamura imibereho, ariko cyane cyane bikaba n’umuti w’ihungabana. Buriya umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi udafite icyo arimo gukora, usanga ahanini umutima n’ubwenge bwe, byongera gusubira ahashyize mu 1994, agatekereza cyane kuri Jenoside, bikaba byamuhungabanya. Ariko uko abona icyo akora umunsi ku wundi, kiramurema kikamushyiramo imbaraga ku buryo nta hungabana agira”.

Ubwo ku wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022, imiryango itari iya Leta yibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), batanze inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni umunani ku miryango y’abarokotse Jenoside.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 96 y’abatutsi bishwe bazira ubwoko bwabo.

Umuyobozi w’Ihuriro rw’imiryango itari iya Leta, Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza, avuga ko bafite gahunda zitandukanye bakorana n’abaturage zibafasha mu iterambere ryabo, ariko kandi ngo ni ngombwa ko bagaragara no mu bikorwa byo kubaka mahoro, kuko iterambere ridashobora kugerwaho nta mahoro.

Ati “Dufite imiryango itari iya Leta ifatanya na Leta mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bijyanye n’isanamitima no kwiyubaka, tukaba tunafite n’imiryango iri mu bikorwa by’imiyoborere, kuko buriya kugira ngo Jenoside ibe ni uko imiyoborere iba itagenze neza. Icyo iyo miryango iba igamije ni ukugira ngo twubake sosiyete nyarwanda itekanye, ku buryo yabasha kwiyubaka igatera imbere”.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Usta Kayitesi, avuga ko n’ubwo bakorera ahantu n’abantu batandukanye, ariko bafite inshingano bahuriyeho kandi zishoboka gusa, igihe baharaniye kugira ubumwe bwabo.

Ati “Twese turi mu nzira yo guharanira iterambere rirambye, mu gikorwa gito cy’inkunga twatanze, twumvikanye ko kizashyirwa muri gahunda z’ibikorwa by’iterambere, n’iyi miryango izakomeza yibuke nk’uko buri muryango ugira umwanya wabo wo kwibuka. Twese tubona aho bigana ari ukwita ku bibazo by’ibanze abarokotse bafite, ariko tugira n’ibikorwa dukora, bituma nabo bajya mu nzira y’iterambere rirambye”.

Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB
Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB

Igikorwa cy’imiryango itari iya Leta cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, cyabimburiwe no gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi, banatemberezwa igice kigizwe n’ubusitani, basobanurirwa byimbitse buri kimenyetso kiburimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka