Kigali Volleyball Club (KVC) ifite izina rikomeye muri volleyball y’u Rwanda, igiye kongera gucurika imipira muri shampiyona, nyuma y’imyaka ine yarazimiye.
Aborozi buhira ku kidendezi cy’amazi (Valley dam) ya Akayange mu Kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi kumwe bakaba bamaze gusubizaho uruzitiro rw’icyo kidendezi rwakuweho inka zikaba zikandagira mu mazi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo 8,346.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali hasigaye umurwayi umwe gusa wa Covid-19, bitewe n’uko ubwandu bukomeje kugabanuka.
Mu irushanwa rya Coupe du Rwanda ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ikipe ya Police HC na Kiziguro ni zo zegukanye ibikombe
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikari, Gen James Kabarebe, ahamya ko urubyiruko rw’ubu, nirwubakira ku ndangagaciro zibereye abayobozi beza, bizafasha igihugu gukomeza gusigasira imiyoborere ibereye Abanyarwanda birusheho kubaka umutekano wabo no kubageza ku iterambere rirambye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bashobora kuba batekereza gucurisha ibyemezo by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19, ko uzafatwa azahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu n’ihazabu ishobora kugera ku mafaranga miliyoni eshatu.
Ngabonziza Augustin ukunze kwitwa Ngabo Augustin ni umwe mu bahanzi bo hambere ahagana mu 1980. Yagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika y’u Rwanda dore ko yacuranze akanaririmba mu matsinda (orchestres) atandukanye kandi na yo yari yihagazeho.
Ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nibwo Umunyarwanda, Céléstin Nzeyimana, yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga, mu nama yabereye i Rabat muri Maroc, ibintu byishimiwe n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD).
Imiryango itari iya Leta ikora mu by’amategeko yahagurukiye gutanga serivisi z’ubutabera ku batuye Akarere ka Rubavu, harimo no gutanga ubumenyi mu mategeko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, arahamagarira urubyiruko gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu kuvuguruza amakuru y’ibihuha, ay’ibinyoma harimo n’aharabika u Rwanda, akwirakwizwa n’abafite imigambi yo kuyobya abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, isize amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona abonye amanota atatu
Guhera ku italiki ya 2 kujyeza ku ya 8 Ugushyingo 2021, Mu Rwanda hagiye kongera guhurira ibihugu bitandukanye mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Cricket kizabera muri Australia umwaka utaha.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 17, bakaba babonetse mu bipimo 16,893. Abitabye Imana ni abagabo batatu.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (FRB), rikomeje ibikorwa byo guhugura abakozi b’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku buryo bwo kwirinda no kurwanya inkongi ndetse n’uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro.
Ubushakashatsi bwamaze kugaragaza kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n’ibindi ngo bigira uruhare rukomeye mu gutuma bagira umubyibuho ukabije, ndetse no gutuma basinzira nabi. Ariko kandi ngo uko kubereka amashusho kuri ibyo bikoresho, byagira uruhare mu (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umugabane wa Afurika atariwo ugira uruhare runini mu mpamvu zitera imihindagurikire y’ikirere, ariko witeguye gufatanya n’indi migabane mu gukemura icyo kibazo.
Urubyiruko rwahuguriwe kuyobora ba mukerarugendo mu mujyi wa Butare ruhangayikishijwe no kuba hari ibirangamateka by’uwo mujyi bigenda bikendera, bagasaba ko hagira igikorwa ngo bibungabungwe.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hurbert, yasabye aborozi mu Murenge wa Karangazi guhagarika gukandagiza inka muri za Valley dams (ibidendezi by’amazi bitunganyije) kuko ari ukwangiza ibikorwa remezo kandi ubihamijwe n’inkiko ahabwa ibihano birimo n’igifungo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye inama ya G20, ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, akaba yaraboneyeho no kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro bitabiriye iyo nama.
Umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya R&B, The Ben, ari mu turimo twa nyuma two gutunganya album ye nshya igiye gusohoka, ikaba irimo abandi bahanzi bakomeye nka Tiwa Savage n’abo muri Sauti Sol, harimo kandi Rema ukomoka muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya na B2C wo muri Uganda.
Ikipe ya REG BBC yaraye itsinze Patriots umukino wa kabiri wa Kamarampaka wikurikiranya, ihita inegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, “BKNL Playoffs” yaherukaga muri 2017.
Mu bihe bitandukanye Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe abantu batatu bafite Amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 40 y’amiganano, abafashwe ni Ndahayo Maurice w’imyaka 24, yafatanwe amafaranga ibihumbi 30, na ho Kabandana Eric w’imyaka 22 na Rukundo William w’imyaka 20 bafatanywe amafaranga ibihumbi 10 na yo y’amiganano.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 53, bakaba babonetse mu bipimo 19,018. Uwinjiye ibitaro ni umwe, mu gihe abarembye ari babiri.
N’ubwo 99% by’inkingo Afurika ikenera zituruka hanze, harimo gukorwa ibishoboka ngo byibuze mu mwaka wa 2040 uyu mugabane uzabe ushobora kwikorera 60% by’inkingo ukenera.
Nyuma y’igihe bivugwa ko Umujyi wa Butare (Huye) ufite amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo, ubu noneho abazajya bawusurisha bamaze guhugurwa, ku buryo uwifuza kumenya ibyawo yabifashisha.
Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera yatangarije RBA ko u Bubiligi bwasubije u Rwanda indirimbo n’imbyino zirenga 4,000 zaririmbwe n’Abanyarwanda guhera mbere y’Ubukoloni kugera mu mwaka wa 2000.
Areruya Joseph ukinira Benediction Ignite, ni we wegukanye isiganwa ry’amagare ryitiriwe gukunda igihugu, isiganwa ryakiniwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira2021, mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yahabwaga abapolisi b’u Rwanda baturutse muri buri Karere k’u Rwanda, bakaba barimo guhugurwa ku kubungabunga ibidukikije hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga abuza ikwirakwiza ry’imyanda n’ibinyabutabire (…)
Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Zena Abayisenga, bakaba biyemeje kubana akaramata.
Ubuyobozi bw’uruganda, Inyange, rutunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko butigeze buhindura ibiciro by’amata nk’uko bamwe babyitwaza bakazamura ibiciro, bugasaba inzego zibishinzwe gukurikirana ababikora.
Ku wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu turere twa Kayonza, Bugesera na Nyamagabe yafashe ibiro 20 by’urumogi hanafatwa abantu batatu mu barukwirakwizaga.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 29 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena hatangiye imikino ya kamarampaka (playoffs), aho amakipe yombi ya REG mu bagabo no mu bagore yitwaye neza.
Impanuka yo gucika kw’imiyoboro y’amaraso ijya mu bwonko (icyo bita Stroke) yageze ku mwanya wa gatatu mu ndwara zica abantu benshi mu Rwanda, yarahoze ari iya karindwi mu mwaka wa 2009 (nk’uko bigaragazwa n’imbonerahamwe y’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, arasaba Urubyiruko rw’Abakorerabushake guharanira kurangwa n’imyitwarire ndetse n’imikorere bituma babera abandi imboni z’amahoro n’umutekano.
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose by’umwihariko abakoresha umuhanda unyura muri Santere ya Gasanze ugana ku kimoteri cya Nduba, ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 saa mbili za mu gitondo uba ufunze igice kimwe kugera tariki 02 Ugushyingo 2021 saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 63, bakaba babonetse mu bipimo 12,522. Uwitabye Imana ni umugabo umwe.
Ihuriro ry’abagore b’abanyafurika batezimbere uburezi bw’umwana w’umukobwa (FAWE), ryatashye ku mugaragaro ikigo kizajya gihugurirwamo abana b’abakobwa ndetse n’abagore bacikirije amashuri yabo.
Abahinga mu bishanga mu Karere ka Musanze na Gakenke, barishimira uburyo imyaka yabo imeze neza, nyuma y’uko yari yararengewe n’imvura nyinshi yaguye muri Nzeri 2021, bibatera guta icyizere cyo kuzabona umusaruro bari biteze.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Butaliyani aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri ya G20 ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma by’umwihariko b’ibihugu bikize ku Isi, hamwe n’abandi baba batumiwe muri iyo nama.
Mu mwaka wa 1922 nibwo Gishara Elevanie yavukiye mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Gishara yemeza ko ku ngoma y’Umwami Yuhi Musinga wategetse u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1896 kugeza mu 1931 yari azi ubwenge, ubuzima Abanyarwanda babayemo mu nzara za Rwakayihura (…)
Ababyeyi b’i Musha mu Karere ka Gisagara barasaba abafite umutima utabara kubatera inkunga kugira ngo babashe kuvuza umwana wabo w’umukobwa, Ange Mushimiyimana, wavukanye ubumuga bw’ingingo.
Banki ya Kigali (BK Plc) yahembye abacuruzi 10 b’inyongeramusaruro bahize abandi mu guhererekanya amafaranga menshi hagati yabo n’abahinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IKOFI, muri Poromosiyo izamara amezi atatu guhera muri uku k’Ukwakira 2021.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare baherutse guhura n’ibiza inzu zabo zikavaho ibisenge, kubaka inzu ziramba aho kubaka izimeze nk’iz’agateganyo.
Nyuma y’uko abari abanyamuryango ba Ejo Heza bitabye Imana, imiryango yabo igahabwa amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 250 yo kubafata mu mugongo, abasigaye bavuga ko batari barigeze bumva akamaro ka Ejo Heza, ariko ko na bo bagiye kuyitabira.
Kubyara abana barenze umwe ni ibisanzwe ariko abahanga ndetse n’ibyanditswe mu bitabo bitandukanye, bivugwa ko hari abantu bashobora kubyara impanga n’abandi bake cyane bashobora kubyara abana batanu cyangwa barenga bakagera ku icumi.
Akarere ka Rutsiro kari mu turere twarangwagamo ingo nke zifite amashanyarazi, ndetse kakaba kari gafite umwe mu mirenge itaragerwagamo na gato n’umuyoboro w’amashanyarazi. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, muri aka Karere, ingo zigera ku 9,501 zahawe amashanyarazi bituma umubare w’ingo zifite amashanyarazi ugera kuri (…)
1. Andropause ni iki? Andropause ni uruhurirane rw’ibimenyetso bigaragara mu buzima bw’umugabo bitewe n’igabanuka ry’ikorwa ry’umusemburo wa kigabo witwa ‘testosterone’, hamwe n’indi misemburo ifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere (hormones sexuelles) ku bagabo.
Bikorimana André ni umwe mu baririmbyi bari bagize itsinda (Orchestre) Nyampinga ry’ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye. Bikorimana yavutse mu 1959 i Muhembe muri Komini Runyinya muri Nyaruguru, ubu ni mu Murenge wa Karama, Akarere ka Nyaruguru. Bikorimana yitabye Imana mu 1995.