Mu gicuku cyo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, mu ma saa cyenda, Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe, Turikumwenimana Alphonse w’imyaka 32, Habimana w’imyaka 37 na Umugwaneza Pascaline w’imyaka 25 barimo kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 15, (…)
Nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo kuvugurura isoko rya Rango, hakaboneka n’abiyemeje guhuza imbaraga zo kuryubaka ubu banatunganyije aho riba ryimukiye, abacuruzi bakenera umuriro ntibishimiye kuba barimo gusabwa ibihumbi 30 byo kugira ngo bimurirwe cash power zabo, nyamara ngo rwiyemezamirimo yari yabemereye kubimurira (…)
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (FRB), ryahuguye abakozi 60 bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bikomoka ku buhinzi (RICA), bahugurwa ku kurwanya no kwirinda inkongi, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 43, bakaba babonetse mu bipimo 13,577. Abitabye Imana ni abagore babiri, kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose bamwe ni 1,338.
Abaturage b’Akagari ka Mayange na Kibare mu Murenge wa Nyagihanga Akarere ka Gatsibo, barasaba gusanirwa ikiraro gica mu kirere kuko cyangiritse bigahagarika imigenderanire hagati yabo ndetse n’abandi babagana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, yashimiye abanyeshuri biyegereza Imana avuga ko ari uburyo bwo kurwanya ibyaha n’ibishuko bitandukanye mu rubyiruko.
Muri Tanzania ahitwa Kigoma mu Mudugudu wa Lufubu mu Karere ka Uvinja, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, biravugwa ko yishwe na se witwa Kulwa Juakali ufite imyaka 40 y’amavuko, ngo akaba yamwishe nyuma y’uko yanze gushakwa n’umugabo washakaga gutanga inkwano y’inka 13.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), irasaba abajyanama ku rwego rw’akarere, gufata umwanya wo kumva abaturage, kubera ko impamvu batorwa ngo bahagararire abandi benshi, ari uko batashobora guhurira hamwe ngo bifatire ibyemezo.
Ku wa Gatanu, tariki 12 Ugushyingo 2021, Umunyarwandakazi Mukantabana Crescence, yashyikirijwe igihembo yagenewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), kubera ibikorwa bye bijyanye no kurwanya itabi.
Ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo yatangaje urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mwaka wa 2022 harimo abanyarwanda bane
Mpayimana Phillipe wigeze kwiyamamariza kuba Perezida wa Repuburika mu matora ya 2017 yahawe umwanya muri Minisiteri y’Ubumwe n’uburere mboneragihugu (MINUBUMWE), aho yagizwe impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri iyo Minisiteri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, Nkusi Deo, asanga urubyiruko rutagize uruhare mu gusigasira umuco w’igihugu, no kuwubakiraho mu bikorwa bitandukanye rugiramo uruhare, byasa n’aho ibyo rukora ari imfabusa, bikagereranywa n’igiti kitagira imizi.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru barifuza gufashwa bakabona ubundi buryo bwo kubaho, kuko uretse kuba inkono babumba zibaha amafaranga makeya, no kubona ibumba bisigaye bibagora.
Indirimbo We are the World yakunzwe cyane hirya no hino ku isi yaririmbwe n’abahanzi benshi mu 1985, muri bo bamwe baracyariho abandi bitabye Imana.
Ku wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe uwitwa Hagenimana Alexandre w’imyaka 25, Ndagijimana John w’imyaka 35 na Ngirimana Ignace Jean Claude w’imyaka 30. Bafatiwe mu Murenge wa Bwira, Akagari ka Bungwe, Umudugudu wa Kirwa, bafatanywe imbaho 1,000 babaje mu biti bya Leta biteye (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 35, bakaba babonetse mu bipimo 10,350. Uwinjiye ibitaro ni umwe na ho abasezerewe ni babiri.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko kugira ngo igishanga cya Kanyegenyege mu Karere ka Ruhango kibashe gutunganywa hakenewe amafaranga angana na miliyari imwe n’igice.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, harimo n’ibyerekeranye n’ingamba zo kugaruka mu buzima busanzwe ariko hakumirwa n’icyorezo cya COVID-19.
Ndagijimana Juvenal wari umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe wamamaye cyane nk’Intahanabatatu mu 1912 (kubera kwica abazungu barimo umupadiri), yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 azize uburwayi.
Abakoresha Gaze mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro byayo, kuko birimo kubagiraho ingaruka zatumye harimo abasubira gukoresha amakara.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntiyajyanye n’abandi bakinnyi berekeje muri Kenya kubera impamvu z’umuryango, mu gihe hongewemo abandi bakinnyi babiri
Umuhanzi Massamba Intore asanga ubufatanye butaranga abanyamuziki ari yo ntandaro yo kuba umuziki w’u Rwanda uhora iteka ahantu hamwe ntukure ngo ugere ku ruhando mpuzamahanga.
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, mu Mujyi wa Kigali harongera kubera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Cross Country, ryaherukaga kuba mu 2019.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyahaye inkunga abacuruzi batanu bashegeshwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, bashyikirijwe inkunga ya miliyoni eshanu buri wese, yo kuzahura ubucuruzi bwabo.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ivuga ko kuva muri Nzeri 2020, MTN isubijeho uburyo bwo guca amafaranga ku bishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, amafaranga yakoreshwaga muri ubu buryo yagabanutseho Miliyari eshatu zirenga.
Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson yamaze gusinyira ikipe ya Gisagara Volleyball Club amasezerano y’Imyaka ibiri (2), ni ukuvuga kugeza 2023.
Ikipe ya APR FC yatangaje ko itigeze yimana abakinnyi batatu bayo bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, mu gihe Mashami Vincent we yavuze ko ashima Imana kuba bakize
N’ubwo hari ibice bimwe na bimwe byakunze kwibasirwa n’inkuba mu bihe byashize, mu Rwanda hose byashoboka ko inkuba yakubita abantu batugamye cyangwa begereye ibyuma n’inkuta igihe imvura irimo kugwa.
Mu mpera z’umwaka wa 2018 umuhanzi Yvan Buravan ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu irushanwa ritegurwa na Radio y’Abafaransa RFI, igihembo kizwi nka Prix Découvertes. Byatumye akora ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse n’icyo yakoreye mu murwa mukuru w’u Bufaransa i Paris.
Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango na Gatsibo yafashe abantu Batanu bacyekwaho kwiba batiri (Batteries) n’imirasire y’izuba (Solar Panels) by’abaturage batishoboye, muri ibyo bikoresho hakaba harimo n’ibyo Polisi irimo guha abaturage batishoboye mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.
Umushinga Green Gicumbi ushinzwe kubungabunga Icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba, uvuga ko ufite ingemwe z’ibiti zirenga 2,500,000 zizaterwa n’abantu batandukanye barimo n’abanyeshuri bo muri ako Karere ka Gicumbi muri izi mpera z’umwaka.
Ndagijimana Juvenal, wamenyekanye cyane mu mbyino gakondo akaba yari n’umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, yitabye Imana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 28, bakaba babonetse mu bipimo 6,845. Kugeza ubu abamaze kwitaba Imana bazize icyo cyorezo bose bamwe ni 1,336.
Padiri umenyerewe mu njyana ya Rap, Uwimana Jean François, yashyize hanze indirimbo ‘I loved you’ yakoranye n’umuhanga mu gukora indirimbo wamamaye mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Mastola.
Uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan ufite umuyoboro (channel) wa YouTube witwa Ishema TV, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bakuyeho itegeko ribuza indirimbo zinegura Perezida w’icyo gihugu, Félix Antoine Tshisekedi.
Mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar, Mali yatsinze u Rwanda ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Imiryango 100 itishoboye yo mu Karere ka Burera, nyuma yo gushyikirizwa inka yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, yiyemeje kuzifata neza kugira ngo mu gihe kidatinze izabe yaciye ukubiri n’ubukene.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco arasaba urubyiruko gushyira Ubunyarwanda imbere y’ibindi byose kuko aribwo ruzabasha gukorera Igihugu rukagiteza imbere kandi rufatanyije.
Inyubako Nyarutarama Plaza iherereye mu Karere ka Gasabo ni yo ya mbere mu Rwanda, yahembewe kuba yubatswe mu buryo burengera ibidukikije, kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iyisaba ubufasha mu gushyira abarimu mu myanya mu gihe uturere turimo kuyoborwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa kandi bitari mu nshingano zabo.
Active ni itsinda rigizwe n’abahanzi Tizzo, Dereck na Olvis baje kwihuriza hamwe mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko buri wese yakoraga umuziki ku giti cye. Bihurije hamwe bigizwemo uruhare na Bagenzi Bernard watunganyaga amajwi n’amashusho muri icyo gihe.
Frederik Willem de Klerk, wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo ari na we w’umuzungu uheruka kuyobora icyo gihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021 ku myaka 85, azize kanseri.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ba DASSO bashya binjiye mu mwuga kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira imbere umuturage.
Ikipe ya Rayon Sports n’ikigo cya Canal Plus gicuruza amashusho basinye amasezerano y’umwaka umwe, aho ikipe ya Rayon Sports izajya Canal+ ku makabutura
Abakunzi b’injyana ya Rap na Hip Hop mu Rwanda ntabwo ari kenshi bashobora kujya mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Riderman ngo bamubone ari wenyine ku rubyiniro adaherekejwe na Karigombe.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko uko iminsi igenda ihita, ari nako hagaragara impinduka nshya, zishingiye ku bikorwa bitandukanye bivuka umunsi ku wundi, cyane cyane bigaragarira mu mishinga y’ibikorwa remezo, byaba ibigirwamo uruhare na Leta, abikorera ndetse n’abaturage ubwabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, imbogo zitaramenyekana umubare, zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abaturage.
Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko MoMo Pay ari serivisi ya MTN atari iya RRA bityo abacuruzi badakwiye gutinya ko ubucuruzi bwabo bukurikiranwa na yo.