Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yasabye inzego ziyobora abakora mu bijyanye n’Ubuzima bose kubategeka gufata urukingo rwa Covid-19 bitarenze iminsi 10 guhera igihe izo nzego zakiririye urwandiko.
Ubwo umuhanzi Lionel Sentore, ubarizwa ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi aheruka mu Rwanda muri Nyakanga 2021, havuzwe byinshi ku rugendo rwe bamwe bakabihuza no gukumbura ku ivuko, abandi bakabihuza n’imishinga ishimangira umubano we n’umwe mu bakobwa bamenyekanye mu ruhando rwa sinema mu Rwanda, Munezero (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iratangaza ko amatora y’abajyanama rusange ku rwego rw’akarere yagenze neza kuko amajwi bamaze kubara yerekana ko biri ku kigero kiri hejuru ya 94%.
Ku itariki 16 Ugushyingo 2021, ibisasu bibiri byaturikiye mu Murwa mukuru wa Uganda, Kampala, bihitana abantu batatu ariko imibare ishobora kwiyongera, kuko abandi bagera kuri 33 bakomeretse harimo n’abo bikabije, imodoka nyinshi na zo zikaba zarangiritse.
Amakipe akinira kuri Stade Umuganda y’i Rubavu ntibavuga rumwe n’umwanzuro wa Minisiteri ya Siporo ubasaba gushaka ikindi kibuga bazajya bakiriraho indi mikino
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ibikorwa byo gukingira bizakomereza no ku bafite imyaka 12 kuzamura uko inkingo zizagenda ziboneka, nk’uko byagiye bikorwa ku bindi byiciro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare witwa Habineza Longin na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama muri ako Karere, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga.
Amatora yabaye ku wa 16 Ugushyingo 2021 yasigiye uturere two mu Ntara y’Amajyepfo abajyanama bakurikira:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 16, bakaba babonetse mu bipimo 8,082.
Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twabonye abagize Inama Njyanama zizatorwamo abayobozi b’uturere, muri iyo Ntara ariko hari abari abayobozi b’uturere batatu biyamamaje ntibatorwa, na ho umwe ntiyiyamamaje.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, habaye igikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’Uturere, nk’uko byakozwe no mu zindi Ntara.
Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, yagezaga ijambo ku bitabiriye ihuriro rya kane ku bufatanye bw’inzego z’ibanze hagati y’u Bushinwa na Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edourd Ngirente, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwagize uruhare rukomeye mu bikorwa (…)
Abagore 135 bazahagararira abandi mu Nama Njyanama z’Uturere 27 bamenyekanye nyuma y’amatora yabaye ku wa 13 Ugushyingo 2021.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021 saa yine, Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe Manishimwe Elode w’imyaka 20 ukekwaho gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga (Twitter) avuga ko aho atuye mu Kagari ka Byahi hari ibibazo by’umutekano muke ndetse akoresha ifoto y’umuntu wakomeretse cyane. (…)
Ku cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, Banki y’abaturage (BPR), yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya 27, muri Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ibisasu bibiri byaturikiye mu Mujyi wa Kampala, Umurwa Mukuru wa Uganda, bihitana abantu babiri, binangiza imodoka nyinshi nk’uko tubikesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ndetse n’ibindi bitangazamakuru byo muri Uganda.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko barimo kureba uko bafasha abahinzi n’aborozi bo mu mirenge 25 ishobora guhura n’amapfa kubera izuba ryinshi, mu bikorwa byo kuhira no kubabonera imbuto yihanganira izuba.
Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiramenyesha ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza mu gihugu hose, ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 kugeza 21 Ugushyingo 2021, abanyeshuri bose bafite imyaka guhera kuri 18 kuzamura, batangira gukingirwa Covid-19.
Niyonzima Olivier Sefu ukinira ikipe y’igihugu "Amavubi" yahagaritswe mu Mavubi igihe kitazwi na Ferwafa, aho ashinjwa imyitwarire mibi
Nyuma y’uko hasubukuwe gahunda yo guha telefone zigezweho (smart phone) Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira, kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Huye hatanzwe telefone 506 zagenewe umuntu umwe muri buri mudugudu.
Umuhanzi Ngarambe François-Xavier wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ avuga ko iyo arimo kuririmba iyo ndirimbo ifatwa nk’ikirango cye nyamukuru, aba yumva yageze mu ijuru akiri mu mubiri.
Ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yateguye irushanwa rizahuza amakipe yose akina ikiciro cya mbere muri uwo mukino, rikazajya ritwara asaga miliyoni 25 buri mwaka azatangwa na RRA.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arahakana ko camera zo ku mihanda zaba zandikira abatwara ibinyabiziga habayemo kwibeshya ku byapa, kuko hari abavuga ko bandikirwa kandi bari mu muhanda bemerewe kugendera ku muvuduko wa 60km/h, bagasanga bandikiwe muri 40km/h.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 12, bakaba babonetse mu bipimo 8,603.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umunyambanga wa Leta w’Igihugu cy’u Buhinde ushinzwe ububanyi n’amahanga Hon. Shri V. Muraleedharan, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.
Ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, nibwo hamenyekanye amakuru y’inka 13 zapfuye mu buryo bw’amayobera, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.
Abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi bagaragaza ko umushinga ‘Soma Umenye’ w’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) wababereye ingirakamaro mu kuzamura ubumenyi bw’abana mu gusoma, kuko ubu babasha gusoma inyandiko z’Ikinyarwanda neza bagereranyije n’urwego bagenzi babo babaga bariho mbere y’uwo mushinga.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo guhindura ibara ry’ibendera ry’u Bufaransa, abikoze mu ibanga ari yo mpamvu byatinze kumenyekana, gusa bikavugwa ko bishobora kuba bifite impamvu n’ubwo zitasobanuwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko ubuke bw’amazi hirya no hino mu gihugu buterwa n’umubare ugenda uzamuka w’abayakoresha mu mijyi kandi ibikorwa remezo by’amazi byo muri iyo mijyi bitiyongera.
Nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo ku Kirwa cya Beaver, Michigan, uwo mwana w’umukobwa ni we wenyine warokotse muri iyo mpanuka y’indege yabereye ku Kiyaga cya Michigan ku wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2021.
Ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Tom Transfers Ltd, aho yayihaye imodoka ebyiri
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, yatangaje amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, aho abo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange (General Education) batsinze ku kigero cya 85.3%, bakaba baragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize kuko ho bari 89.5%.
Ikipe y’igihugu "Amavubi" isoje imikino yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi iri ku mwanya wa nyuma, nyuma yo gutsindwa na Kenya ibitego 2-1
Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo (MYICT) ifatanyije n’ikigo cy’itumanaho cya MTN n’abafatanyabikorwa batandukanye, basubukuye ibikorwa byo gutanga telefone zigezweho (smartphone) ku baturage batabasha kuzigurira.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, ari i Durban muri Afurika y’Epfo, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Ni mu muhango wo gutangiza Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi.
Umuhanzi Heri Mukasa waririmbye indirimbo zinyura amatwi y’abakundana nka ‘Solange’ na ‘Umulisa’, yongeye guhura n’uwahoze ari umukunzi we Solange, bahuriye mu kiganiro Urukumbuzi cya K T Radio.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yatangiye gutanga ikinini cy’inzoka guhera kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021. Biteganyijwe ko abantu bose bagomba kugihabwa guhera ku mwana kugera ku mukuru.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 33% bugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira, ku buryo hagiye gukorwa ibishoboka ngo iyi mibare igabanuke.
Karidinali Antoine Kambanda arasaba abantu bose kujya bafasha abakene, banazirikana ko uko baba bameze imbere yabo babasaba, ari ko na bo baba bameze imbere y’Imana bayisaba.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abagize Inama Njyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye nk’uko n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repubulika, bitaba Inteko Ishinga Amategeko gusobanura ibitagenda neza.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba harakorwa umuganda wo kurwanya amapfa, abaturage bakangurirwa kuhira imyaka aho bishoboka.
Thausand Hills yegukanye irushanwa rya Big Ant Studios Rugby Sevens Series, nyuma yo gutsinda Kigali Sharks amanota 28 Kuri 7, mu bagore Muhanga Thunders inganya na Resilience amanota 5-5 ariko bateye igiceri Muhanga Thunders itwara igikombe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 11, bakaba babonetse mu bipimo 17,567.
Imodoka igenewe gutwara abarwayi izwi nk’Imbangukiragutabara, yakoreye impanuka mu Karere ka Musanze, abantu bari bayirimo barakomereka na yo irangirika bikomeye.
Ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, umuryango Kina Rwanda watanze amahugurwa yibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa “Learning through Play” mu rurimi rw’Icyongereza, bikaba bikubiye mu bukangurambaga uwo muryango ukomeje gukora.
Igitaramo cy’imbaturamugabo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2021 cya Kigali Fiesta, cyasusurukijwe n’umuhanzi w’Umunya Nigeria, Omah Lay, kikaba cyaragaragayemo udushya cyane cyane mu myambarire, aho abasore bo mu itsinda Symphony Band baserutse bambaye amajipo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, inka 13 z’umukecuru witwa Mukansonera Leoncia zarapfuye zizize urupfu rw’amayobera na n’ubu rutaramenyekana, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mpanga mu masaha ya mbere ya saa sita.
Saif al-Islam al Gaddafi, umuhungu wa Muhammar Gaddafi wayoboye igihe kirekire Libya, kuri iki Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, yagaragaye mu buyoboozi asinya ibyangombwa byemeza ko ari umukandida mu matora ya Perezida muri icyo gihugu, azaba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje impamvu yatumye Rafaël York ava mu mwiherero w’Amavubi adakinnye umukino wa Kenya
Umushinga wo kubungabunga Icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba mu Karere ka Gicumbi (Green Gicumbi) urimo gutera imigano y’ubwoko bushya bushobora kuribwa, mu kibaya cya Mulindi no mu mikoki ku misozi ihanamiye icyo kibaya.