Mu kwibuka twajya tuzirikana imbere heza hadutegereje - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ngombwa ko abantu bibuka banazirikana imbere heza h’Igihugu, bityo ko ari ukwibuka banacyubaka.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yunamiye abari abakozi b'ibyo bigo bazize Jenoside
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yunamiye abari abakozi b’ibyo bigo bazize Jenoside

Minisitiri w’Intebe Ngirente yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abakozi b’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, aba Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ibikorwa remezo na Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabaye ku wa 30 Kamena 2022.

Ni umuhango witabiriwe n’abahoze ari abakozi ba Leta barokotse Jenoside, bakoraga mu byahoze ari MINITRANSCO, MINITRAPE na MINIJUSTE (itarahinduye inyito), hamwe n’imiryango y’ababuze ababo bahoze bakora muri ibyo bigo.

Musabyimana Emmanuel wahoze ari umushoferi wa Minisiteri y’Ubutabera mbere ya Jenoside, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakorewe itotezwa, ritangiwe n’abakozi b’iyo Minisiteri babanaga umunsi ku wundi, batangiye mbere ya Jenoside kubiba urwango n’amacakubiri, bigaragara ko umugambi wari warateguwe kuva na mbere hose.

Musabyimana yagize ati “U Rwanda rwagize ibihe by’umwijima, aho abayobozi barwo batitaga k’ubo bayobora, duhereye hano muri Minisiteri y’Ubutabera, nta butabera bwahabaga.”

Bafashe umunota wo kwibuka
Bafashe umunota wo kwibuka

Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre wari witabiriye uyu muhango, mu kiganiro yatanze yasabye Abanyarwanda kwiyaka ibibazo byose basigiwe na Jenoside, kugira ngo bubake Igihugu.

Yagize ati “Hari igitekerezo cyo kwiyaka ihungabana, kwiyaka abadutega iminsi kubera ko atari bo Mana. Tugomba kwiyaka ibituremerera, tugakora ibyo dushoboye.”

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangiye afata mu mugongo imiryango y’abari abakozi ba Leta bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yasaba ko mu gihe cyo Kwibuka, Abanyarwanda bajya bibuka bazirikana aheza hari imbere habategereje.

Yagize ati “Kwibuka twiyubaka, ni ukwibuka twubaka umubiri w’umuntu ndetse no kwibuka twubaka Igihugu cyacu, ngo gikomeze gutera imbere kitazigera gisubira inyuma”.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa

Yongeyeho ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni ikintu cyashegeshe Igihugu cyacu. Intego yacu ibe kubaka igihugu kizira amakimbirane, kizira Jenoside, kizira ikibazo cyose cyaba mu muryango nyarwanda, ahubwo twubake Igihugu abantu bose batangarira.”

Abakozi bibukwa harimo 126 bahoze bakorera iyari Minisiteri ya Taransiporo no gutumanaho (MINITRANSCO), harimo kandi 74 bakoreraga Minisiteri y’imirimo ya Leta n’ingufu (MINITRAPE), izo zombi nyuma ya Jenoside zaje kwihuriza hamwe muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA).

Hibutswe kandi 22 babahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubucamanza, ari yo yahindutse Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Icyo gikorwa cyabeye ahari inyubako izo Minisiteri zikoreramo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, cyabanjirijwe no gushyira indabo ahari urukuta rwanditseho amazina ya bamwe muri abo bakozi bazize Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka