Kigali: Mu bana 2,500 bari barataye ishuri, abagera ku 1,900 barigarutsemo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abana basaga 2500 bo mu mashuri abanza, bataye ishuri mu mwaka wa 2021, hagarurwa abagera ku 1,900.

Hashimwe ibigo by'amashuri byahize ibindi mu bugenzuzi bwakorewe ay'incuke, abanza, ayisumbuye na ya TVET
Hashimwe ibigo by’amashuri byahize ibindi mu bugenzuzi bwakorewe ay’incuke, abanza, ayisumbuye na ya TVET

Muri uwo mwaka hari n’abo mu mashuri yisumbuye bataye ishuri ariko umubare munini ukaba ugaragara mu y’abanza, gusa hari ubukangurambaga bwagiye bukorwa, ku buryo hari abarigarutsemo muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022, n’ubwo atari bose.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, mu gihe habaga inama y’uburezi yaguye ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ku wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022, yasuzumiraga hamwe ibibazo biri mu burezi n’uko byakemurwa, umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe uburezi, Anathalie Uzamukunda, yavuze ko ikibazo cyo guta ishuri, kigaragara cyane mu cyiciro cy’abanza.

Yagize ati “Mu mashuri abanza twagize abana bagera mu 2500 bari barataye ishuri, dukora ubukangurambaga abagera ku 1900 bagaruka mu ishuri, abo tugarura uyu mwaka turimo gusoza, ni ababa barataye ishuri muri 2021, naho mu yisumbuye twari dufite abagera kuri 800, ubu tumaze kugarura abagera muri 700”.

Abana bari barataye ishuri baragenda barigarukamo
Abana bari barataye ishuri baragenda barigarukamo

N’ubwo bigaragara mu mibare ko bose bataragarurwa ku ishuri, Uzamukunda avuga ko barimo gukurikirana amakuru yabo neza kugira ngo bazasubizwe ku ishuri.

Ati “Birasaba ko dukurikirana tukamenya bariya bataragaruka bari hehe, tukamenya umwana ku mwana, kuko dufite uburyo dukoresha bwa Minisiteri y’uburezi, bwo kwandika abana, aho dufata umwirondoro w’umwana, kugeza ku mudugudu. Iyi nama iraza kutubera umwanya wo gusaba abayobozi b’ibigo gukoresha ubwo buryo neza, kugira ngo dufate amakuru neza”.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko imbogamizi bakunze guhura nazo ahanini, ziba zishingiye cyane ku banyeshuri, ariko hakiyongeraho n’igice gito cy’ababyeyi baba batumva neza uruhare rwabo.

Abarezi barasabwa kumenya ko inshingano zabo zitagarukira mu gutanga ubumenyi gusa
Abarezi barasabwa kumenya ko inshingano zabo zitagarukira mu gutanga ubumenyi gusa

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa APADE, Elevanie Bayisenge, avuga ko imbogamizi nini bahura nayo, bayibona ku bana ubwabo.

Ati “Imbogamizi nini tuyibona ku bana ubwabo, hari abo ubona batitaye ku cyo bashaka cyangwa ku cyo abandi babifuriza binyuze mu burezi, ugasanga barakererwa badafite impamvu zifatika. Barasiba ishuri, wahamagara umubeyi ugasanga yari yamwohereje, ntashaka gukurikira mwarimu, gukurikira umukoro bamuhaye, ahubwo aravuga ati jyewe ndashaka kujya mu buhanzi, rimwe na rimwe ukabona hari n’abatwarwa n’ibiyobyabwenge”.

Ngo iyo abana bakiri mu mashuri abanza ababyeyi bagira uruhare rufatika mu kubakurikirana, ariko kandi ngo iyo bamaze kugera mu mashuri yisumbuye, ababyeyi babafata nk’abantu bamaze gukura bihagije, ku buryo kubakurikirana bigabanuka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, avuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri barimo kugishyiramo imbaraga kugira ngo bafate ingamba zigikwiye.

Ati “Turimo turakorana n’abayobozi b’ibigo n’abarezi kugira ngo dufatanye gushakira umuti ikibazo cy’abana bata ishuri, abana basiba kenshi bigatuma batabasha guhabwa ireme ry’uburezi n’ikibazo cy’abana baterwa inda b’abakobwa, kugira ngo umwana abe mu maboko y’abarezi, naba atakiri kumwe n’abarezi abe ari kumwe n’ababyeyi, kugira ngo umwana ye kuducika hagati aho ngaho, turwanye icyo cyorezo cy’abana baterwa inda”.

Abarezi n’ubwo bafite inshingano zo gutanga ubumenyi, ariko ngo bafite n’izo gukurikirana uburere bw’umwana n’iyo batari kumwe, ari mu maboko y’ababyeyi, akamenya imyitwarire y’ababyeyi, ibibazo biri mu rugo bishobora guhungabanya umwana mu myigire ye n’icyakorwa mu gihe asanze hari ikibazo mu muryango.

Martine Urujeni
Martine Urujeni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka