R. Kelly ashobora gufungwa imyaka irenga 10

Umuririmbyi R. Kelly kuri uyu wa Gatatu ni bwo aza gukatirwa igifugo kiri hejuru y’imyaka 10, nyuma y’amezi icyenda ahamwe n’ibyaha byo gusambanya abagore n’abana ku gahato.

R. Kelly ashobora gufungwa imyaka irenga 10 azira gufata ku ngufu abagore n'abana
R. Kelly ashobora gufungwa imyaka irenga 10 azira gufata ku ngufu abagore n’abana

Muri Nzeri 2021 ni bwo abacamanza b’Urukiko rw’Umujyi wa New York bahamije iki cyamamare cyamaze gutakaza ishema, ibyaha by’uruhurirane birimo umunani byo gusambanya abagore n’abana ku gahato.

Uyu mugabo wamamaye mu njyana ya R&B, ku myaka 55 ashobora gukatirwa byibuze igifungo kiri hejuru y’imyaka 10, gishobora ndetse no kuba icya burundu kubera ubukana bw’ibyaha ashinjwa gukorera muri Leta zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa byibuze imyaka 25.

R. Kelly wakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘I Believe I Can Fly’ na ‘Ignition’ (Remix), ubutabera bwasanze ari we wari ku isonga mu kureshya abagore n’abana mu rugo rwe bahagera akabasambanya ku gahato.

Ni urubanza rwari rumaze ibyumweru bitandatu ubucamanza bwumva uburyo yareshyaga abagore n’abakobwa, akabinjiza iwe abavanye muri Leta zitandukanye za USA, agamije kubasambanya ku gahato abifashijwemo n’abashinzwe gucunga imitungo ye, abashinzwe umutekano n’abandi bantu ba hafi ye mu gihe cy’imyaka 20.

Abashinjacyaha bavuze ko mu rubanza rwe yagaragaje gutesha agaciro abo yakoreye ibyaha, ndetse ngo habe no kugaragaza kwicuza. Ahubwo ngo mu gukora ibyo byaha, yibwiraga ko kwamamara kwe kwamuheshaga uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, atitaye no kuba yahutaza cyangwa agatesha agaciro abandi yirengagije itegeko.

R. Kelly na Aaliyah mu 1994
R. Kelly na Aaliyah mu 1994

Urukiko rwanumvise ubuhamya bushinja Kelly kuba yarakoresheje impapuro mpimbano, kugira ngo abashe gushakana na nyakwigendera Aaliyah mu 1994 icyo gihe yari afite imyaka 15, aza kwitaba Imana hashize imyaka irindwi azize impanuka y’indege. Icyangombwa ariko cyaje kuvumburwa basanga cyanditseho ko yari afite imyaka 18, hashize amezi make ubukwe bwabo buteshwa agaciro.

Uyu mugabo uri mu mazi abira yugarijwe n’urundi rubanza muri Leta ya Chicago, aho ashinjwa gushyira ku mugaragaro amashusho agaragaza ubwambure bw’abana no gushaka guhishira ibimenyetso, akaba ndetse afite n’urundi rubanza rwo guhohotera abagore muri Leta ya Illinois n’iya Minnesota.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka