Ruhango: Bagiye gutunganya ubuso busaga Hegitari 700 zizahingwaho umuceri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye gutunganya ubuso busaga Ha 700 z’ibishanga bizahingwaho umuceri, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inganda zitunganya umuceri zigaragaza ko nta musaruro uhagije zifite.

Akarere ka Ruhango kegiye kwagura ubuso buhingwaho umuceri
Akarere ka Ruhango kegiye kwagura ubuso buhingwaho umuceri

Bitangajwe mu gihe inganda zitunganya umuceri zo muri ako karere, zigaragaza ko zitabona umusaruro uhagije wo gutunganya ku buryo hari n’igihe zifunga imiryango cyangwa zigatunganya umusaruro ziguze kure mu zindi Ntara.

Umukozi ushinzwe umutungo mu ruganda rwa Ruhango Rice Ltd, Singirankabo Eliab, avuga ko kuva mu mwaka wa 2021 batangiye gutunganya umuceri, ubu bakaba bari no kurwaguriraho indi nyubako nini.

Avuga ko urwo ruganda rwaguzwe n’abashoramari batatu rwimurirwa mu gice cyahariwe inganda, mu Murenge wa Bweramana mu Kagari ka Gitisi, ariko rukaba nta bishanga bihingwamo umuceri hafi aho kandi abahinzi bamaze kubona amasoko ku ruganda rwa Gafunzo.

Avuga ko kubona umucri batunganya bisaba kujya mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana no mu bishanga bya Rwinkwavu, ibyo bikabateza ibihombo kubera kwishyura ikiguzi cy’ubwikorezi.

Uruganda rurongera inyubako ariko nta musaruro uhagije rufite
Uruganda rurongera inyubako ariko nta musaruro uhagije rufite

Ikindi ngo mu gihe uruganda rufite ubushobozi bwo gutonora toni 800 z’umuceri ku munsi, batajya barenza toni 15 ku munsi, kandi uwo na wo ukaboneka gusa igihe cy’umwero, kuko ikindi gihe uruganda ruhagarara.

Agira ati “Twifuza ko twagira natwe koperative zihinga umuceri hafi akarere kakaba kafasha abaturage kubona ibishanga byo guhingamo, kugira ngo umusaruro tuwukure hafi kuko umuceri uva za Rwamagana ugera hano uduhenze”.

Avuga ko ikilo kimwe cy’umuceri kibageraho cyiyongereyeho amafaranga 30Frw, ariko babaye bawubona hafi bashobora kuwugura hiyongereyeho nk’amafaranga 10Frw.

Agira ati “Tubonye umuceri tugakora, twagera ku nyungu twifuza kandi n’abaturage baruturiye bakabona akazi kuko mu ruganda rukoresha abakozi 23 bahembwa buri kwezi, tubonye umusaruro twakongeramo n’abandi, kuko dufite ubushobozi bwo gukora amanywa n’ijoro ariko hari n’igihe tudakora n’amasaha 12 ku munsi”.

Umukozi w'uruganda asaba ko habaho uburyo bwo gutunganya ibishanga
Umukozi w’uruganda asaba ko habaho uburyo bwo gutunganya ibishanga

Marianne Uwimana ushinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’umuceri w’uruganda rwa Ruhango Rice Ltd, avuga ko kubera kutabona umusaruro mwinshi, atari ku mwero w’umuceri uruganda rusa nk’urudakora bikarugiraho ingaruka, kuko icyo gihe abakozi baba bahembwa kandi ntacyo binjije.

Agira ati “Nk’ubu umuceri utangiye kuboneka uzongera kubura mu mezi abiri, uzongere kuboneka mu mwaka utaha. Ino hari ibishanga byinshi twifuza ko byatunganywa, kuko n’aho tuwugura ni ugufata uwasaguwe n’abandi”.

Avuga ko n’uruganda ubwarwo ruhawe ubufasha n’akarere bafatanya n’abaturage bakitunganyiriza ibishanga byo guhingaho umuceri, kuko uwo batunganya nta kibazo cy’isoko bagira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 29 Kamena 2022, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yatangaje ko abafite inganda z’umuceri bagiye kubona ibisubizo bizatangirana n’ingengo y’imwari y’umwaka wa 2022-2023.

Imashini zitunganya umuceri
Imashini zitunganya umuceri

Avuga ko ku bufatanye n’umushinga CDAT wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), bagiye gutunganya ibishanga bitatu bifite ubuso bwa Hegitari zisaga 700, bikazarushaho kongera umusaruro w’umuceri bityo n’inganda zikaboneraho uwo zitunganya.

Agira ati “Muri uku kwezi gutangira tugiye gutunganya ibishanga binini harimo icy’Akanyaru, hafi y’uruganda rw’imyumbati, ibiri i Bweramana n’ibiri muri Gafunzo, abaturage babone uko bahinga umuceri, inganda za Gafunzo na Ruhango Rice Ltd zibone umusaruro uhagije”.

Ikilo kimwe cy’umuceri utunganyije kiragura amafaranga 1000Frw ku ruganda, mu gihe umuceri udatonoye uruganda ruwugura ku mafaranga 320Frw, agenwa na Minisitri y’Ubucuruzi n’inganda n’izindi zifite aho zihurira ku gihingwa cy’umuceri, ayo akaba ashobora kwiyongera ku ruganda rwa Ruhango kubera gushakisha aho rwagura uwo rutunganya.

Uruganda ruratunganya umuceri muke ku munsi kandi rufite ubushobozi bwo gutunganya mwinshi
Uruganda ruratunganya umuceri muke ku munsi kandi rufite ubushobozi bwo gutunganya mwinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka