Video: Pariki ya Nyandungu yafunguriwe abayisura

Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), byagiranye amasezerano n’icyitwa QA Venue Solutions, kugira ngo gifashe gucunga igishanga cya Nyandungu ubu cyahindutse Pariki, hamwe no kwakira abazajya baza kwidagadura no gusura ibyiza nyaburanga bihaboneka.

Igishanga cya Nyandungu cyari mu nzira zo kuma no guturwamo (mu buryo bw’akajagari) mu myaka itandatu ishize, cyongeye gutunganywa giterwamo ibiti bigera ku bihumbi 17 bibarizwa mu moko 55 yiganjemo ay’ibimera gakondo, byari mu nzira yo gucika mu gihugu.

Icyo gishanga gikusanya amazi yose ava mu bice bya Kimironko, Masoro, Rusororo, Ndera, Gasogi, Masaka, Kanombe na Remera, gifite ubuso burenga hegitare 121, ubu cyahindutse indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima by’amoko asaga 100 y’inyoni n’ibisiga birimo imisambi.

Kuva mu mwaka wa 2016 kugera ubu Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega gitera inkunga imishinga yo kurengera Ibidukikije (FONERWA), ku bufatanye na Leta z’u Bwongereza n’u Butaliyani, bamaze gushora Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari enye na miliyoni 500 mu gutunganya igishanga cya Nyandungu.

Kuri ubu icyo gishanga cyahindutse akayunguruzo k’amazi mabi aturuka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kubera ibyatsi byiganjemo urufunzo n’ibiti, kizengurutswe n’akayira kareshya n’ibilometero 10, aho abanyamaguru n’abatwaye amagare bidagadurira.

Hari n’intebe zabagenewe zo kuruhukiraho, ibyuzi bitanu bifata amazi n’ibindi bitatu byagenewe kwidagadura, ubusitani busanzwe bw’indabo n’ubundi bw’ibimera byavamo imiti, ikigo ntangamakuru, resitora n’ibindi.

Ikigega FONERWA kivuga ko ibi bikorwa byose byatanze imirimo ku benegihugu bagera ku 4,000, barimo abafite akazi gahoraho bazajya bakira buri munsi abifuza kuhasura kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, guhera kuri uyu wa 08 Nyakanga 2022.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, avuga ko igishanga cya Nyandungu ari urugero rwiza rugaragaza uburyo urusobe rw’ibinyabuzima rushobora kongera kubaho muri Kigali n’ahandi henshi mu Gihugu.

Kabera ati “Ibishanga mu mijyi bifite uruhare rukomeye mu gukumira imyuzure, guhangana n’ikibazo cy’ihumana ndetse no kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane nk’ubu twibasiwe n’imihindagurikire y’ibihe, ibishanga bifasha kurinda ubuzima n’imibereho.”

Yongeraho ko bifuza gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibyagezweho muri Nyandungu, bibe intangarugero mu gutunganya ibindi bishanga by’i Kigali n’ahandi mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, na we ashimangira ko kugarura urusobe rw’ibinyabuzima muri Nyandungu ari ukwerekana imbaraga n’ubushake Leta y’u Rwanda ishyira mu kubungabunga ibidukikije, hanagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.

Niyonkuru ati “Duhaye ikaze ba mukerarugendo baturutse imbere mu gihugu no mu mahanga bazaba baje kuhafatira urwibutso rw’ibishya biranga urusobe rw’ibinyabuzima muri Kigali.”

Niyonkuru avuga ko gushora imari mu kurengera ibidukikije ari ryo shoramari rikwiriye, cyane ko bijyana no gutanga imirimo ku bantu, guteza imbere imibereho myiza yabo ndetse no kububakira ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Umukuru wa FONERWA, Teddy Mugabo, ashimira abafatanyabikorwa bafashije mu mitunganyirize y’Igishanga cya Nyandungu, ubu hakaba hategerejwe inyungu zizavamo izijyanye no kwishimira ibidukikije no kurengera ubuzima.

Igishanga cya Nyandungu gishobora no kubera benshi isoko y’ubumenyi mu bijyanye n’ibinyabuzima, kizacungwa n’Ikigo QA Venue Solutions, gisanzwe ari na cyo gicunga Inyubako mberabyose ya BK Arena.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bambwiye ko kugeza ubu nta biciro barashyiraho, ubwo abantu mwaba muhasura ku buntu mu gihe nta kiguzi barasaba

Simon Kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

mwiriwe,none se ko nta biciro bashyizeho ,abene gihugu n abanyamahanga tuzajya twishyura

nkusi yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

Turabashimira kunkuru nziza mutugezaho ariko Niba byashoboka mwadufasha kumenya gusura nyandungu park bisaba amafaranga angahe?

Niyonzima Placide yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka