Mu Rwanda amakipe atandukanye akomeje urugamba rwo kwiyubaka aho ari gusinyisha abakinnyi batandukanye, ari nako bimeze ku kipe ya Rayon Sports itarigeze yitwara neza mu mwaka ushize w’imikino.

Tuyisenge Arsène, umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye, ubu uwari utahiwe kuri uyu wa Gatatu ni uwitwa Tuyisenge Arsène wakinaga mu ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, akaba ari umukinnyi ukina imbere ariko aca ku mpande, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Yari yaherekejwe n’umubyeyi we


Uyu aje yiyongera ku bakinnyi Rayon Sports iheruka gusinyisha barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|