Kudasinzira amasaha 8 mu ijoro bishobora gutera umuvuduko ukabije w’amaraso

Abantu benshi bakunze gukora amasaha menshi abandi bakagira ibibazo bishobora gutuma badasinzira neza ntibaryame bihagije ngo baruhuke uko bikwiye, bikaba byabakururira ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso.

Umwanditsi Dr Hannah Scott wo mu kigo kireberera ubuzima bwo gusinzira (AISH) muri kaminuza ya flinders aragira ati "Ubu buryo bwo kugenzura amasaha yo kuryama niijoro mu ngo z’abantu mu mezi agera kuri atandatu byose bihuzwa n’umuvuduko w’amaraso.

Avuga ko ubugenzuzi bwaberetse uburyo kugira gahunda nzima yo kuryama bihagije ari ingenzi ku buzima bwa muntu, cyane ubuzima bw’ umutima.

Amakuru yafashije gusobanura inyungu zo gusinzira anagaragaza impungenge z’ahazaza ku bakozi bakora basimburanwa ku masaha muri iyi si yateye imbere yo gukora amasaha 24 kuri 24.

Abashakashatsi basesenguye ku makuru yakusanyijwe mu mezi icyenda mu bantu bitabiriye bagera ku bihumbi cumi na bibiri na magana atatu (12,300) bari hagati y’imyaka 18 na 90 y’ubukure.

Amakuru yafashwe hakoreshejwe agakoresho gashyirwa munsi ya matela hamwe n’igikoresho cyifashishwa mu kugenzura umuvuduko w’amaraso kigendanwa.

Ibisubizo byerekanye ko gusinzira igihe kirekire bidasanzwe bifite aho bihurira n’izamuka ry’ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso kuva ku 9% kugeza kuri 15%.

Iyo umuntu afashe iminota 38 atarasinzira igihe ategereje ko abona ibitotsi iyo ayikuye ku masaha asabwa kuryama, iyo minota ifite aho ihurira no kuzamuka kw’ibyago kuri 11%, naho utegereza gusinzira akamara iminota 45 hagati y’igihe amara ari maso no kubona ibitotsi kugira ngo asinzire bihuzwa no kwiyongera kwa 29% by’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ubugenzuzi buzwi nka Logistic Regression bugenzura imyaka, igitsina, hamwe no gupima ibiro ugereranyije n’uburebure bwakoreshejwe hahuzwa kuryama byubahirije gahunda hamwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso mu bantu 2,499.

Umwanditsi mukuru akaba n’umuyobozi wa AISH Dr Danny Eckert yagize ati " Ubu bungenzuzi bushya bushingiye ku ngaruka mbi zo kutaryama bikwiye ku buzima bw’umutima bunerekana akamaro ko gushyira ku gihe isaha y’umubiri no gushyira imbere amahirwe yo kuryama bihagije kugira ngo umuntu agire ubuzima buzira umuze."

Abashakashatsi bavuze ko ubu bushakashatsi bwa mbere burebana no gusinzira n’ubuzima bw’umutima bwagiye bugira imipaka ku mubare w’abantu bakorerwaho ubushakashatsi hamwe no kuzitirwa n’igihe gito cyo gukora ubushakashatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka