Senegal: Bizihije umunsi mukuru wo #Kwibohora28 k’u Rwanda

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Senegal bizihije ku nshuro ya 28 umunsi mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabaye ku itariki ya 06 Nyakanga 2022, bibera ahari Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye abitabiriye kwizihiza uwo munsi mukuru uba tariki ya 04 Nyakanga buri mwaka, agaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Avuga ku mateka yaranze u Rwanda, yerekanye ko ku gihe cy’ubukoloni na Leta zabukurikiye kuri Repubulika ya mbere y’iya kabiri, ubuyobozi bw’u Rwanda bwaranzwe na politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda n’ubwo u Rwanda rwitwaga ko rwabonye ubwigenge mu 1962, kiba igihe cyaranzwe na politiki mbi yo kwigisha ivangura n’amacakubiri aho guharanira ubukungu n’iterambere by’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko uwo munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko wibutsa Abanyarwanda ayo mateka mabi banyuzemo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’aheza bishimira kuko ari bwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagaritswe, u Rwanda rukabohorwa ku ngoma y’igitugu n’ibyiza byinshi bagezeho mu myaka 28 ishize, aho hubatswe inzego zishingiye kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza, ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa muntu no guharanira kwigira aho Abanyarwanda ubwabo bishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byabo. Yagaragaje kandi ko ubu buri Munyarwanda afite ijambo n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa n’ubwisanzure mu Gihugu cye nta vangura iryo ari ryo ryose.

Yaboneyeho gushimira abitabiriye uwo munsi mukuru wo kwibohora, yibutsa by’umwihariko Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko hashingiwe ku butwari n’ubwitange byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bikwiye gukomeza kubatera ishema no kurushaho gukunda Igihugu cyabo no kugishakira inshuti banatanga umusanzu wabo mu iterambere ryacyo, banasenyera umugozi umwe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yagaragaje ko Igihugu cyageze kuri byinshi abantu batatekerezaga ko bishoboka nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagishegeshe mu nzego zose z’ubuzima. Ibyo rwagezeho mu bibazo by’inzitane bishingiye ku buyobozi bwiza n’ubushake n’ubudasa bw’Abanyarwanda aboneraho gushimira byimazeyo ingabo z’intwari zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame ubwitange ntagereranywa bwaziranze kugera ku guhara ubuzima bwazo kugira ngo Abanyarwanda bose bagire uburenganzira mu Gihugu cyabo, banahabwe uburyo bwo kugiteza imbere.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwubatse umubano ukomeye n’Igihugu cya Senegal aho ibihugu byombi bifatanya muri byinshi hagamijwe iterambere ryabyo kandi ko bizakomeza gushimangira uwo mubano. Yagarutse ku ruhare, ubutwari n’ubwitange ntagereranywa bw’ingabo zo mu Gihugu cya Senegal zari mu ngabo zari zishinzwe kubungabunga amahoro z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside aho zakoze uko zishoboye zibyibwirije zikagira abo zirokora bahigwaga n’abicanyi.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yagejeje ku bitabiriye kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi mukuru wo Kwibohora byinshi mu bimaze kugerwaho mu myaka 28 ishize aho ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku buryo bushimishije, imibereho myiza y’Abanyarwanda itezwa imbere mu nzego zose by’umwihariko mu burezi, mu buvuzi, mu mibereho myiza, mu bukerarugendo, ikoranabuhanga n’uburyo u Rwanda rwakira abarugana aho rumaze gutegura no kwakira inama mpuzamahanga nyinshi zo ku rwego rwo hejuru harimo iherutse guhuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) aboneraho no kongera kubagaragariza amahirwe menshi ari mu gushora imari mu Rwanda no kubashishikariza kurusura.

Ibi birori byaranzwe n’indirimbo nyarwanda zirata ibigwi by’ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda kimwe n’abakaraza bagizwe n’abana b’Abanyarwanda baba muri Senegal bose batojwe n’Itorero Igicumbi cy’Umuco kimwe n’indirimbo zo mu Gihugu cya Senegal. Indirimbo z’Ibihugu byombi zaririmbwe n’Abanyeshuri b’Abanyasenegali bo muri Institut Supérieur de Management/ISM.

Ni inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka