Abahigaga inyamaswa muri Pariki y’Akagera ubu ni bo bazirinda

Bamwe mu baturage begereye Pariki y’Akagera bahoze ari abahigi b’inyamaswa zo muri iyo Pariki bakaza kubireka, ubu bibumbiye muri Koperative yo kubungabunga ibidukikije ndetse bakaba banafatanya n’abarinzi ba Pariki, gufata abakiri mu bushimusi.

Muhayimana Herdion wo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, yatangiye ubucuruzi bw’inyama z’inyamaswa mu 2010 abireka mu 2018.

Uyu yari afite abakozi 40 bajya guhiga inyamaswa muri Pariki y’Akagera, bagahembwa bitewe n’izo bamuzaniye acuruza.

Kubireka ngo yabitewe n’uko yafunzwe inshuro ebyiri ndetse no kuba abo yakoreshaga baragendaga bafungwa buri munsi.

Imyaka yakoze ako kazi ko gucuruza inyama z’inyamaswa, ngo yahoranaga ubwoba umutima udatuje kubera gutinya igifungo.

Agira ati “Ndi umuhigi nabaga ndeba nk’umujura, nabonaga umukozi wa Pariki cyangwa umupolisi nkiruka, mbese mu mutima sinabaga ntuje. Nafashe icyemezo cyo kubireka ndetse nshishikariza n’abandi kubireka kandi mbona aribwo mbayeho neza, kuko nsigaye njya aho abantu bari nyamara mbere narabahungaga.”

Nyuma yo kubireka agatangira akazi ko gukora amagare na moto, ngo yaje kwihuza n’abandi bari abahigi bakora Koperative yo kubungabunga ibidukikije ndetse bafatanya n’abarinzi ba Pariki mu gushakisha abagikora ubuhigi bw’inyamaswa, ku buryo ubu ngo bamaze gufata abarenga 20.

Muhayimana Herdion
Muhayimana Herdion

Ati “Ejo bundi twakoze Koperative yo kubungabunga ibidukikije ndetse n’Akagera hari inkunga basigaye badutera. Ubu dusigaye dufatanya nabo mu gushaka abakiri mu buhigi kuko inzira zose zabo turazizi ubu tumaze gufata abarenga 20.”

Benshi mu bo yakoreshaga mu buhigi ngo yabashishikarije kubireka ku buryo ubu ngo bakora akazi gasanzwe kandi abona babayeho neza kurusha mbere.

I Nyankora ahacururizwaga cyane inyama z’inyamaswa, ubu harimo kubakwa ibagiro ku nkunga ya RDB binyuze muri Pariki y’Akagera.

Umukozi ushinzwe ubufatanye hagati ya Pariki y’Akagera n’abayituriye, Karama Joseph, avuga ko kubaka iryo bagiro ari kimwe mu bikorwa Pariki isanzwe yegereza abaturage, bikomoka ku nyungu ziba zabonetse.

Uretse ibagiro rya Nyankora ririmo kubakwa, uyu mwaka hubatswe n’isoko rito rya Kageyo mu Murenge wa Mwiri, Agakiriro ka Cyarubare n’amashuri y’incuke mu Murenge wa Kabare. Asaba abaturage kubungabunga Pariki yabo kuko inyungu ibona mu bukerarugendo, nabo zibageraho mu bikorwa binyuranye.

Agira ati “Pariki ni iy’abaturage ni nabo bagomba kuyibungabunga kugira ngo inyungu ibona zibageraho nazo ziyongere. Urumva iyo hari ugiyemo akica inyamanswa aba acura abandi, abo rero nibo dufata dufatanyije n’aba baturage, hagamijwe ko ubusugire bwa Pariki burushaho gutera imbere.”

Uyu mwaka Pariki y’Akagera yashoye Miliyoni 250 mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, ayo akaba yaragabanutse ugereranyije n’umwaka wa 2019 aho yari yashoye Miliyoni 490. Iryo gabanuka ngo rikaba ryarakomotse ku ngaruka za Covid-19 yagabanyije umubare w’abasura Pariki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka