Aborozi barakangurirwa kuvuza no gukingiza amatungo yabo kuko ari ubuntu

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirasaba aborozi bose mu Gihugu kwitabira gukingiza inka, ihene n’intama zimaze byibura amezi atatu zivutse kandi zidahaka, gufuhera umuti urwanya imibu kabiri mu cyumweru, ndetse no kuvuza izarwaye ubuganga bwa ‘Rift Valley Fever’, byose bikaba birimo gukorwa ku buntu.

Aborozi barasabwa kuvuza no gukingiza amatungo yabo
Aborozi barasabwa kuvuza no gukingiza amatungo yabo

Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, avuga ko iyi ndwara imaze kugera mu turere hafi ya twose tw’Igihugu, ikaba yatumye Leta ihagarika ibagwa ry’amatungo yuza (inka, ihene n’intama) keretse zibanje gupimwa.

Dr Uwituze yatanze ikiganiro kuri Radio Rwanda mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, avuga ko ubuganga bwa ‘Rift Valley Fever’ bwandura nka Malaria kuko buterwa no kurumwa n’umubu witwa ‘Aedes’ na ‘Cliks’, mu gihe uteza Malaria ku bantu wo witwa ‘Anophèle’.

Ibimenyetso by’iyo ndwara ariko byo bigaragara nk’ibya ‘Ebola’, kuko itungo cyangwa inyamaswa yuza itangira igira umuriro mwinshi, igacika intege, ikananirwa kurya/kurisha, nyuma igatangira kuzana amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri cyane cyane mu maso, mu mazuru no mu nda y’amase.

‘Rift Valley Fever’ iyo yafashe inka, ihene cyangwa intama zihaka ngo zihita ziramburura (kubyara igipfuye).

Dr Uwituze agira ati “N’iyo itungo rimwe rirwaye (iyo ndwara) mu karere, uwo murenge tuwushyira mu kato, ntabwo ari ikibazo cy’imibare kuko uwo mubu uraguruka (kugera ku ntera ya 5km). Iyo ndwara ni mbi, iteza kuramburura, iteza ibihombo, iteza amatungo gupfa, ahantu hose uturere 27 dufite ikibazo, cyangwa tuvuge mu Rwanda hose, niba ufite inka, ihene cyangwa intama, kaza ubwirinzi.”

Dr Uwituze avuga ko imiti yo gufuherera, gukingira no kuvura ayo matungo yegerejwe abarozi kandi bakaba bayitererwa ku buntu, ku buryo ngo utayibona asabwa kubimenyesha ubuyobozi bumwegereye.

Amatungo magufi na yo iyo gahunda irayareba
Amatungo magufi na yo iyo gahunda irayareba

Dr Uwituze yirinze kuvuga uturere dutatu kugeza ubu tutarabonekamo ‘Rift Valley Fever’, kugira ngo aborozi baho batirara mu gukurikiza ingamba zashyizweho zo kurwanya iyo ndwara.

Uyu muyobozi avuga ko ‘Rift Valley Fever’ imaze kugera mu turere 27 muri 30 tugize Igihugu, atari ko byari bimeze mu myaka ine ishize, kuko iyo ndwara ngo yagaragaraga mu bice byegereye imigezi ya Nyabarongo, Akanyaru, Akagera no ku kiyaga cya Muhazi.

Dr Uwituze avuga ko iyi ndwara ari mbi cyane kuko ifata n’abantu cyane cyane iyo ngo bakoze ku matembabuzi y’amatungo ayirwaye nk’amaraso, ibirambu byayo n’imiziha (icyo bita iya nyuma ku babyeyi).

Amagi y’umubu utera ubuganga bwa ‘Rift Valley Fever’ ngo ashobora kumara hafi imyaka ibiri ari ku kintu cyumye, akaba ari yo mpamvu RAB ikomeza isaba abantu kwirinda kororera hafi y’ibishanga, gusiba ibyobo birekamo amazi no gutema ibihuru hafi y’ibiraro by’amatungo.

Umuyobozi wungirije wa RAB avuga ko abaturage ubu batemerewe kubaga amatungo yuza akomotse mu mirenge yashyizwe mu kato, kandi n’aho ako kato katari bagasabwa kuyajyana ku mabagiro yemewe mu Gihugu.

Dr Uwituze avuga ko uretse amabagiro y’i Kigali, hari andi mabagiro mu turere twa Rubavu, Musanze, Gakenke, Gicumbi, Muhanga, Ruhango, Huye, Karongi, Ngororero, Burera na Rusizi mu Ntara z’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Mu Burasirazuba amabagiro ngo ari ku Ruhuha mu Karere ka Bugesera, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Rwamagana.

Dr Solange Uwituze
Dr Solange Uwituze

Dr Uwituze asaba abaturage kubaza veterineri w’umurenge batuyemo, aho bapimishiriza amatungo bifuza kubagisha, ndetse bakamusaba na serivisi zo kuvura no kuberekera uko bafuhera umuti wica ukanirukana umubu ku matungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka