Prof Nshuti Manasseh yakiriye Amb. Wang Xuekun na Serge Brammertz

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye Ambasaderi Wang Xuekun, wagenwe n’igihugu cye cya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa kugihagararira mu Rwanda.

Prof Nshuti Manasseh yakiriye H.E Wang Xuekun, Ambasaderi mushya w'u Bushinwa mu Rwanda
Prof Nshuti Manasseh yakiriye H.E Wang Xuekun, Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda

Urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ni rwo rwatangaje ko Prof Nshuti Manasseh yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Wang, ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022.

Aba bombi baganiriye ku gushimangira ubufatanye bw’iterambere hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Umwaka ushize wa 2021, nibwo u Rwanda n’u Bushinwa byizihije isabukuru y’imyaka 50 y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, icyo gihe Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, ucyuye igihe, Rao Hongwei, avuga ko kuva mu mwaka wa 1971 umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza.

Kuri uwo munsi kandi Umunyamabanga wa Leta Prof Nshuti Manasseh yakiriye Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, harimo n’iyasizwe n’Urukiko rwa Arusha rwaburanishaga abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ikiganiro cyabo cyibanze ku bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Urwego ahagarariye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka