U Buyapani: Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe yitabye Imana nyuma yo kuraswa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, yajyanywe ku bitaro nyuma yo kuraswa n’umuntu wakoresheje imbunda, ariko birangira yitabye Imana.

Shinzo Abe
Shinzo Abe

Shinzo yajyanywe kwa muganga adashobora guhumeka neza ‘arrêt cardio-respiratoire’, iyo akaba ari imvugo ikoreshwa mu Buyapani, iyo bashaka kuvuga ko umuntu atagifite ikimenyetso na kimwe kigaragaza ko ari muzima.

Ukekwaho kuba ari we wamurashe yahise afatwa, ubu akurikiranyweho icyaha cyo kuba yagerageje kwica uwo muyobozi.

Shinzo Abe yarashwe ubwo yari mu nama ijyanye n’amatora, ahitwa i Nara mu Burengerazuba bw’u Buyapani, nk’uko byemejwe na Guverinoma y’icyo gihugu, akaba atari akigaragaza ikimenyetso na kimwe cy’ubuzima nk’uko byatangajwe n’abaganga babanje kumwakira.

Hirokazu Matsuno yabwiye abanyamakuru ko “Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe yarashwe ahagana 11h30 (02h30 GMT) arasiwe i Nara. Umugabo bikekwa ko ari we wamurashe, akaba yahise afatwa, uko ubuzima bwa M. Abe buhagaze, ubu ntibizwi”. Ibi ariko yabivugaga icyo kibazo kikmara kuba, kuko nyuma Shinzo yashizemo umwuka.

Televiziyo y’igihugu cy’u Buyapani ‘NHK’, yavuze ko amakuru ikesha Polisi y’icyo gihugu, ari uko umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yambuwe imbunda, ubu akaba akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwica.

Umugore wari uhari wabonye biba, yabwiye televiziyo NHK ko “Abe yarimo ageza imbwirwaruhame ku bari muri iyo nama ijyanye n’amatora, hanyuma umugabo amuturuka inyuma, icya mbere yarashishije cyasaga n’igikinisho, Abe ntiyaguye, ariko habayeho urusaku rwinshi, arashe ubwa kabiri, hagaragaye imirabyo n’imyotsi, nyuma abantu bahise bazenguruka Abe bamufasha kubona uko yahumeka ‘un massage cardiaque”.

Shinzo Abe yikubise hasi, ava amaraso mu ijosi nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagize ishyaka rya ‘Parti libéral démocrate (PLD)’, ari na ryo riri ku butegetsi mu Buyapani, ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru bya Jiji.

Shinzo Abe yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani mu 2006, yongera kujya kuri uwo mwanya guhera mu 2012-2020, ubwo yeguraga kuri uwo umwanya kubera impamvu z’ubuzima bwe butari bumeze neza.

Ambasaderi Rahm Emanuel, uhagarariye Amerika mu Buyapani yavuze ko ababajwe n’uko kuraswa kwa Shinzo.

Yagize ati “Twese tubabajwe no kuraswa kwa Abe Shinzo wahoze ari Minisitiri w’Intebe. Abe yabaye umuyobozi udasanzwe w’u Buyapani, anakorana neza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Guverinoma n’Abaturage ba Amerika barasabira Abe-san, umuryango we ndetse n’Abaturage b’u Buyapani”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Shinzo Abe yategetse Japan imyaka 10.Ni ubwa mbere humvikana umuyobozi wishwe muli Japan.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

bukeye yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka