Perezida Kagame na Tshisekedi bari mu biganiro muri Angola

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repuburika iharanira Demokari ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, bageze i Luanda muri Angola mu nama igiye kubahuza, yiga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Kongo.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Kagame, yageze muri Angola none ku ya 6 Nyakanga 2022, aho yitabiriye iyo nama.

Urubuga rwa twitter rw’Umukuru w’Igihugu cya Congo ruvuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi, yageze muri Angola ku itariki ya 5 Nyakanga 2022 akakirwa na Perezida João Lourenço w’icyo gihugu.

Iyo nama igiye kubera muri Angola kuko Perezida w’icyo gihugu João Lourenço, uyoboye umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL), yahawe inshingano n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), z’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.

Perezida Lourenço, ni we watumije iyi nama kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Congo, kuko Perezida Tshisekedi amaze iminsi ashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kuryozwa kuba Congo itarakemuye ibibazo bya politiki by’imbere mu gihugu, harimo no guha abaturage bavuga Ikinyarwanda uburenganzira bwabo, no kwiyemeza gushyira mu ngiro amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu bihe byashize.

Perezida Lourenço ni we uyobora ibiganiro mu rwego rwo gufasha ibihugu byombi kuva mu makimbirane, yaturutse ku mirwano ibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu kwezi gushize u Rwanda rwagabweho ibitero n’abantu baturutse mu gihugu cya Congo, bagamije guhungabanya umutekano warwo.

Ibi bikorwa u Rwanda ntirwabyishimiye kuko ari ubushotoranyi, kandi biganije gukurura intambara hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbs nibyiza pe tukeneye umutekano kandi twishimiye président wachu kandi turamukunda cyane
Murakoze !!

Ornella Diane yanditse ku itariki ya: 6-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka