Nigeria: Inyeshyamba zateye gereza imfungwa hafi 900 ziratoroka

Ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, Abayobozi bo muri Nigeria batangaje ko imfungwa zigera hafi kuri 900, zatorotse gereza ubundi irinzwe cyane iherereye mu Mujyi wa Abuja, ubwo yagabwagaho igitero n’inyeshyamba zigendera ku mahame y’idini ya Isilamu.

Mu mfungwa zigera kuri 879 zari zatorotse iyo gereza, hari izigera kuri 443 zitari zaboneka nk’uko byatangajwe na Umar Abubakar, umuvugizi w’Ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa muri Nigeria, mu gihe izindi amagana zo zafashwe cyangwa zikigarura ubwazo.

Abubakar yagize ati “Ubuyobozi buzakurikirana imfungwa zahunze zigarurwe muri gereza".

Ku wa gatatu kandi mu masaha y’umugoroba, Perezida wa Muhammadu Buhari, nyuma yo kwerekwa n’abayobozi ba gereza aho igitero cyasenye, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse avuga ko "yababajwe cyane n’icyo gitero", kandi ko yumva “yatengushywe cyane” n’urwego rw’iperereza rwa Nigeria.

Shuaib Belgore, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano muri Nigeria, yagize ati “Inyeshyamba zagabye igitero simusiga" kuri Gereza ya Kuje iherereye mu Mujyi wa Abuja mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu, nyuma zirasa ibintu biturika cyane, byica umurinzi wa gereza umwe”.

Ibintu biturika ndetse n’urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana aho iyo gereza iherereye, ahagana mu ma saa kumi z’ijoro, ubwo inyeshyamba zari zigeze kuri iyo gereza, nyuma ziyinjiramo zinyuze aho ibyo bisasu byari byasenye.

Belgore yagize ati "Tuzi ko ari umutwe wa Boko Haram wagabye icyo gitero. Baje bagamije kubohora bagenzi babo".

Gereza ya Kuje yari ifungiwemo imfungwa hafi 1000, harimo n’imfungwa 64 zikekwaho kuba zarabaga muri uwo mutwe wa Boko Haram, kandi abo bose uko ari 64 baratorotse nk’uko bitangazwa na Maj. Gen. Bashir Salihi Magashi, Minisitiri w’Umutekano muri Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka