Ubutabera bugiye gukoresha abacamanza ku masezerano kugira ngo imanza zihute

Ubutabera bw’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gukoresha abacamanza n’abanditsi b’inkiko, bakorera ku masezerano kugira ngo bafashe mu kurangiza imanza zabaye umurundo mu nkiko.

Amakuru aturuka mu rwego rw’ubutabera yerekana ko abacamanza 20 n’abanditsi 10, ari bo bahawe ako kazi ku masezerano y’amezi atandatu, bagakorera by’umwihariko mu nkiko z’ibanze.

Imibare itangwa na raporo y’urwego rw’ubutabera yo muri 2020/2021, yerekana ko imanza zasubitswe mu nkiko zazamutseho 28% (zavuye ku 22.784 zigera ku 29.259). Imwe mu mpamvu zabiteye ni iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yatumye inkiko zitabasha gukora uko byari bisanzwe.

Muri icyo gihe kandi, nk’uko inkuru dukesha The New Times ibivuga, umwanya urubanza ruringaniye rusanzwe rutwara mbere y’iburanisha, wavuye ku mezi 8 ugera ku mezi 10.

Itegeko rigenga sitati (statute) z’abacamanza n’abakozi bo mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda, rivuga ko abacamanza bakorera ku masezerano ari ba bandi bakorera mu nkiko, ku masezerano y’igihe kizwi, kugira ngo bafashe inkiko mu gihe cyemeranyijweho mu masezerano.

Abo bacamanza ariko, itegeko rigasobanura neza ko badashobora gukoerera mu Rukiko rw’Ikirenga cyangwa mu Rukiko rw’Ubujurire.

Bagomba kuba ari abacamanza bafite byibuze impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko, kandi bagahabwa isuzumabumenyi n’Inama Nkuru y’Ubutabera, ikuriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mbere yo kwemeza ko bashoboye akazi.

Mu rwego rwo kugabanya imanza ngo zidakomeza kwirundanya mu nkiko, urwego rw’ubutabera rwiyambaza n’izindi nzira zemewe mu Rwanda, imwe muri zo ikaba iyo kunga ababurana, ni ukuvuga Ubwunzi, nk’uburyo buganisha ku butabera bushingiye ku gukemura amakimbirane mu mahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka