APR FC
Kugeza ubu iyi kipe n’ubwo itaratangaza ku mugaragaro abakinnyi yaguze,kugeza ubu yamaze gusinyisha ba myugariro Niyigena Clement wakiniraga Rayon Sports na Ishimwe Christian (AS Kigalin’abandi barimo Ishimwe Fiston (Marine FC) na Niyibizi Ramadhan (AS Kigali).


Ikipe ya APR FC kandi bivugwa ko yamaze no kongerera amasezerano abakinnyi icyenda ari bo Mugunga Yves, Ruboneka Jean Bosco, Bizimana Yannick, Buregeya Prince, Nshuti Innocent, Ndayishimiye Dieudonne, Itangishaka Blaise,
Ahishakiye Hertier na Nshimiyimana Yunusu.
Rayon Sports
Kugeza ubu iyi kipe icyo yahereyeho kwari ugusinyisha umutoza mushya ari we Haringingo Francis akaba agomba kuzaba ari kumwe n’itsinda bakoranaga mu ikipe ya Kiyovu Sports n’ubwo batarerekanwa ku mugaragaro.

Kugeza ubu abakinnyi bazwi ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha ni uwitwa Iraguha Hadji wakiniraga ikipe ya Rutsiro FC, Raphael Osalue wakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, na myugariro w’ibumoso Ishimwe Ganijuru Elie wakiniraga Bugesera FC.


AS Kigali
Ikipe ya AS Kigali kuri ni imw mu batangiye kwiyubaka mbere y’uko umwaka w’imikino urangira, aho yasinyishije Rucogoza Eliassa wakinaga mu ikipe ya Bugesera FC, ndetse Akayezu Jean Bosco wakinaga mu ikipe ya Etincelles.
AS Kigali kandi kugeza ubu biravugwa ko yamaze gusinyisha myugariro Dusingizimana Gilbert wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Kiyovu Sports, ubu ikaba iri kurwana no kongerera amasezerano abakinnyi barimo Shabban Hussein Tchabalala.
Kiyovu Sports
Iyi kipe nayo mbere y’uko umwaka w’imikino urangira yasinyishije abanya-Sudani babiri ari bo Sharaf Eldin Shaiboud Ali Abderlahman wakiniye Simba SC yo muri Tanzania, ndetse na rutahizamu witwa John Mano, gusa bikaba bivugwa ko aba bakinnyi bifuza gusesa aya masezerano kuko ibyo bemerewe na Kiyovu batabihawe.


Ikipe ya Kiyovu Sports kandi kugeza ubu yamaze kongera amasezerano ya Serumogo Ally, isinyisha myugariro Runanira Hamza wakinaga muri Espoir, ndetse na Iradukunda Bertrand wavuye muri Township Rollers yo muri Botswana.
Bugesera FC
Kugeza ubu iyi kipe imaze gusinyisha Ishimwe Saleh wakinaga muri SCKiyovuSports na Nsengayire Shadad wakinaga muri Gicumbi, Nsengiyumva Moustapha wakiniraga Gasogi United na Faustin Niyomukiza wavuye muri RWAMAGANA City FC.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
abafana bareyo siporo ndabasuhukije ni varante nkabandimuri congo