Mu Bufaransa kwambara agapfukamunwa bishobora kongera kuba itegeko

Umubare w’abandura Covid-19 mu Bufaransa ukomeje kuzamuka ku buryo mu ntangiriro z’icyumweru cyatangiye ku itariki 4 Nyakanga 2022, abandura Covid-19 bariyongereye bagera ku bihumbi 206 ku munsi, nk’uko byagaragajwe mu mibare yatanzwe n’urwego rw’ubuzima tariki 5 Nyakanga 2022.

Kubera uko kwiyongera kwa Covid-19 ku nshuro ya karindwi, hari abatangiye kwibaza niba bitazaba ngombwa ko kwambara agapfukamunwa byongera kugirwa itegeko mu Bufaransa.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Elisabeth Borne yagize ati “Icyorezo cyongeye gukomera. Rero njyewe ndahamagarira buri wese kuba maso. Mu gihe turi ahantu hafunganye hari abantu benshi, ni ngombwa kwambara agapfukamunwa, nko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko ntabwo dushaka kubigira itegeko ku rwego rw’Igihugu, kuko Abafaransa uyu munsi bazi ibyo bakwiye gukora.”

N’ubwo kwambara agapfukamunwa byari byaravuyeho muri rusange nyuma yo koroshya ingamba zari zarashyizweho mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, ariko ngo birakwiye ko kwambara agapfukamunwa biba ibintu bihoraho cyane cyane igihe umuntu abona ari ahantu ashobora kwandurira nk’uko bivugwa na Isabelle Bonmarin, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ibyorezo mu Kigo gishinzwe kwita ku buzima bw’abaturage mu Bufaransa.

N’ubwo ingamba zo kurwanya Covid-19 harimo no kwambara agapfukamunwa zari zarakuweho mu Bufaransa guhera ku itariki 16 Gicurasi 2022, ubuyobozi bw’ibitaro bya Leta busaba ko kwambara agapfukamunwa byakongera bikagirwa itegeko cyane cyane mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Nyuma yo kumva ibyo, umuyobozi w’Umujyi wa Nice, Christian Estrosi, we yahise atangaza ko kwambara agapfukamunwa ku itegeko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bigiye kongera gutangira uhereye ku wa mbere tariki 11 Nyakanga 2022.

Meya Christian Estrosi, yagize ati «Guverinoma izisanga yabigarutseho kuko kubona abantu banduye Covid-19 bagera ku bihumbi 200 mu masaha atagera kuri makumyabiri n’ane (24h), bigaragara ko turi mu cyorezo cyakajije umurego ku nshuro ya karindwi kandi bikaba bishobora gutuma ifungura ry’amashuri rizagorana».

Patrick Pelloux, Perezida w’ihuriro ry’abaganga bavura indembe mu Bufaransa (médecins urgentistes de France), ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, ubwo yari kuri televiziyo ya ‘Europe 1’ yavuze ko amahitamo yo kuvanaho ibyo kwambara agapfukamunwa ku buryo bw’itegeko mu modoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange, ari ikosa rikomeye.

Mu Bufaransa abanduye Covid-19 ku itariki 6 Nyakanga 2022, ni abantu 155.000, mu gihe abahitanywe n’icyo cyorezo kuri iyo tariki ari abantu 53.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka