Sinari guhangana n’abicanyi bafite imbunda ntayo mfite – Bucyibaruta

Laurent Bucyibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa, ashinjwa kuba ntacyo yakoze gifatika kugira ngo akoreshe ububasha yari afite nk’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru ngo abuze abicaga Abatutsi kubikora.

Laurent Bucyibaruta
Laurent Bucyibaruta

Guhera tariki ya 04 Nyakanga 2022, urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwibanze ku guhata ibibazo Laurent Bucyibaruta cyane cyane rushingiye ku byavuzwe n’abatangabuhamya.

Laurent Bucyibaruta yisobanura agaragaza ko ububasha yari afite bwari buke, cyane cyane bishingiye ku kba yari afite umugore w’Umututsikazi, kandi akaba yari yarahishe iwe n’abandi bo mu muryango w’umugore we, bityo na we hakaba ngo hari abashakaga kumugirira nabi bamwita inyenzi n’icyitso.

Ibyo ngo byatumaga Bucyibaruta agaragara nk’utagifite ijambo rikomeye muri Perefegitura yayoboraga, kuko hari abandi bantu bari basigaye bategeka mu izina rye.

Umutangabuhamya witwa Leonidas Rusatira yavuze ko yiganye na Bucyibaruta muri Christ Roi i Nyanza, aho Bucyibaruta yari mu bantu bitwara neza, aho yakundwaga n’Abatutsi kuko atagiraga ivanguramoko.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko uwitwa Aloys Simba ari we wayoboye ubwicanyi, ndetse akita Bucyibaruta inyenzi. Ibyo ngo byatumaga Bucyibaruta adashobora kwica cyangwa guhagarika ubwicanyi, kuko na we yashoboraga kwicwa.

Bucyibaruta yavuze ko byari bimugoye guhangana n’abo mu nzego z’umutekano bari bashyigikiye ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi, icyakora we ngo yakoreshaga inama akandika n’amatangazo.

Ati “Nahoraga namagana ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi, inyandiko zirahari mwazibona, ko nahoraga mbigarukaho.”

Perezida w’Urukiko yabajije Bukibaruta igihe yamenye ko muri Gikongoro hari ubwicanyi amubaza n’icyo yaba yarabikozeho, Bucyibaruta asubiza ko yabimenye nko guhera tariki ya 8 Mata 1994 muri Komini Muko no muri Komini Mudasomwa.

Mu itangazo ryasohowe n’inama y’umutekano ya Perefegitura Gikongoro ngo harimo gusaba abaturage ko bakubahiriza ibikubiye mu itangazo ryari irya Minisiteri y’Ingabo, byasabaga abaturage kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano birimo nk’ibyari byabereye i Muko n’i Musebeya.

Bucyibaruta avuga ko ubwicanyi bwakomeje gufata intera akabibona ariko ku giti cye ntabashe kugira icyo abikoraho gifatika ariko agerageza kwitabaza abajandarume bari batarishora mu bwicanyi.

Ati “Kuko nta bandi twari kwitabaza, hari abicanyi bafite imbunda bagombaga guhangana n’abafite imbunda. Ntabwo ari abajandarume bose bishoye muri ibyo. Kuva muri Mata 1994, abajandarume ba Gikongoro batwawe 50% kurwana hasigara bake. Iyo haza kuba hari benshi wenda komanda yari kubona abakora akazi neza, ariko hari hari nk’abajandarume 50 gusa ni bo bakoraga.”

“Icyari gisigaye ni ugukoresha inama n’amatangazo, ngasaba amahoro. Nagumye mu kazi, iyo nza kwegura nari guhita nicwa ako kanya. Hari uwambwiye ko nagombaga guhungira i Bugande, ariko gufata umuryango wanjye nkafata ikamyo ngahunga nari guca he? Ariko kuguma ku kazi byatumye nkoresha imbaraga nari mfite ngira abo nkiza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka