Nigeria: Abapasiteri babiri bakurikiranyweho gufata bugwate abakirisitu 77

Umuvugizi wa Leta ya Ondo muri Nigeria, Funmilayo Odunlami, yavuze ko ubu Polisi irimo kuvugisha ababyeyi ndetse n’imiryango y’abakirisitu bagera kuri 77, batabawe ku wa mbere aho bari bafatiwe bugwate mu rusengero, babwirwa ko bategereje Yesu, abapasiteri babikoze bakaba batawe muri yombi.

Polisi yakoze umukwabu ku wa gatanu w’icyumweru gishize, igera no mu gice cyo hasi (basement) cy’inyubako y’urusengero rwa ‘Whole Bible Believers Church’, nyuma y’uko umwe mu babyeyi amenyesheje abayobozi ko abana babo babuze.

Mu bo Polisi yabohoye harimo abantu bakuru 54 ndetse n’abana 23. Odunlami akaba yavuze ko abo bakirisitu ngo bari baragumishijwe aho mu gice cyo hasi cy’inyubako y’urusengero, bizeye ko bategereje kugaruka kwa Yesu Kristo, nk’uko bari barabyijejwe na Pasiteri wabo.

Odunlami avuga ko Polisi yahise ifata abayobozi babiri b’urwo rusengero nyuma y’umukwabu, ariko bombi ngo bahakana ibyo bashinjwa byo kuba bari barafashe abo bantu bugwate.

Yagize ati "Abapasiteri bombi bavuga ko bari bateguye gahunda y’iminsi irindwi. Uwavuze ko bari bategereje Yesu uzagaruka muri Nzeli 2022, yavuze ko ari ko Imana yari yamubwiye, ariko turashaka gukomeza kubabaza ibindi bibazo ku babyeyi barimo, kuko turashaka kubanza kubona amakuru neza."

Odunlami yongeyeho ko urwego rushinzwe kugenza ibyaha aho muri Nigeria ‘Criminal Investigation Department (CID)’, rwamaze gutangira iperereza kuri icyo kibazo, rukaba ruzajya rutanga amakuru mashya ku byo rwagezeho.

Peter Hawkins, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ‘UNCEF’ muri Nigeria, yashimiye abayobozi b’icyo gihugu kubera icyo gikorwa cyo kurokora abantu cyakozwe, by’umwihariko kikaba cyatumye abana batabarwa.

Yagize ati "Ni uburenganzira bw’ibanze, kuba abana bashobora gukora ibyo bashaka bakunda, uburyo bw’imitekerereze bw’abo bana ni bwo bwagize ikibazo, ku buryo bizasaba ko bitabwaho byimbitse. Hari abagize ibibazo bikomeye, bashobora no kuba barakorewe ihohotera, ntabwo tubizi."

Abo bakirisitu batabawe bagumye kuri Sitasiyo ya Polisi. Abayobozi bakaba batangaje ko bazasubizwa mu miryango yabo ari uko iperereza rirangiye.

UNICEF yasabye ko hakorwa isuzuma rirushijeho kuri abo bana, mbere y’uko basubizwa mu miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuki hariho AMADINI menshi yigisha ibintu bivuguruzanya,nyamara Imana ari imwe???Urugero,Islam yigisha ko Intumwa yabo ari Muhamadi.Ntabwo yemera Islam ko Yesu ari Messiah wadupfiriye.Bible nayo ntiyemera Muhamadi.Ibi byerekana ko amadini menshi ashyirwaho na Satani,kugirango ayobye abantu.Mujya mubona ukuntu amadini yivanga mu ntambara na politike,kandi Yesu yarabujije abakristu nyakuli kutivanga mu by’isi.Ahubwo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo idini.Kubera ko itemera amadini y’ikinyoma kandi izayarimbura n’abayoboke bayo ku munsi w’imperuka.

gasana yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

Islam na Christianism ni amadini akomoka k’ubukeba bwa Hagari na Sarah ku bana babo aribo Ishmaelna Isaac. Ibyo nta mpamvu yo kubitinda kuko Yesu ntiyigeze agira Idini. Ikindi Islam yemera Yesu , icyo itemera nuko yakwitwa Umwana w’Imana ngo kuko Imana itabyaye cyangwa ngo ibyarwe.
Yesu yaravuze ngo "umbonye aba abonye Data nubonye Data aba ambonye" ngo Data ari muri njye"
Arongera ati"ngwiye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa"
Yesu ubwe avuga ko yatumwe gucungura umuntu niho Islam ihera imwita Intumwa aho kumwita Umwana w’Imana.

Gusa haranditse ngo "Amahanga yose abubaha Imana bagakora ibyo gukiranuka Imana irabemera"

nide yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka