Brazzaville: Abanyarwanda bizihije umunsi wo #Kwibohora28

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Congo, ariko cyane abatuye mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Brazzaville, hamwe n’inshuti zabo bizihije ku nshuro ya 28 isabukuru yo kwibohora, igikorwa cyabaye ku ya 4 Nyakanga 2022.

Uwo muhango witabiriwe n’abasaga 300 biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo, abagize inzego zitandukanye z’ubuyobozi muri Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu, ndetse n’Imiryango mpuzamahanga.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Theoneste Mutsindashyaka, yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, yerekana aho Ingabo za RPF zavanye Igihugu, none kikaba gifite icyerekezo kibereye Abanyarwanda b’ingeri zose.

Yakomeje avuga uko u Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwaciyemo, ibi bikaba byaratumye rwiha gahunda iri mu cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kigamije iterambere rirambye, aho buri Munyarwanda wese ahabwa agaciro.

Yasobanuye ko mu myaka 28 ishize, u Rwanda rwageze kuri byinshi byiza byatumye isura yarwo ihinduka mu ruhando rw’amahanga, rumenyekana mu bihugu bifite ubukungu buzamuka vuba, nk’Igihugu giha agaciro umugore, Igihugu gifite ubuyobozi butavangura, Igihugu kiza imbere mu guhanga udushya n’ibindi.

Ikindi yashimangiye ni uko u Rwanda rwiyemeje kwifatanya n’ibindi bihugu mu guteza imbere ubukungu, hagendewe ku mubano ushingiye ku nyungu za buri wese.

Ambasaderi Mutsindashyaka asoza ijambo rye, yashimiye Leta ya Congo ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda, anashimira Abanye-Congo urugwiro bakirana buri Munyarwanda ubagannye.

Abitabiriye uyu muhango bakaba barasusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari mu njyana y’indirimbo n’imbyino Nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka