Bucyibaruta yemeye ko nk’umunyapolitiki atageze ku ntego yo gutabara Abatutsi

Ubwo yahatwaga ibibazo ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Laurent Bucyibaruta yemeye ko nk’umunyapolitiki atageze ku ntego, ariko ko ibyo yakoze ari byo yari ashoboye.

Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, araburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa.

Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta ari mu rukiko i Paris mu Bufaransa
Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta ari mu rukiko i Paris mu Bufaransa

Mu ibazwa ryo ku itariki 6 Nyakanga 2022, hakomeje kugarukwa ku butumwa Laurent Bucyibaruta yanditse ku itariki 29 Mata 94, bugasomerwa abaturage mu ma komini yose, aho yavugaga ko abantu basubira mu mirimo yabo, kuko umutekano wagarutse.

Aha, buri wese yasabwaga kugendana indangamuntu n’icyemezo cy’umurimo akora. Abajijwe impamvu yashishikarije abaturage gusubira mu kazi, kandi yari azi neza ko nta mutekano uhari, Bucyibaruta yasubije ko aha nta gahato kari karimo, ko buri wese yagombaga kureba niba yajya mu kazi bitewe n’umurimo akora.

Perezida w’urukiko yamubajije niba bitari ukugira ngo Abatutsi barokotse bihishe hirya no hino, bigaragaze babice, Bucyibaruta avuga ko Umututsi wihishe, akaba yari agifite ubwoba atasohotse, aho yatanze urugero rw’uko umugore we w’umututsikazi, na we atigeze asohoka ngo ajye ku kazi.

Umucamanza yamubwiye ko ibyo avuga bivuguruzanya, ko niba koko umutekano avuga iyo uza kuhaba, n’umugore we yari kujya ku kazi.

Perezida w’urukiko yabajije Bucyibaruta igihe yamenyeye iyicwa ry’abanyeshuri bo kuri Marie Merci i Kibeho n’icyo yakoze ngo abakize, avuga ko yabimenye abibwiwe na musenyeri Misago, ariko ko bitari gushoboka ngo hakorwe iperereza, mu kumenya abakoze n’abagize uruhare muri uwo bwicanyi.

Perezida w’urukiko, wanyuzagamo agakuramo amadarubindi akayakubita ku meza, yongeye kumubaza ati: "ubwo uratubwira ko abanyeshuri barenga ijana bishwe wowe ukicecekera ntugire ikintu na kimwe ukora?"

Bucyibaruta, mu ijwi rivugira hasi ariko mu nyuguti zitomoye, yasubije ko ntacyo yakoze, kuko abo yasabaga amakuru batayamuhaye. Ati "kandi nawe muri kiriya gihe, wabyumva".

Ku bijyanye no kumenya amakuru, Perezida w’urukiko yamubajije impamvu yamenye amakuru ko Burugumesitiri wa Mubuga Charles Nyiridandi yishwe tariki 14, agahita abimenyesha Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, nyamara ntamubwire ku rupfu rw’abanyeshuri ba Marie Merci, ntacyo yabivuzeho, ahubwo arasubiza ati: " Nibanze ku rupfu rwa burugumesitiri, ntanga amakuru nari nahawe, kandi na ho nta perereza nakoze".

Abajijwe ibibazo bitandukanye ku banyeshuri bo muri Marie Merci, nko kuba yemera ko yamenye ko hari ibibazo by’umwiryane kuri iryo shuri, yasubije ati: " Mbere ya tariki 6 Mata nari nzi ko abanyeshuri bahari kandi ko nta kibazo cyari gihari ibintu byatangiye kuba bibi nyuma ya tariki 7 Mata".

Perezida w’Urukiko arongera amubaza agira ati: " Hari umutangabuhamya twumvise wakoraga muri serivise z’iperereza watubwiye ko ikibazo cy’ishuri rya Marie Merci cyari kizwi no muri Perezidansi ya Repubulika, kuki iryo shuri ryakurikiranwaga bigeze kuri urwo rwego? Ese ni uko hari abahavaga bakajya muri FPR?"

Bucyibaruta yagize ati: "Si jye wagejeje icyo kibazo muri Perezidansi ahubwo ni Su-Perefe gusa ibaruwa nanditse ni iyo noherereje Minisitiri nyuma yo guhabwa amakuru y’umwarimu n’umunyeshuri bahunze ishuri bakajya i Burundi bagamije kuzajya muri FPR. Numvaga ari amakuru nagombaga gutanga kuko kubona umunyeshuri n’umwarimu bahunga ntabwo byari ibintu numva nari kwihererana".

Mu ibaruwa Bucyibaruta yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimaga ubutwari bwa Burugumesitiri Nyiridandi Charles, mu gihe byari bizwi ko yagiye mu bwicanyi bw’i Kibeho.

Bucyibaruta yavuze ko ubutwari yamushimye ari ugufasha no kwita ku baturage be, ko ibyo kuba yaragize uruhare mu bwicanyi i Kibeho, ntabyo yari azi.

Mu iburana ryo ku wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022, Laurent Bucyibaruta yemeye ko nk’umunyapolitiki atageze ku ntego, ariko ko ibyo yakoze ari byo yari ashoboye.

Uru rubanza, rwatangiye ku itariki ya 9 Gicurasi, umunaniro umaze kugaragara ku maso ya benshi bitabira iburanisha buri munsi.

Ibazwa ryakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka