ECOWAS yakuyeho ibihano yari yarafatiye Mali

Abayobozi b’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba batangaje ko bakuyeho ibihano bari barafatiye ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba(ECOWAS), bateraniye mu nama i Accra mu Murwa mukuru wa Ghana bemeza ko bakuyeho ibihano bari barafatiye Mali.

Ibyo bihano Abakuru b’Ibihugu bigize ECOWAS babikuyeho, nyuma yo kwemera gahunda bagejejweho n’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe, butangaza ko buzategura amatora, bugasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili bitarenze Ukwezi kwa Werurwe 2024.

Umuryango ECOWAS wari washyizeho ibihano bishingiye ahanini ku bukungu, nyuma y’uko abasirikare bakuru bakoze ‘coup d’etat’ inshuro ebyiri mu gihe kitagera no ku mwaka. Ni ukuvuga muri Kanama 2020 ndetse no muri Gicurasi 2021.

Abayobozi b’ibihugu byibumbiye mu muryango ECOWAS kandi bemeye gahunda y’imyaka ibiri yo kuba ubutegetsi bwasubiye mu maboko y’Abasivili muri Burkina Faso.

Abayobozi ba ECOWAS kandi babwiye Guinea, nk’igihugu cya gatatu cyakozwemo ‘coup d’etat’ mu bihugu bigize uwo muryango, ko na cyo kizafatirwa ibihano bishingiye ku bukungu, keretse nicyubahiriza gahunda y’imyaka itatu y’inzibacyuho, nyuma ubutegetsi bugahita busubira mu maboko y’Abasivili.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka