Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) wanyongaga igare ari no ku bise.
Abadepite bo mu nteko zishinga amategeko z’ibihugu 18 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bagiriye urugendo shuri mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village).
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, inkuba yakubise inka 12 n’intama ebyiri z’uwitwa Rugamba Emmanuel wo mu mudugudu wa Rubira akagari ka Rutungo umurenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare.
Abanyamuryango ba Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize bateraniye mu nteko rusange isanzwe y’uyu mwaka, baganira kuri gahunda zitandukanye z’iri shyirahamwe ndetse banatangaza amakipe yamaze kwiyandikisha mu cyiciro cya kabiri.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Kicukiro na ho bari mu bukangurambaga bw’ iminsi 16 mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiye tariki 25 Ugushyingo 2021.
Mu gihe hari abajya bavuga ko batakurikira amadini yazanywe n’abazungu cyane ko n’abayavugwamo ari bo Yezu na Bikira Mariya na bo ari abazungu, Anathalie Mukamazimpaka wabonekewe we avuga ko Bikira Mariya yabonye atagira icyiciro yabarizwamo mu batuye isi.
Inama yahuje ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’abafatanyabikorwa, bemeje ko ku mupaka wa Rusizi II hubakwa inyubako ihuriweho n’impande zombi (One Stop border Post).
Ambasade ya Israel mu Rwanda, yafunguye santere y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyi (STEM Power Model Centre), iherereye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri.
Amakipe 19 ni yo yatangajwe azitabira Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, rizaba kuva tariki 20 kugeza tariki 27/02/2022
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko atari bwo bwa mbere mu mateka y’inkingo batanze urukingo rwa gatatu rushimangira izindi ebyiri za mbere kuko byagiye bibaho no ku zindi nkingo.
Ku nshuro ya mbere, ikipe y’ishuri ryisumbuye yitabiriye irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’I Burasirazuba no hagati muri Handball (ECAHF)
Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi atagaragara mu ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rayon Sports kongera kuyikinira
Kaminuza ya Kigali yashyizeho amahame ndangamyitwarire mashya abanyeshuri n’abakozi bayo bagomba kugenderaho, mu rwego rwo kurushaho kurera umunyeshuri ufite ubwenge n’ubumuntu.
Ku nshuro ya karindwi, umunya-Argentine Lionnel Messi yaraye yegukanye Ballon d’Or, mu birori byabereye mu nyubako izwi nka Théâtre du Châtelet
U Rwanda rwakiriye muri Pariki y’Akagera inkura30 z’umweru ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, zikaba zitezweho kongera amadovize ava mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 14, bakaba babonetse mu bipimo 11,792.
Umukecuru wo mu Murenge wa Kibangu yitabye Imana ari mu kiliziya asenga ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 muri Paruwasi Gatolika ya Kibangu.
Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha Amahoro(Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze ryakiriye Abayobozi bakuru barimo Abaminisitiri, Abasirikare bakuru, Abadepite n’abahagarariye imitwe ya Politiki muri Sudani y’Epfo, bakaba baje kwiga gufasha icyo gihugu kongera kwiyubaka.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyizeza aborozi b’ingurube ko mu rwego rwo kubabonera ibiryo by’amatungo bihendutse kandi biboneka hafi, cyakoze ubushakashatsi bugaragaza ko amagi y’isazi n’imigozi y’ibijumba byasimbura ibisanzwe bikorwa muri soya n’ingano.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko manda batangiye yihariye cyane ku buryo bisaba buri muyobozi kuryama gake bagakorana umurava n’ubwitange.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko guhera ku itariki 30 Ugushyingo 2021, izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ku byiciro by’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya (…)
Mu gihe gahunda ya Minisiteri ya Siporo ivuguruye harimo no kongera ibikorwa remezo birimo n’ibibuga by’imikino, i Matimba muri Nyagatare bo basa n’abakoze ibitandukanye n’iyi gahunda kuko n’ikibuga cy’umupira cyahuzaga ibigo by’amashuri bine ubu bagishyizemo isoko ry’imyenda n’ibiribwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi gucika ku nama zidashira kuko zituma abaturage basiragira ku biro babashaka bakabura bigatuma umubare w’abagira ibibazo wiyongera.
Antoine Kambanda arizihiza umwaka amaze agize Karidinali, akaba yarabaye Umunyarwanda wa mbere ukoze ayo mateka. Ku itariki 28 Ugushyingo 2020 nibwo i Vatican habereye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda, agirwa Karidinali.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yamaganye icyemezo cyafashwe n’ibihugu bimwe na bimwe cyo guhagarika ingendo ziva cyangwa zijya muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bituranye na yo, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Covid-19 yihinduranyije yiswe ‘Omicron’.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi kubanza kureba inyungu z’abo bashinzwe kuyobora hanyuma na bo bakabona kwikurikizaho kuko ari byo bituma imiyoborere myiza itera imbere kandi ikagera ku ntego zayo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kurandura burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana kuko bibagiraho ingaruka zikagera no ku gihugu.
Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rurasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo bitandukanye, kuko umuryango wa FPR Inkotanyi nka moteri y’iterambere ry’Igihugu imbaraga zawo ari urubyiruko ruwushamikiyeho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19, buzwi nka Omicron, guhera kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, abagenzi binjiye mu Rwanda baturutse muri bimwe mu bihugu biri muri Afurika y’Aamajyepfo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi (7).
Abanyeshuri batatu bigaga ku kigo cy’amashuri cyitwa Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers(CEPEM), giherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, barohamye mu kiyaga cya Burera barimo koga, bibaviramo gupfa.
Kompanyi y’indege y’u Rwanda (RwandAir) yatangarije abagenzi bava mu bihugu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo bajya muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ko ihagaritse kubajyanayo kugeza igihe izatangariza ko izo ngendo zisubukuwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abagize Inama Njyanama z’Uturere bari guhugurirwa mu kigo cya Polisi y’u Rwanda i Gishari, ko ikiruta ibindi bagomba kwishimira, ari amahirwe bahawe yo gutanga serivise nziza mu Banyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 5, bakaba babonetse mu bipimo 20,915.
Abahoze mu nama njyanama y’Akarere ka Huye batongeye gutorwa babwiwe ko nta mujyanama ucyura igihe, ahubwo ko ahindura ingamba. Byagarutsweho mu muhango wo kurahira wa komite nyobozi y’Akarere ka Huye ku wa 22 Ugushyingo 2021.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri iki Cyumweru, yafashe imyanzuro ku kwirinda Covid-19, harimo uwo gusaba abantu bose bitabira inama, ibirori, imurikabikorwa, ibitaramo, ubukwe n’andi makoraniro rusange kuba barikingije Covid-19 kandi babanje no kuyipimisha.
Umutima n’ibihaha ni bimwe mu bigize umubiri w’umuntu bifatanya mu kohereza umwuka mwiza wa oxygen mu maraso kugira ngo umutima ubashe gukora neza. Ni yo mpamvu umuntu agomba gukora imyitozo ngororamubiri ifasha umutima n’ibihaha gukomeza gukora neza kuko biri mu bifite uruhare runini mu mikorere y’umubiri.
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, APR yanganyije 0-0 na RS Berkane
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe yize ku ngamba zashyizweho zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ‘cameras’ zagabanyijwe mu mihanda ndetse bakaba batacyandikirwa amakosa bitaga ay’akarengane.
Hari ibibazo bikunze kumvikana mu bantu aho usanga bagira bati "Ariko buriya kanaka ariya mafaranga yayakuye hehe ? Ubu se akize mwanya ki ?" Ibi ndetse n’ibindi bibazo bifitanye isano ni bimwe abantu benshi bakunda kwibaza cyangwa babazanya hagati yabo kuri mugenzi wabo babona wahinduye ubuzima agatera intambwe agana imbere (…)
Nyuma y’igihe bivugwa ko hazashyirwaho ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint-Germain, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Huye.
Umukinnyi w’umukino w’intoki wa Volleyball, Yves Mutabazi, hamwe n’urundi rubyiruko bose hamwe umunani, bahembwe n’umuryango Imbuto Foundation nk’ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere muri uyu mwaka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 14, bakaba babonetse mu bipimo 19,776.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu muryango utangira utari ugamije kwishimagiza ahubwo byari inshingano, mu rwego rwo kurushaho gufasha abari babikeneye.
Umuryango mpuzamahanga witwa MAFUBO uhuriza hamwe abagore n’abakobwa mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ihohoterwa ribakorerwa, ahubwo bagategura ejo habo heza bakabasha gutera imbere.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatanze ibihembo ku bitabiriye ibikorwa by’imurikabikorwa mu cyumweru cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ariko runasaba abashoramari bo mu rwego rw’ubukerarugendo kugira uruhare runini mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abaturarwanda gukomeza gukaza no kutadohoka ku ngamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19, kuko hadutse virusi ifite umwihariko wo gufata ku turemangingo ishaka kwinjiramo.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga (UNAB), Mushimiyimana Gaudence, avuga ko hari icyuho mu mategeko ajyanye n’uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe gikwiye kuvaho, kugira ngo ufite ubwo bumuga ahabwe uburenganzira busesuye nk’abandi ndetse n’ihohoterwa ribakorerwa.