Abacuruzi 21% bagezweho n’ingaruka za Covid-19 (Ubushakashatsi)

Ikigo cy’Ubushakashatsi no gusesengura ingamba za Leta (IPAR), muri Gashyantare 2021 kugera muri Gashyantare 2022 cyakoze ubushakashatsi ku bakora ubucuruzi 1,545 , gisanga abagera ku 1,212 ari bo bakiri mu kazi bahozemo.

Bivuze ko 21% bahombye, abandi bagahindura ibyo bakoraga kubera ingaruka
z’icyorezo.

Abakoreweho ubushakashatsi bari mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira uwa Kigali ari yo Nyagatare, Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, na Musanze.

Aba bacuruzi bakoreweho ubushakashatsi ku ngaruka za Covid-19 bakora ubucuruzi buciriritse burimo butike, abacuruza serivisi z’itumanaho (ama unité ya za telefone azwi nka mituyu) abakorera mu masoko, n’abandi bakora ubucuruzi butandukanye burimo za resitora ndetse n’utubari, amaduka, n’inganda ntoya.

Byaruhanga Ismael, umushakashatsi muri IPAR avuga ko mbere ya Covid-19 ubushakashatsi bwagaragaje ko ubucuruzi bwari buhagaze neza ku kigero cya 80% kuko ababajijwe basubije ko babashaga kunguka miliyoni 3 mu kwezi.

Byaruhanga akomeza avuga ko mu kwezi kwa kabiri 2021 IPAR yakoze ubundi bushakashatsi isanga abacuruzi baragize igihombo kuko bavuye ku nyungu ya miliyoni 3 mu kwezi bagera ku bihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Twebwe icyo twari tugamije ni ukureba ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 mu bucuruzi n’uburyo hafatwa ingamba zo kuzahura ubucuruzi”.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko icyorezo cyagendaga kigabanya ubukana ari nako ubucuruzi bwagendaga buzamuka kuko mu mwaka wa 2021 bwazamutseho 88% abacuruza ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi, 140% inganda, 133% abacuruza
za serivisi.

Mu mwaka wa 2022 abacuruzi babashije kwinjiza amafaranga y’u Rwanda angana na 1,830,000 mu kwezi kumwe.

Zimwe mu ngorane abacuruzi bagaragaza zatumye bahomba mu bihe bya covid-19
harimo gahunda ya guma mu rugo, imodoka zitwara imizigo zari zabaye nkeya
ndetse ugasanga ibicuruzwa bibageraho bihenze.

Abacuruzi kugira ngo bazahure ubucuruzi bwabo bavuze ko bahura n’imbogamizi
zo kubona ingwate batanga muri banki ngo bahabwe inguzanyo kugira ngo bongere
ibikorwa by’ubucuruzi.

IPAR ivuga ko muri uyu mwaka wa 2022 ubushakashatsi yakoze bwagaragaje ko
ubucuruzi bwatangiye kuzamuka, gusa abacuruzi bifuza ko ibigo by’imari
byaborohereza kubona inguzanyo ku nyungu ntoya no kubongerera ubumenyi
ku bijyanye no kubona inguzanyo kugira ngo bazahure ubucuruzi.

IPAR isaba ko abacuruzi bakwitabira gukorana n’ikigega nzahurabukungu
bakakigana kibafasha kubona inguzanyo mu bigo by’imari bikorana n’iki gigega.
Umucuruzi washaka iyo nguzanyo yagana banki zikorana n’icyo kigega, arizo I
and M Bank, Equity Bank, BK, GT Bank, RIM na Ecobank.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka