Kuri uyu wa Kabiri Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gukora impinduka mu buyobozi bwayo, aho Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yagizwe Umuyobozi w’iyi kipe (Chairman), naho ACP (rtd) Bosco Rangira wari usanzwe ayiyobora aba Visi-Perezida wa mbere w’ikipe.


Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana yagizwe Visi-Perezida wa kabiri unashinzwe ibikorwa byo kugura abakinnyi. Mashami Vincent wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, APR FC ndetse na Bugesera, akaba ari we wagizwe umutoza mukuru.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Obed Bikorimana yavuze ko izi mpinduka zibaye mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe hagamijwe ko umwaka utaha w’imikino iyi kipe yakwitwara neza igatwara igikombe cya shampiyona.
Yagize ati: “Umwaka ushize wa 2021-2022 w’imikino ya Shampiyona, ikipe ya Police FC ntiyitwaye neza, bikaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwakoze izi mpinduka hagamijwe ko iyi kipe yakongererwa imbaraga ku buryo umwaka utaha w’imikino izaba ari umukandida mwiza wo gutwara ibikombe."
National Football League
Ohereza igitekerezo
|