Inkura z’umweru zarekuriwe mu bice byose bya Pariki y’Igihugu y’Akagera

Ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko inkura z’umweru kuri ubu zamaze gufungurirwa ibice byose by’iyo Pariki, nyuma y’igihe zikurikiranwa mu byanya byihariye.

U Rwanda rwakiriye izi nkura z’umweru mu kwezi k’Ugushyingo 2021, zikaba zifunguriwe ibice byose nyuma y’amezi hafi umunani zikurikiranirwa hafi mu byanya byabugenewe, aho zitabwagaho, zigakurikiranirwa hafi n’ababishinzwe nk’uko akanyamakuru k’iyo Pariki kabitangaje.

Izi nkura z’umweru zikigera mu Rwanda, ntizashoboraga kugera mubice byose bya Pariki, kuko zashyizwe mu cyanya gito cyabugenewe, zikajya zikurikiranwa n’ubuyobozi bwa Pariki.

Muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’ibyumweru birindwi, izo nkura z’umweru zarekuriwe mu kindi cyanya cyagutse, aho zabashaga kwigaburira, zikishakira amazi yo kunywa ndetse bikanazifasha guhura no kumenyerana n’andi moko atandukanye y’inyamaswa, zibarizwa muri Pariki y’Igihugu ya Akagera.

Ubuyobozi bwa Pariki butangaza ko hariho uburyo bwashyizweho bwo gukomeza gukurikiranira hafi imibereho y’izo nkura, harimo gukurikirana ubuzima, imyitwarire n’ubwisanzure hagati yazo n’izindi nyamaswa.

Ubuyobozi bwa Pariki bukomeza buvuga ko kurekura izo nkura zikagera mu bice byose ari ingenzi, mu rwego rwo kuzifasha kumenyera ikirere gitandukanye n’aho zaje ziturutse.

Ku ya 29 Ugushyingo 2021, nibwo u Rwanda rwakiriye muri Pariki y’Akagera inkura 30 z’umweru, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’icyanya gikomye cya Phinda muri Afurika y’Epfo ari na ho zaturutse.

Abasura Pariki y’Igihugu y’Akagera basabwe kujya bigengesera ndetse bagirwa inama yo kujya basiga intera nini hagati yazo n’imodoka ibatwaye mu gihe barimo kuzireba, cyangwa bafata amafoto yazo, bikazazifasha gutuma zimenyera ba mukerarugendo vuba.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bukomeza bugira buti "Guha inkura umwanya wo kwisanzura bizazirinda umubu wa tsese wazibangamiraga, bikazatuma zirushaho kugira ubuzima bwiza mu ishyamba."

Butangaza kandi ko inkura z’umukara zimaze imyaka itanu zizanywe muri iyi pariki, nazo zikomeje kwiyongera nk’uko amatsinda azikurikirana abitangaza.

Ubwiyongere bwazo bwakomeje kugaragara muri uyu mwaka, nyuma y’imyaka igera ku 10 zaracitse kubera ibikorwa bya ba rushimusi.

Muri Kamena uyu mwaka, amatsinda ashinzwe gukurikirana imibereho y’izo nkura yavuze ko yabaruye nibura inkura z’umukara 221, akaba ariwo mubare munini ubayeho mu kwezi kumwe kuva muri 2017 zigaruwe mu Rwanda.

Izi nkura zose zirabura ngo zikomeje kubaho neza kandi zifite umutekano, nyuma y’imyaka itanu zigaruwe mu Rwanda. Ubuyobozi bw’Urwego rw’iterambere mu Rwanda (RDB) na African Parks, buvuga ko abaturage bakomeje gufashwa mu iterambere biturutse ku kubahiriza amategeko neza n’ibikorwa by’ubugenzuzi bwa buri munsi.

Ibi ngo byatumye mu myaka itanu ishize, haravutse inkura nyinshi z’umukara zavukiye muri Pariki y’Akagera, ndetse ko nta n’imwe yigeze ibura biturutse ku bikorwa bya ba rushimusi.

Itsinda rihuza abayobozi ba Pariki y’Igihugu y’Akagera n’abaturage bayituriye, ryifatanyije n’abayobozi b’Akarere ka Kayonza gutangiza imishinga umunani yo mu rwego rwo gusaranganya amafaranga yavuye mu bukerarugengo muri 2021, bifite agaciro ka miliyoni 440 Frw (440,000 US $), muri ako karere.

Ibirori byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, hamwe n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, yashimiye Pariki y’Igihugu y’Akagera, ku ruhare yagize mu iterambere ry’abaturage ba Kayonza, anahamagarira abaturage kubungabunga ibikorwa remezo bubakiwe, ati "Turabasaba kubyitaho kugira ngo bitangirika."

Gahunda yo gusaranganya abaturage baturiye Pariki amafaranga ava mu bikorwa by’ubukerarugendo, ni politiki y’Igihugu aho pariki zose z’u Rwanda zitanga 10% by’amafaranga y’ubukerarugendo agashyirwa mu mishinga y’iterambere ifasha abaturage bazituriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka